Umukecuru wasanzwe yapfuye mu musarani w’akabari gaherereye mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, birakekwa ko yaba yajugunywemo n’abamwishe.
Uyu mukecuru w’imyaka 70 y’amavuko, yasanzwe mu musarani w’akabari gaherereye mu Mudugudu wa Rukari mu Kagari ka Rwesero mu Murenge wa Busasamana, mu masaha y’igicuku saa tanu ku ya 05 Ugushyingo 2025.
Ni nyuma yuko uyu mukecuru yari amaze umunsi umwe nta bamuca iryera, kuko yaherukaga kugaragara tariki 04 Ugushyingo ubwo yari yagiye kunywera muri kariya kabari.
Amakuru y’urupfu rw’uyu mukecuru yamenyekanya nyuma yuko nyiri aka kabari agiye kuyatanga ku Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, agahita atabwa muri yombi mu rwego rwo gukora iperereza.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide yemeje ko amakuru y’urupfu rw’uyu mukecuru yamenyekanye atanzwe na nyiri kariya kabari.
Aganira n’ikinyamakuru cyitwa Umuseke dukesha aya makuru, Bizimana yagize ati “Inzego z’umutekano n’ubuyobozi twahageze dusanga ari umukecuru, umurambo we ucuritse mu bwiherero.”
Uretse nyiri kariya kabari wahise atabwa muri yombi ubwo yajyaga gutanga amakuru, hari abandi bafunzwe, barimo abari basangiye na we, mu gihe urwego rushinzwe iperereza ruri kurikora, kugira ngo hamenyekane icyahitanye nyakwigendera.
RADIOTV10







