Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hari Ibihugu bya Afurika byakuriye inzira ku murima u Burayi ku gishyigikiwe n’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
24/07/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Hari Ibihugu bya Afurika byakuriye inzira ku murima u Burayi ku gishyigikiwe n’u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Bimwe mu Bihugu byo ku Mugabane wa Afurika, byatsembeye u Burayi ko bidashobora kwakira abimukira bagiye muri uyu Mugabane, ngo kuko bitawurusha ubushobozi, ndetse ko udakwiye kwihunza inshingano zo gufasha abo bimukira baje bawugana.

Byavugiwe mu nama yabaye kuri iki Cyumweru, i Roma mu Butaliyani ahabereye inama y’umunsi umwe yahurije hamwe abayobozi b’inzego za Leta baturutse mu Bihugu 20, Imiryango mpuzamahanga n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, hagamijwe kwigira hamwe ikibazo cy’abimukira bakomeje kugwa mu Nyanja ya Mediterrane bagerageza kwambuka bajya ku Mugabane w’u Burayi mu buryo butemewe n’amategeko.

Umugabane wa Afurika wari uhagarariwe muri iyo nama na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed, Perezida wa Tunisia, Kaies Saied, Minisitiri w’Intebe wa Nigeria, Ouhoumoudou Mahamadou, na Minisitiri w’Intebe wa Misiri, Mostafa Madbouly.

Bimwe muri ibi Bihugu byo ku Mugabane wa Afurika byari biteraniye muri iyi nama, byakuriye inzira ku murima u Burayi ko bitazemera ko uwo Mugabane ubyoherezamo abimukira bimwe amerekezo I Burayi ngo bibacumbikire.

Kaies Saied yavuze ko Tunisia itazigera yemerera Ibihugu by’I Burayi kuyoherezamo abimukira babyinjiyemo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, anavuga ko Tunisia itazigera iba inzira y’abayinyuramo mu buryo butemewe n’amategeko.

Kuva uyu mwaka watangira habarwa abimukira basaga 1 900 bapfuye cyangwa bakaburirwa irengero mu Nyanja ya Mediterrane barimo bagerageza kwambuka inyanja bajya mu bihugu by’I Burayi mu buryo butemewe n’amategeko, ibihita bituma imibare y’abapfuye muri ubwo buryo cyangwa bakaburirwa irengero kuva mu mwaka wa 2014 basaga 27 675, nk’uko bitangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe abimukira. Abasaga 483, bapfiriye muri Africa uyu mwaka wa 2023.

Ibi bihugu byo ku Mugabane wa Afurika byatsembeye u Burayi ko bitazakira abimukira bahungiye kuri uyu mugabane, mu gihe u Rwanda rwo rwanamaze kugira amasezerano n’u Bwongereza yo kohereza abimukira binjiye muri iki Gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ni amasezerano yakomeje guhura na birantega, aho bamwe muri abo bimukira ndetse n’imiryango mpuzamahanga, biyambaje inkiko basaba ko aya masezerano atashyirwa mu bikorwa.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × five =

Previous Post

Ghana: Iby’Umuminisitiri basanze yarahishe umurundo w’amafaranga iwe mu rugo byafashe indi ntera

Next Post

Gen. Kabarebe yagaragaje ikintu gikomeye cyabaho igihe muri RDF habamo nk’ibiherutse by’Abakono

Related Posts

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
27/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

by radiotv10
27/01/2026
0

Abajenerali barimo Maj Gen Sylvain Ekenge, wahoze ari Umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) baravugwa nk’abatangabuhamya mu...

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

by radiotv10
27/01/2026
0

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’u Buhinde batangaje amasezerano akomeye y’ubucuruzi nyuma y’imyaka hafi 20 y’ibiganiro byagiye bihagarara kenshi, mu gihe...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

by radiotv10
27/01/2026
0

The AFC/M23 coalition that is against the government of the Democratic Republic of Congo, announced that it is never going...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Gen. Kabarebe yagaragaje ikintu gikomeye cyabaho igihe muri RDF habamo nk’ibiherutse by’Abakono

Gen. Kabarebe yagaragaje ikintu gikomeye cyabaho igihe muri RDF habamo nk’ibiherutse by’Abakono

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.