Thursday, December 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Harakekwa icyatumye umusore atoroka imbangukiragutabara yari imujyanye kwa muganga amaguru akayabangira ingata

radiotv10by radiotv10
18/11/2022
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Harakekwa icyatumye umusore atoroka imbangukiragutabara yari imujyanye kwa muganga amaguru akayabangira ingata
Share on FacebookShare on Twitter

Umusore wari wafashwe n’umuriro, ubwo yari ajyanywe ku Bitaro bya Ruhengeri mu Karere ka Musanze, yavuye mu modoka itwara indembe yari imujyanye, ariruka, bikaba bikekwa ko yabitewe no kuba uwo muriro wari wamufatiye mu bikorwa bitemewe.

Uyu musore watorotse imbangukiragutabara yari imujyanye ku Bitaro bya Ruhengeri kuri uyu wa Kane tariki 17 Ugushyingo 2022, nyuma yuko afashwe n’umuriro ubwo we n’abandi basore babiri barimo bahambura icyuma gitanga amashanyarazi kizwi nka Transformer.

Iki cyuma bikekwa ko cyari kigiye kwibwa n’aba basore, gisanzwe kijyana umuriro w’amashanyarari ku ruganda rw’ishwagara rwa SOPAVU, cyabanje guturika mbere yuko umuriro ufata uyu musore

Bikekwa ko aba basore bariho bahambura iki cyuma ngo bakibe, ariko umwe muri bo aza guhura n’isanganya afatwa n’umuriro, abandi bahita bakizwa n’amaguru, we aza kwikubita hasi.

Uwahaye amakuru RADIOTV10, avuga ko abaturage n’abayobozi bageze aho uyu musore yari ari, bagahita bahamagaza imbangukiragutabara ngo ize imugeze kwa muganga, ariko akaza kuyitoroka.

Ati “Ambulance yari imujyanye ku Bitaro bya Ruhengeri kuko n’aho uwo muriro wamufatiye ari hafi yabyo, bamaze kugenda nk’ibilometero bitatu, ayivamo ariruka.”

Uyu waduhaye amakuru, avuga ko bikekwa ko icyatumye uyu musore ava mu mbangukiragutabara akiruka, ari uko yari ari mu bikorwa bitemewe by’ubujura dore ko n’abo bari kumwe bari bamaze gucika.

Mukamusoni Djasumini uyobora Akagari ka Kigombe, yemeje aya makuru y’uyu musore watorotse imbangukiragutaraba yari imujyanye kwa muganga.

Yavuze ko ubwo iyi modoka yerecyezaga kwa muganda, umuganga wari uyirimo yumvise ikintu kikubaganya, agasaba umushoferi guhagarara, ako kanya imodoka igiharagarara uwari umurwayi ahita afunyamo ariruka.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 − 6 =

Previous Post

Dore igisobanuro gishidikanywaho cy’abakurikiranyweho kwicisha inkoni umugabo bashinjaga kwiba intama

Next Post

Bidasubirwaho umukinnyi wari utegerejwe n’Abanyafurika benshi mu cy’Isi ntazakigaragaramo

Related Posts

Ni gute hatahuwe abakurikiranyweho kunyereza amafaranga y’Ikigo cya Gisirikare mu Rwanda

Ni gute hatahuwe abakurikiranyweho kunyereza amafaranga y’Ikigo cya Gisirikare mu Rwanda

by radiotv10
11/12/2025
0

Abantu 15 barimo abaganga, n’abanyamuryango b’Ikigo cya Gisirikare cy’Ubwishingizi ku Ndwara (MMI), bakuriranyweho kunyereza amafaranga y’iki Kigo, aho batahuwe ubwo...

Ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze kuri Animateri w’ishuri rimwe ukekwaho gusambanya abanyeshuri babiri baryigamo

Ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze kuri Animateri w’ishuri rimwe ukekwaho gusambanya abanyeshuri babiri baryigamo

by radiotv10
11/12/2025
0

Umukozi ushinzwe imyirwarire y’abanyeshuri mu ishuri rya Saint Trinité de Ruhango riherereye mu Karere ka Ruhango, yatawe muri yombi n’Urwego...

Min.Nduhungirehe yagaye Umunyekongo uzwi ku rwego mpuzamahanga wirengagije iby’ingenzi mu makuru yatangaje

Min.Nduhungirehe yavuze gihamya ibeshyuza ababeshye ko hari bombe zavuye Bugarama zarashwe Kamanyola

by radiotv10
11/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwerera, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko abazamuye ibirego by’ibinyoma bivuga ko hari ibisasu byarashwe muri Kamanyola biturutse...

Ibizamini bya Leta: Imitsindire muri ‘O Level’ yasubiye inyuma, muri ‘Primaire’ irazamuka

Hagaragajwe impamvu zituma amashuri y’i Kigali adatsindisha bishimishije mu bizamini bya Leta

by radiotv10
11/12/2025
0

Mu nama nyunguranabitekerezo yahurije hamwe inzego z’uburezi mu Mujyi wa Kigali, haganiriwe ku mpamvu zituma amashuri yo muri uyu Mujyi...

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Hemejwe amakuru y’umupolisi w’u Rwanda warashe abantu babiri barimo DASSO nawe agahita yirasa

by radiotv10
10/12/2025
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko Umupolisi wo mu Murenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro, yarashe abantu babiri barimo Umu-DASSO...

IZIHERUKA

Ni gute hatahuwe abakurikiranyweho kunyereza amafaranga y’Ikigo cya Gisirikare mu Rwanda
MU RWANDA

Ni gute hatahuwe abakurikiranyweho kunyereza amafaranga y’Ikigo cya Gisirikare mu Rwanda

by radiotv10
11/12/2025
0

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

11/12/2025
Uko byagenze ubwo umuhanzi Lionel Sentore yahuraga n’umubyeyi we baherukanaga mu myaka 13 ishize

Uko byagenze ubwo umuhanzi Lionel Sentore yahuraga n’umubyeyi we baherukanaga mu myaka 13 ishize

11/12/2025
Ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze kuri Animateri w’ishuri rimwe ukekwaho gusambanya abanyeshuri babiri baryigamo

Ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze kuri Animateri w’ishuri rimwe ukekwaho gusambanya abanyeshuri babiri baryigamo

11/12/2025
Nyuma yuko abasirikare b’u Burundi butsinzwe na AFC/M23 muri Uvira Igihugu cyabo cyahise gifata icyemezo

Nyuma yuko abasirikare b’u Burundi butsinzwe na AFC/M23 muri Uvira Igihugu cyabo cyahise gifata icyemezo

11/12/2025
Min.Nduhungirehe yagaye Umunyekongo uzwi ku rwego mpuzamahanga wirengagije iby’ingenzi mu makuru yatangaje

Min.Nduhungirehe yavuze gihamya ibeshyuza ababeshye ko hari bombe zavuye Bugarama zarashwe Kamanyola

11/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Bidasubirwaho umukinnyi wari utegerejwe n’Abanyafurika benshi mu cy’Isi ntazakigaragaramo

Bidasubirwaho umukinnyi wari utegerejwe n’Abanyafurika benshi mu cy’Isi ntazakigaragaramo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ni gute hatahuwe abakurikiranyweho kunyereza amafaranga y’Ikigo cya Gisirikare mu Rwanda

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

Uko byagenze ubwo umuhanzi Lionel Sentore yahuraga n’umubyeyi we baherukanaga mu myaka 13 ishize

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.