Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hamenyekanye umubare w’Abanyekongo bahungiye mu Rwanda kubera imirwano ya FARDC na M23

radiotv10by radiotv10
14/11/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Hamenyekanye umubare w’Abanyekongo bahungiye mu Rwanda kubera imirwano ya FARDC na M23
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu Banyekongo begereye ibice by’u Rwanda mu Mirenge ya Bugeshi na Busasamana mu Karere ka Rubavu, binjiye mu Rwanda bahunze imirwano iri kubera hakurya muri DRCongo. Hamenyekanye imibare yabo ndetse n’icyo babwiwe n’ingabo za FARDC.

Aba banyekongo basanzwe batuye mu gace ka Kibumba muri Teritwari ya Nyiragongo, basanzwe banafite imiryango yabo mu Rwanda muri iyi Mirenge ya Bugeshi na Busasamana, batangiye guhunga kuri iki Cyumweru tariki 13 Ugushyingo 2022.

Uwahaye amakuru RADIOTV10 avuga ko mu gitondo cyo kuri iki cyumweru muri aka gace ka Kibumba gatuyemo aba baturage, haramutse humvikana amasasu ari na yo yatumye aba Banyekongo bambuka bakaza mu Rwanda.

Uyu wiboneye aba baturage, avuga ko haje abaturage 89 barimo abinjiriye mu gice cyo mu Murenge wa Bugeshi ndetse n’abandi binjiriye mu gice cyo mu Murenge wa Busasamana.

Ati “Ni abagore n’abana gusa baje, bahise bajya mu miryango yabo, kwa ba Nyirasenge cyangwa kwa babyara babo kuko mu bice byo mu Rwanda basanzwe bafite imiryango yabo.”

Avuga ko aba bahunze nubwo basanzwe baba ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko ari nk’Abanyarwanda kuko bafite imiryango minini mu Rwanda.

Yavuze ko aba baturage bavuga ko Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zababwiye ko igihe bazagarukira mu Gihugu cyabo, bazabanza kwishyura amafaranga.

Amakuru y’izi mpunzi kandi yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Mvano Nsabimana Etienne, wabwiye ikinyamakuru Igihe ko aba baturage bari kwakirwa neza.

Mu mirwano ihanganishije igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umutwe wa M23, imaze iminsi yubuye, uyu mutwe ukomeje kwigarurira ibindi bice byiyongera ku mujyi wa Bunagana umaze igihe uri mu maboko yawo.

Ibice biri gufatwa n’uyu mutwe, bigenda byegera umujyi wa Goma, ku buryo bivugwa ko ubu uyu mutwe uri mu bilometero 25 uvuye mu Mujyi wa Goma.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 5 =

Previous Post

Tanzania: Ibitangaza bikomeje kwisukiranya ku musore wari umurobyi warokoye abantu

Next Post

Me Evode yagaragaje inzira ishobora kuganisha Minisitiri ku gukurikiranwa na RIB

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka
AMAHANGA

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Me Evode yagaragaje inzira ishobora kuganisha Minisitiri ku gukurikiranwa na RIB

Me Evode yagaragaje inzira ishobora kuganisha Minisitiri ku gukurikiranwa na RIB

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.