Mu gihe ubushakashatsi bwakozwe umwaka ushize bwagaragaje ko Abanyarwanda bagera kuri 96% bagerwaho na serivisi z’imari, hari abatuye mu Murenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu bavuga ko batazi uko umuntu abitsa kuri banki kuko batabona icyo babitsayo kubera ubukene, bamwe bakanavuga ko ibyo kubitsa kuri Banki ari iby’abifite.
Ni mu gihe ubushakashatsi bwa FinScope bwo muri 2024, bwagaragahe ko Abanyarwanda 96% bagerwaho na Serivisi z’imari.
Bamwe mu bo mu Murenge wa Shyira, bagaruka ku mibereho babayemo, bavuga ko itabemerera gukurikirana izi serivisi zo kubitsa muri za Banki.
Mukandayisenga yagize ati “Sinzi no kubitsa ibyo ari byo, ntabwo ari ugukabya, none se wakorera igihumbi ukarihira umunyeshuri, ugahaha ibyo kurya, ukabona n’ayo kubitsa? Muri banki nzabitsamo iki se, rwose sinzi uko babitsa.”
Uwimbabazi Drocella na we yagize ati “Ntabwo tubitsa, keretse mu kibina ho usanga ukotiza 200 buri cyumweru, ayo yo ntabwo wayabura. None se ku gatabo wajyanayo maganabiri?”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyira, Marcel Ndandu yasobanuye ko ntawabura icyo abitsa kuko byose biva mu bushake, ari na yo mpamvu ubuyobozi bw’uyu Murenge bukomeza gushishikariza abaturage umuco wo kwizigamira.
Ati “Ni yo mpamvu SACCO yatwegereye, iyo ufite amafaranga naho cyaba igiceri cy’ijana ukakibikaho biguhesha amahirwe yo kugira ngo ube wabona inguzanyo. Hari n’inguzanyo Leta igenera abatishoboye ariko ntiwayibona udafite konti muri banki, kandi na nyirubwite mu gihe runaka ayo yizigamiye aramugoboka.”
Ubushakashatsi bwakozwe na Access to Finance Rwanda (AFR) ku bufatanye na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), igaragaza ko abakoresha serivisi z’imari z’ibigo byanditswe nka banki n’ibindi bigo by’imari byanditswe, bagera kuri 92%, naho 4% bakaba bakoresha uburyo butanditswe.
Ubu bushakashatsi bugaragaza kandi ko abatagerwaho na serivisi z’imari bavuye kuri 7% muri 2020 bagera kuri 4% muri 2024, ndetse abakoresha serivisi z’imari binyuze kuri telefone, izwi nka Mobile Money, bava kuri 60% bagera kuri 77%, mu gihe abakoresha serivisi za SACCO, kugeza ubu ari 51%.

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10