Abahinga inyanya mu buryo bwa kijyambere bo mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi, baravuga ko igihingwa cyabo kibasiwe n’indwara ya kirabiranya yaburiwe umuti, none bari mu bihombo bikomeye.
Bangamwabo Esdras ufite ahantu habiri hahingirwa inyanya mu buryo bugezweho [green house] mu Kagari ka Nyarungenge avuga ko kirabiranya itangira kwirara mu buhinzi bwe, yitabaje abo akeka ko basobanukiwe iby’ubuhinzi kumurusha ariko bakamubwira nta muti wayo.
Agira ati “abahanga mu buhinzi batubwiye ko iyi kirabiranya nta muti nta n’urukingo yagize kandi iyo yageze mu nyanya irazikubita zigashira. Icyo dukora rero ni uguhita turandura urwafashwe uretse ko twaranduye tukarambirwa byagera aho tukabireka”.
Kubwimana Jean Paul na we uhinga inyanya muri greenhouse, avuga ko iyo iyi ndwara yagezemo bituma umusaruro ugabanuka nyamara ubuhinzi bwazo bwari butangiye guteza imbere ababukora
Ati “muri green ushobora kwezamo toni eshatu z’inyanya tuba twateyemo inyana 860, iyo hajemo kirabiranya wezamo toni imwe n’igice.”
Dr. Assinapol Ndereyimana ukuriye ishami rishinzwe imbuto n’imboga mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) avuga ko iyi ndwara iterwa na bagiteri ariko ko ibamo ubwoko bubiri.
Agira ati “kirabiranya ziri amoko abiri, hari iterwa n’agahumyo hari n’iterwa na bagiteri. Iriya rero twabonye ari iterwa na bagiteri. Iyo yageze mu butaka ntabwo ipfa kwivanamo. Icyo gukora cya mbere iyo ubonye urunyanya rwa mbere rwagaragaje ibimenyetso ni ukuruvanamo bwangu ntabwo rwanduza izindi”.
Dr. Assinapol akomeza avuga ko iyo bigaragaye ko indwara yamaze gukwira mu murima wose ikindi gikorwa ari uguhinga mu bihoho ndetse no guteka ubutaka kugira ngo indwara ishiremo.
Ati “Hari ibihoho binini byabugenewe dushyiramo itaka ritetse twatangiye uburyo bw’igerageza ngo turebe uburyo buhendutse bwo gutwika itaka bidatwaye inkwi nyinshi.”
Abahinzi bavuga ko mu gihe umurira umwe wa greenhouse utafashwe n’uburwayiushobora kuvamo toni eshatu z’inyanya ariko mu gihe kirabiranya yagezemo hakaba havamo toni imwe n’igice.
INKURU MU MASHUSHO
Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10