Hari ibyazamutseho 506%: Hamuritswe imibare y’ibyagezweho na MTN Rwanda bigaragaza intambwe ishimishije

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Sosiyete y’Itumanaho n’Ikoranabuhanga ya MTN Rwandacell PLC (MTN Rwanda) yashyize hanze imibare y’ibyagezweho mu mwaka wa 2023, igaragaza izamuka rishimishije mu ngeri zose nko kuba umubare w’abakoresha Internet inyaruka ya 4G bariyongereyeho 506%.

Bikubiye muri raporo yashyizwe hanze na MTN Rwanda, igaragaza ibyagezweho kugeza tariki 31 Ukuboza 2023, aho muri uwo mwaka ibyo yinjije byazamutseho 11,2% ugereranyije n’umwaka wari wabanje.

Izindi Nkuru

Amafaranga yinjijwe n’ikoranabuhanga rya Internet byageze ku gipimo cya 21,4%, aho habayeho izamuka rya 14,3% ugereranyije n’umwaka wabanje.

MTN Rwanda ivuga ko izamuka ry’iki kigero, ryagizwemo uruhare no gutangiza internet inyaruka ya 4G, ahagaragaye imibare ishimisje, kuko umubare w’abayikoresha wazamutseho 506%, ubu bari kuryoherwa n’ibyiza byo gukoresha iyi internet inyaruka.

Nanone kandi byagizwemo uruhare n’ubwiyongere bw’abakoresha telefone zigezweho za Smartphones, kuko biyongere kuri 27%, bigizwemo uruhare cyane cyane na gahunda yashyizwheo ya Macye Macye yo gufasha abantu gutunga izi telefone mu buryo buboroheye.

Avuga kuri iyi mibare ishimishije y’ikoreshwa rya Internet, Umuyobozi Mukuru ushinzwe imari muri MTN Rwanda, Mark Nkurunziza, yagize ati “Twatangije internet ya 4G yacu muri Nyakanga mu 2023, bituma tubasha gusubiramo ibijyanye n’ibiciro bya internet yacu ku bo tuyigurisha bituma inyungu izamuka.”

Nanone kandi nk’inkingi imwe mu zishyizwe imbere na MTN Rwanda mu mwaka wa 2025, ari ukubaka ibigo biyishamikiyeho bikomeye, ubu ikigo cya Mobile Money Rwanda Limited (MoMo Rwanda Ltd) kimaze kugera ku bakoresha ubu buryo bagera muri miliyoni 4,9, ndetse kikaba cyaratanze umusanzu wa 33,6% mu byinjijwe n’iyi sosiyete.

MTN Rwanda ivuga ko habayeho izamuka rya 69,2% bya serivisi z’ikoranabuhanga rihanitse ryatangijwe muri Mobile Money, rikaba riri kugira uruhare rwa 23% by’amafaranga yinjizwa na MoMo.

Abacuruzi bakoresha MoMoPay mu buryo bwo kwishyurwa, bari ibihumbi 141 muri 2022, baza kugera ku bihumbi 337 muri 2023.

Umuyobozi Mukuru wa Mobile Money Rwanda, Chantal Kagame yagize ati Dutewe ishema n’intambwe MoMo Rwanda imaze gutera mu guteza imbere ibijyanye na serivisi z’imari zidaheza no guharanira iterambere ry’ubukungu rigizwemo uruhare n’abagabo n’abagore banyuze mu bisubuzo bishingiye kuri serivisi z’imari zikoresha ikoranabuhanga. Ibi biri kugira uruhare rukomeye mu kuzamura serivisi z’imari zidaheza mu Rwanda.”

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe yavuze ko iyi mibare ishimishije y’ibyagezweho n’iyi Sosiyete, igaragaza ubwitange bw’abakozi bayo, bakora batiganda mu nshingano zabo.

Yagize ati “Uyu musaruro ni ikimenyetso cyo gukora cyane ndetse n’umuhate by’abakozi bacu ndetse no gukomeza guterwa inkunga n’Inama y’Ubutegetsi yacu ndetse n’abafatanyabikorwa ndetse n’igihango cy’abakiliya bacu.”

Mapula Bodibe avuga ko umwaka wa 2023 wanabaye uwo kugaragaza ibimaze kugerwaho na MTN Rwanda mu myaka 25 ishize ikorera mu Rwanda, ari na bwo hatangijwe ikoranabuhanga rya 4G ndetse n’igerageza rya 5G ryabereye mu Ihuriro ry’Isi ry’ikoreshwa rya Telefone ngendanwa rizwi nka Mobile World Congress summit.

Yaboneyeho kuvuga ko ishoramari riri gukorwa mu bikorwa remezo bya 5G rizatuma iyi internet ikuriye 4G na yo izatangira gukoreshwa, ku buryo iyi sosiyete izarushaho gutanga serivisi nziza zizana ibisubizo mu ikoranabuhanga mu Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru