Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, mu gace ka Rwahi muri Uganda habereye impanuka ikomeye y’imodoka ya sosiyete itwara abagenzi yo mu Rwanda izwi nka Volcano yagonganye n’indi yo muri Kenya, ikagwamo abantu batandatu, aho Polisi ya Uganda yahise itangaza igishobora kuba cyayiteye.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Daily Monitor gikorera muri Uganda twifashishije nka RADIOTV10, avuga ko iyi mpanuka yabaye mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Ukuboza 2022 mu gace ka Rwahi kagabanya Uturere twa Ntungamo n’aka Rukiga mu burengerazuba bwa Uganda.
Iki kinyamakuru kivuga ko iyi mpanuka y’imodoka ya Volcano ifite ibirango bya RAD798B ndetse n’indi modoka yo mu bwoko bwa bisi na yo itwara abagenzi yo muri Kenya izwi nka Oxygen ifite ibirango bya KCU 054L, yahise ihitana abantu batandatu (6).
Imodoka za Sosiyete itwara abagenzi ya Volcano yo mu Rwanda, zisanzwe zikorera ingendo ziva zikanerecyeza mu Bihugu by’ibituranyi birimo na Uganda.
Elly Maate, umuvugizi wa Polisi ya Uganda mu gace kitwa Kigezi, yavuze ko iyi mpanuka yabaye mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa Gatanu, ishobora kuba yaturutse ku ku kirere kitasaga neza kuko hariho ibihu byatumaga abashoferi batabona neza imbere.
Bivugwa ko uretse abantu batandatu bahise bitaba Imana barimo n’abashoferi bari batwaye izo modoka, hanakomeretse abagenzi bagera muri mirongo itatu (30).
Polisi ya Uganda kandi ivuga ko hahise hakorwa ubutabazi bwihuse kuko imodoka zitwara indembe zihutiye kuhagera zihita zijyana inkomere ku kigo nderabuzima kiri hafi y’ahabereye iyi mpanuka.
RADIOTV10