Fernando Villavicencio wari Umukandida wifuza guhatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Equador, yishwe arasiwe mu ruhame, ndetse n’abashobora kuba bamwivuganye batangiye gukekwa.
Fernando Villavicencio yarasiwe mu ruhame ubwo yari avuye mu bikorwa byo kwiyamamaza mu murwa mukuru wa Quito, mu ishuri riri muri uyu mujyi.
Amashusho agaragara ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza Fernando Villavicencio asohotse mu nyubako arinzwe bikomeye n’abapolisi, bakamwinjiza mu modoka, hagahita humvikana urufaya rw’amasasu.
Bivugwa ko ubwo uyu mugabo yaraswaga, habayeho gukozanyaho kw’abari bamucungiye umutekano ndetse n’abo bagizi ba nabi, ku buryo hari abandi bantu icyenda (9) bakomeretse barimo ababolisi babiri.
Amashusho : Fernando Villavicencio wari Umukandida wifuza guhatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri #Equador, yishwe arasiwe mu ruhame. pic.twitter.com/aGxnSArp12
— RadioTv10 Rwanda (@Radiotv10rwanda) August 10, 2023
Fernando Villavicencio w’imyaka 59 y’amavuko yavuzwe cyane muri politike y’iki Gihugu cya Equador ndetse yari azwi nk’uwakunze kunenga ubutegetsi bwariho mu 2017 bwa Korea.
Hatangiye iperereza ngo hamenyekanye uwihishe inyuma y’urupfu rwe, icyakora bikekwa ko byakozwe n’abacuruza ibiyobyabwenge batifuzaga ko ajya ku butegetsi dore akenshi yakunze kubashyira hanze ndetse no muri iki cyumweru yari aherutse gutanga ibindi birego.
Perezida wa Equador, Guillermo Lasso wagize icyo avuga kuri iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyakorewe uyu munyapoliti, yasezeranyije ko abari inyuma yabwo bazabiryozwa.
Yagize ati “Biragaragara ko ari umugambi wacuzwe igihe kinini ariko uburemre bw’amategeko bwose buzababaza ibyo bakoze.”
Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10