Batatu mu bakekwaho kugira uruhare mu gitero cyagabwe ahaberaga igitaramo i Moscow mu Burusiya kigahitana abarenga 100, bagejejwe imbere y’Urukiko, bemera ibyaha bashinjwa.
Ni nyuma y’igitero cyagabwe mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 25 Werurwe 2024, cyagabwe mu nyubako yari irimo iberamo igitaramo i Moscow, aho kugeza ubu habarwa abantu 150 bamaze kwitaba Imana kubera iki gitero.
Nyuma y’iki gitero, inzego z’umutekano n’iz’iperereza n’ubutasi mu Burusiya, zahise zitangira guhiga bukware abakoze iki gikorwa, ndetse hafatwa ababikekwaho.
Ababuranye kuri iki Cyumweru uko ari babiri, bose byemejwe ko bakomoka muri Tajikistan, basabiwe igihano cya burundu muri Gereza.
Barashinjwa icyaha cyo kugaba igitero cy’iterabwoba, cyasize gihitanye abagera mu 150, gikomeretsa abagera mu 182 nk’uko inzego z’ubuzima i Moscow zabitangaje.
Ni igitero cyaje kwigambwa n’Umutwe w’Iterabwoba wiyita Leta ya Kisilamu (Islamic States), nyuma gato y’uko 11 batawe muri yombi, harimo bane bikekwa ko bagize uruhare rukomeye muri iki gitero.
U Burusiya bwavuze ko aba bafashwe bari bamaze gukora aya mahano, bagafatwa bagerageza gucika bashaka kwerecyeza muri Ukraine.
Mu ijambo Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin yavugiye kuri Televiziyo, yavuze ko iki gitero cyateguwe na Ukraine bahanganye mu ntambara, ariko Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine avuga ko ibivugwa n’abategetsi b’u Burusiya bidafite shingiro, kuko Ukraine idafite ubwenge bucye bwo kugaba ibitero nk’ibyo.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10