Umusore wari wafashwe n’umuriro, ubwo yari ajyanywe ku Bitaro bya Ruhengeri mu Karere ka Musanze, yavuye mu modoka itwara indembe yari imujyanye, ariruka, bikaba bikekwa ko yabitewe no kuba uwo muriro wari wamufatiye mu bikorwa bitemewe.
Uyu musore watorotse imbangukiragutabara yari imujyanye ku Bitaro bya Ruhengeri kuri uyu wa Kane tariki 17 Ugushyingo 2022, nyuma yuko afashwe n’umuriro ubwo we n’abandi basore babiri barimo bahambura icyuma gitanga amashanyarazi kizwi nka Transformer.
Iki cyuma bikekwa ko cyari kigiye kwibwa n’aba basore, gisanzwe kijyana umuriro w’amashanyarari ku ruganda rw’ishwagara rwa SOPAVU, cyabanje guturika mbere yuko umuriro ufata uyu musore
Bikekwa ko aba basore bariho bahambura iki cyuma ngo bakibe, ariko umwe muri bo aza guhura n’isanganya afatwa n’umuriro, abandi bahita bakizwa n’amaguru, we aza kwikubita hasi.
Uwahaye amakuru RADIOTV10, avuga ko abaturage n’abayobozi bageze aho uyu musore yari ari, bagahita bahamagaza imbangukiragutabara ngo ize imugeze kwa muganga, ariko akaza kuyitoroka.
Ati “Ambulance yari imujyanye ku Bitaro bya Ruhengeri kuko n’aho uwo muriro wamufatiye ari hafi yabyo, bamaze kugenda nk’ibilometero bitatu, ayivamo ariruka.”
Uyu waduhaye amakuru, avuga ko bikekwa ko icyatumye uyu musore ava mu mbangukiragutabara akiruka, ari uko yari ari mu bikorwa bitemewe by’ubujura dore ko n’abo bari kumwe bari bamaze gucika.
Mukamusoni Djasumini uyobora Akagari ka Kigombe, yemeje aya makuru y’uyu musore watorotse imbangukiragutaraba yari imujyanye kwa muganga.
Yavuze ko ubwo iyi modoka yerecyezaga kwa muganda, umuganga wari uyirimo yumvise ikintu kikubaganya, agasaba umushoferi guhagarara, ako kanya imodoka igiharagarara uwari umurwayi ahita afunyamo ariruka.
RADIOTV10