Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hari abacyumvikanaho imyumvire byari bizwi ko yamaze gukendera mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
05/03/2025
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Hari abacyumvikanaho imyumvire byari bizwi ko yamaze gukendera mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Mu gihe ubushakashatsi bwakozwe umwaka ushize bwagaragaje ko Abanyarwanda bagera kuri 96% bagerwaho na serivisi z’imari, hari abatuye mu Murenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu bavuga ko batazi uko umuntu abitsa kuri banki kuko batabona icyo babitsayo kubera ubukene, bamwe bakanavuga ko ibyo kubitsa kuri Banki ari iby’abifite.

Ni mu gihe ubushakashatsi bwa FinScope bwo muri 2024, bwagaragahe ko Abanyarwanda 96% bagerwaho na Serivisi z’imari.

Bamwe mu bo mu Murenge wa Shyira, bagaruka ku mibereho babayemo, bavuga ko itabemerera gukurikirana izi serivisi zo kubitsa muri za Banki.

Mukandayisenga yagize ati “Sinzi no kubitsa ibyo ari byo, ntabwo ari ugukabya, none se wakorera igihumbi ukarihira umunyeshuri, ugahaha ibyo kurya, ukabona n’ayo kubitsa? Muri banki nzabitsamo iki se, rwose sinzi uko babitsa.”

Uwimbabazi Drocella na we yagize ati “Ntabwo tubitsa, keretse mu kibina ho usanga ukotiza 200 buri cyumweru, ayo yo ntabwo wayabura. None se ku gatabo wajyanayo maganabiri?”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyira, Marcel Ndandu yasobanuye ko ntawabura icyo abitsa kuko byose biva mu bushake, ari na yo mpamvu ubuyobozi bw’uyu Murenge bukomeza gushishikariza abaturage umuco wo kwizigamira.

Ati “Ni yo mpamvu SACCO yatwegereye, iyo ufite amafaranga naho cyaba igiceri cy’ijana ukakibikaho biguhesha amahirwe yo kugira ngo ube wabona inguzanyo. Hari n’inguzanyo Leta igenera abatishoboye ariko ntiwayibona udafite konti muri banki, kandi na nyirubwite mu gihe runaka ayo yizigamiye aramugoboka.”

Ubushakashatsi bwakozwe na Access to Finance Rwanda (AFR) ku bufatanye na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), igaragaza ko abakoresha serivisi z’imari z’ibigo byanditswe nka banki n’ibindi bigo by’imari byanditswe, bagera kuri 92%, naho 4% bakaba bakoresha uburyo butanditswe.

Ubu bushakashatsi bugaragaza kandi ko abatagerwaho na serivisi z’imari bavuye kuri 7% muri 2020 bagera kuri 4% muri 2024, ndetse abakoresha serivisi z’imari binyuze kuri telefone, izwi nka Mobile Money, bava kuri 60% bagera kuri 77%, mu gihe abakoresha serivisi za SACCO, kugeza ubu ari 51%.

Mu Murenge wa Shyira hari abavuga ko batazi kubitsa muri Banki n’uko bikorwa

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen + thirteen =

Previous Post

Mu buryo butunguranye igitaramo cyari gitegerejwe mu Rwanda cyasubitswe kibura iminsi micye

Next Post

UPDATE: Hatanzwe umucyo ku makuru yari yatangajwe kuri General Omega wa FDLR

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
UPDATE: Hatanzwe umucyo ku makuru yari yatangajwe kuri General Omega wa FDLR

UPDATE: Hatanzwe umucyo ku makuru yari yatangajwe kuri General Omega wa FDLR

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.