Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Harakekwa abari inyuma y’urupfu rw’uwashakaga kuba Perezida warasiwe mu ruhame (VIDEO)

radiotv10by radiotv10
10/08/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Harakekwa abari inyuma y’urupfu rw’uwashakaga kuba Perezida warasiwe mu ruhame (VIDEO)
Share on FacebookShare on Twitter

Fernando Villavicencio wari Umukandida wifuza guhatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Equador, yishwe arasiwe mu ruhame, ndetse n’abashobora kuba bamwivuganye batangiye gukekwa.

Fernando Villavicencio yarasiwe mu ruhame ubwo yari avuye mu bikorwa byo kwiyamamaza mu murwa mukuru wa Quito, mu ishuri riri muri uyu mujyi.

Amashusho agaragara ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza Fernando Villavicencio asohotse mu nyubako arinzwe bikomeye n’abapolisi, bakamwinjiza mu modoka, hagahita humvikana urufaya rw’amasasu.

Bivugwa ko ubwo uyu mugabo yaraswaga, habayeho gukozanyaho kw’abari bamucungiye umutekano ndetse n’abo bagizi ba nabi, ku buryo hari abandi bantu icyenda (9) bakomeretse barimo ababolisi babiri.

Amashusho : Fernando Villavicencio wari Umukandida wifuza guhatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri #Equador, yishwe arasiwe mu ruhame. pic.twitter.com/aGxnSArp12

— RadioTv10 Rwanda (@Radiotv10rwanda) August 10, 2023

Fernando Villavicencio w’imyaka 59 y’amavuko yavuzwe cyane muri politike y’iki Gihugu cya Equador ndetse yari azwi nk’uwakunze kunenga ubutegetsi bwariho mu 2017 bwa Korea.

Hatangiye iperereza ngo hamenyekanye uwihishe inyuma y’urupfu rwe, icyakora bikekwa ko byakozwe n’abacuruza ibiyobyabwenge batifuzaga ko ajya ku butegetsi dore akenshi yakunze kubashyira hanze ndetse no muri iki cyumweru yari aherutse gutanga ibindi birego.

Perezida wa Equador,  Guillermo Lasso wagize icyo avuga kuri iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyakorewe uyu munyapoliti, yasezeranyije ko abari inyuma yabwo bazabiryozwa.

Yagize ati “Biragaragara ko ari umugambi wacuzwe igihe kinini ariko uburemre bw’amategeko bwose buzababaza ibyo bakoze.”

Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 1 =

Previous Post

Perezida uherutse mu Rwanda yahishuye ikindi cyamukoze ku mutima kikongera ibirungo mu kurwiyumvamo

Next Post

Igisubizo gitunguranye cya Museveni nyuma y’uko Uganda ifatiwe icyemezo gikarishye izizwa ibyababaje Abanyaburayi

Related Posts

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

by radiotv10
26/01/2026
0

U Buhindi bwizihije umunsi w’ubwigenge uzwi nka ‘Republic Day’ waranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo akarasisi kamukiwemo n’intwaro zirimo izikomeye. Ni ibirori...

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

by radiotv10
26/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko igisirikare cye kitigeze gikubita umugore w’umunyapolitiki Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi...

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

by radiotv10
26/01/2026
0

Mu bigo by’amashuri yisumbuye mu Gihugu cy’u Burundi muri Komini ya Gatara n’iya Kayanza, mu Ntara ya Butanyerera, haravugwa indwara...

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Umugaba w’ingabo za Uganda, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni uherutse kongera gutorerwa kuyobora igihugu, yatangaje ko abashyigikiye ishyaka ritavuga...

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

by radiotv10
23/01/2026
0

Umunyamabanga Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ibibazo bya Afurika, yagaragaje ko gushyira abarwanyi ba AFC/M23 mu gisirikare...

IZIHERUKA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja
MU RWANDA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Igisubizo gitunguranye cya Museveni nyuma y’uko Uganda ifatiwe icyemezo gikarishye izizwa ibyababaje Abanyaburayi

Igisubizo gitunguranye cya Museveni nyuma y’uko Uganda ifatiwe icyemezo gikarishye izizwa ibyababaje Abanyaburayi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.