Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hari ibyatangajwe n’abakekwaho igitero cy’iterabwoba gikomeye cyabaye mu Burusiya

radiotv10by radiotv10
25/03/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Hari ibyatangajwe n’abakekwaho igitero cy’iterabwoba gikomeye cyabaye mu Burusiya
Share on FacebookShare on Twitter

Batatu mu bakekwaho kugira uruhare mu gitero cyagabwe ahaberaga igitaramo i Moscow mu Burusiya kigahitana abarenga 100, bagejejwe imbere y’Urukiko, bemera ibyaha bashinjwa.

Ni nyuma y’igitero cyagabwe mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 25 Werurwe 2024, cyagabwe mu nyubako yari irimo iberamo igitaramo i Moscow, aho kugeza ubu habarwa abantu 150 bamaze kwitaba Imana kubera iki gitero.

Nyuma y’iki gitero, inzego z’umutekano n’iz’iperereza n’ubutasi mu Burusiya, zahise zitangira guhiga bukware abakoze iki gikorwa, ndetse hafatwa ababikekwaho.

Ababuranye kuri iki Cyumweru uko ari babiri, bose byemejwe ko bakomoka muri Tajikistan, basabiwe igihano cya burundu muri Gereza.

Barashinjwa icyaha cyo kugaba igitero cy’iterabwoba, cyasize gihitanye abagera mu 150, gikomeretsa abagera mu 182 nk’uko inzego z’ubuzima i Moscow zabitangaje.

Ni igitero cyaje kwigambwa n’Umutwe w’Iterabwoba wiyita Leta ya Kisilamu (Islamic States), nyuma gato y’uko 11 batawe muri yombi, harimo bane bikekwa ko bagize uruhare rukomeye muri iki gitero.

U Burusiya bwavuze ko aba bafashwe bari bamaze gukora aya mahano, bagafatwa bagerageza gucika bashaka kwerecyeza muri Ukraine.

Mu ijambo Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin yavugiye kuri Televiziyo, yavuze ko iki gitero cyateguwe na Ukraine bahanganye mu ntambara, ariko Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine avuga ko ibivugwa n’abategetsi b’u Burusiya bidafite shingiro, kuko Ukraine idafite ubwenge bucye bwo kugaba ibitero nk’ibyo.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one + 15 =

Previous Post

Senegal: Utavuga rumwe n’ubutegetsi arakoza imitwe y’intoki ku ntsinzi y’Amatora ya Perezida

Next Post

Perezida Kagame yasubije Tshisekedi washyizeho amabwiriza y’ibyo yifuza ko byubahirizwa mbere y’uko bahura

Related Posts

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yavuze ikimutera ishema kurusha ibindi

Perezida Kagame yasubije Tshisekedi washyizeho amabwiriza y’ibyo yifuza ko byubahirizwa mbere y’uko bahura

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.