Wednesday, January 21, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hamenyekanye itariki Bamporiki azagerezwa imbere y’Urukiko

radiotv10by radiotv10
01/09/2022
in MU RWANDA
0
Hamenyekanye itariki Bamporiki azagerezwa imbere y’Urukiko
Share on FacebookShare on Twitter

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bwatangaje ko bwamaze kuregera Urukiko dosiye y’ikirego kiregwamo Bamporiki Edouard ukurikiranyweho kwaka indonke, bunatangaza itariki izaburanishirizwaho.

Muri iki cyumweru, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko dosiye y’Ikirego kiregwamo Edouard Bamporiki wabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco, yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko uru rwego rwashyikirije Ubushinjacyaha iyi dosiye tariki Indwi Nyakanga 2022.

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bwemeye ko bwakiriye iyi dosiye tariki 08 Nyakanga 2022, ndetse na bwo bagakora iperereza, bukaba bwaramaze kuregera Urukiko.

Faustin Nkusi, Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, yavuze ko dosiye ikubiyemo ikirego kiregwamo Bamporiki Edouard, yaregewe Urukiko tariki 24 Kanama 2022.

Ati “Izaburanishwa mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge tariki ya 16 Nzeri 2022.”

Mu cyumweru gishize ubwo Perezida Paul Kagame yaganiraga n’abaturage bo mu Karere ka Nyamasheke gakomokamo Bamporiki Edouard, yagarutse ku bayobozi baka ruswa abaturage, avuga ko bidakwiye.

Umukuru w’u Rwanda yabwiye abaturage ko n’abo bayobozi baka ruswa iyo bamaze gutahurwa, bagira ubwoba bwinshi, abasaba ko na bo badakwiye kugira uwo baha bitugukwaha.

Nyuma y’umunsi umwe RIB itangaje ko akurikiranyweho icyaha cya ruswa n’ibifitanye isano na yo ndetse akanahagarikwa muri Guverinoma y’u Rwanda, Bamporiki yanditse ubutumwa kuri Twitter, yemera icyaha ndetse asaba imbabazi Perezida Paul Kagame.

Icyo gihe yari yagize ati “Narahemutse. Umutima wanze kumpa amahwemo. Bavandimwe, Nshuti zanjye, namwe abankurikira kuri uru rubuga, nakoze icyaha cyo kwakira indonke. Nkaba ntafite irindi jambo navuga usibye kubasaba mwese imbabazi. Ndatakambye.”

Perezida Kagame wasubije umwe mu batanze ibitekerezo kuri ubu butumwa, yavuze ko bitumvikana kuba umuntu yahora asaba imbabazi ku bibi yakoze kandi ko ari ko Bamporiki ameze kimwe n’abandi bamwe.

Perezida Kagame yagize ati “Umuntu wese yakora icyaha ariko no kucyirinda birashoboka. Guhanwa na byo birafasha.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 + 6 =

Previous Post

Uwavugiye imbere ya Perezida Kagame amakuru anyuranye n’ukuri yatawe muri yombi

Next Post

Jolly urugendo rwo kugaragaza ibitatse u Rwanda yarutangiriye kuri Hoteli Cleo iteretse ku Kivu

Related Posts

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu bo Murenge wa Save mu karere ka Gisagara, bavuga ko ubujura bumaze gufata intera ku buryo hari n'abajura...

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

by radiotv10
20/01/2026
0

Umwarimu muri Kaminuza uri mu maboko y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, akurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya abana b'abakobwa biga mu mashuri yisumbuye,...

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

by radiotv10
20/01/2026
0

Social media is part of our everyday life. It helps us connect with people, share information, and express ourselves. However,...

Abasirikare b’u Rwanda bagiye gutanga ubufasha ku Gihugu cyashegeshwe n’ibiza batangiye kubutanga

Abasirikare b’u Rwanda bagiye gutanga ubufasha ku Gihugu cyashegeshwe n’ibiza batangiye kubutanga

by radiotv10
20/01/2026
0

Abasirikare mu ngabo z’u Rwanda basanzwe ari inzobere mu by’ubwubatsi baherutse kujya muri Jamaica gutanga umusanzu mu gusana ibikorwa byangijwe...

AMAFOTO: Irebere ibihe byiza Ambasaderi w’Igihugu kimwe mu Rwanda akomeje kuhagirira bikamunyura

AMAFOTO: Irebere ibihe byiza Ambasaderi w’Igihugu kimwe mu Rwanda akomeje kuhagirira bikamunyura

by radiotv10
20/01/2026
0

Ambasaderi wa Brazil mu Rwanda, Irene Vida Gala; akomeje kugaragaza ibihe byiza agirira mu Rwanda bikamunyura, birimo kuba yarasogongeye bwa...

IZIHERUKA

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi
MU RWANDA

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

by radiotv10
21/01/2026
0

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

20/01/2026
Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

20/01/2026
Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

20/01/2026
Abasirikare b’u Rwanda bagiye gutanga ubufasha ku Gihugu cyashegeshwe n’ibiza batangiye kubutanga

Abasirikare b’u Rwanda bagiye gutanga ubufasha ku Gihugu cyashegeshwe n’ibiza batangiye kubutanga

20/01/2026
AMAFOTO: Irebere ibihe byiza Ambasaderi w’Igihugu kimwe mu Rwanda akomeje kuhagirira bikamunyura

AMAFOTO: Irebere ibihe byiza Ambasaderi w’Igihugu kimwe mu Rwanda akomeje kuhagirira bikamunyura

20/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Jolly urugendo rwo kugaragaza ibitatse u Rwanda yarutangiriye kuri Hoteli Cleo iteretse ku Kivu

Jolly urugendo rwo kugaragaza ibitatse u Rwanda yarutangiriye kuri Hoteli Cleo iteretse ku Kivu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.