Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bwatangaje ko bwamaze kuregera Urukiko dosiye y’ikirego kiregwamo Bamporiki Edouard ukurikiranyweho kwaka indonke, bunatangaza itariki izaburanishirizwaho.
Muri iki cyumweru, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko dosiye y’Ikirego kiregwamo Edouard Bamporiki wabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco, yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko uru rwego rwashyikirije Ubushinjacyaha iyi dosiye tariki Indwi Nyakanga 2022.
Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bwemeye ko bwakiriye iyi dosiye tariki 08 Nyakanga 2022, ndetse na bwo bagakora iperereza, bukaba bwaramaze kuregera Urukiko.
Faustin Nkusi, Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, yavuze ko dosiye ikubiyemo ikirego kiregwamo Bamporiki Edouard, yaregewe Urukiko tariki 24 Kanama 2022.
Ati “Izaburanishwa mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge tariki ya 16 Nzeri 2022.”
Mu cyumweru gishize ubwo Perezida Paul Kagame yaganiraga n’abaturage bo mu Karere ka Nyamasheke gakomokamo Bamporiki Edouard, yagarutse ku bayobozi baka ruswa abaturage, avuga ko bidakwiye.
Umukuru w’u Rwanda yabwiye abaturage ko n’abo bayobozi baka ruswa iyo bamaze gutahurwa, bagira ubwoba bwinshi, abasaba ko na bo badakwiye kugira uwo baha bitugukwaha.
Nyuma y’umunsi umwe RIB itangaje ko akurikiranyweho icyaha cya ruswa n’ibifitanye isano na yo ndetse akanahagarikwa muri Guverinoma y’u Rwanda, Bamporiki yanditse ubutumwa kuri Twitter, yemera icyaha ndetse asaba imbabazi Perezida Paul Kagame.
Icyo gihe yari yagize ati “Narahemutse. Umutima wanze kumpa amahwemo. Bavandimwe, Nshuti zanjye, namwe abankurikira kuri uru rubuga, nakoze icyaha cyo kwakira indonke. Nkaba ntafite irindi jambo navuga usibye kubasaba mwese imbabazi. Ndatakambye.”
Perezida Kagame wasubije umwe mu batanze ibitekerezo kuri ubu butumwa, yavuze ko bitumvikana kuba umuntu yahora asaba imbabazi ku bibi yakoze kandi ko ari ko Bamporiki ameze kimwe n’abandi bamwe.
Perezida Kagame yagize ati “Umuntu wese yakora icyaha ariko no kucyirinda birashoboka. Guhanwa na byo birafasha.”
RADIOTV10