Abantu babiri batawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’abantu bane bo mu Murenge wa Rukoma mu Karere ka Kamonyi, bitabye Imana nyuma yo kunywa inzoga.
Aba bantu bane bapfuye mu bihe bitandukanye mu minsi ibiri, aho uwa mbere yitabye Imana saa sita ku Mbere tariki 29 Ukuboza 2025, mugenzi we wa kabiri ashiramo umwuka mu masaha y’umugoroba.
Naho abandi babiri bitabye Imana kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Ukuboza 2025, barimo n’umwana muto bari basomeje kuri iyo nzoga.
Aba bantu bapfuye nyuma yo kunywa inzoga yenzwe n’uwitwa Kagaba Eric ari na we witabye Imana bwa mbere, akaba yari asanzwe afite akabari muri kariya gace mu Mudugudu wa Gahungeri mu kagari ka Gisheshe mu Murenge wa Rukoma.
Nyuma y’urupfu rw’aba bantu, hahise hatangira iperereza, ndetse abantu babiri bakaba bamaze gufatwa nk’uko byemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi.
CIP Hassan yagize ati ”Nibyo koko RIB yatangiye gukurikirana umugabo n’umugore kugira ngo harebwe uruhare rwabo mu rupfu rw’abo bantu.”
Mandera Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma yavuze ko nyuma yo kumemya amamuru y’urupfu rwa bariya bantu, ubuyobozi bwihutiye kujyayo, bugahabwa amakuru n’abaturage ko inzoga yanyowe na bariya bantu ishobora kuba yari yahumanyijwe.
Gusa avuga ko na Kagaba Eric wapfuye mbere yari asanzwe afite akabari rwihishwa gacururizwamo inzoga zitujuje ubuziranenge ndetse ko yashakishwa kugira ngo abisobanure.
Amakuru avuga ko nyuma yuko uriya wa mbere yitabye Imana, umuryango we wabanje kubihisira kugira ngo inzego zitabyinjiramo.
Abapfuye barimo kandi undi witwa Hagenimana Terance Ishimwe Cedrick, ndetse n’umwana witwa Cyizere Aimé Bruno w’imyaka itatu.
RADIOTV10








