Wednesday, September 11, 2024

Ibitangazwa n’umugore w’uwo bikekwa ko yiyahuye byatumye havuka urujijo ku cyabimuteye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugabo w’imyaka 40 wo mu Murenge wa Muhanga mu Karere ka Muhanga, bamusanze mu nzu yabagamo iri gushya na we amanitse mu mugozi yapfuye, bikekwa ko yiyahuye kubera amakimbirane yagiranaga n’umugore we, mu gihe we avuga ko bataherukaga gutongana.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kantonganiye mu Kagari ka Nyamirama mu Murenge wa Muhanga, aho abaturage bagiye kuzimya inzu y’umuturanyi yashyaga, basanga Minani Jean Marie Vianney wayibagamo amanitse mu mugozi yapfuye.

Umwe mu baturage yagize ati “Twabonye inzu icumba umwotsi, tuza tuje kuzimya tugira ngo nta muntu urimo, tuhageze dusanga umugabo amanitse mu mugozi, mu cyumba imyenda n’igitanda byahiye.”

Aba baturage bakeka ko intandaro yo kwiyahura k’uyu mugabo, ari amakimbirane amaze igihe afitanye n’umugore we Iradukunda Colette, mu gihe we avuga ko ataherukaga.

Uyu Iradukunda yagize ati “Ntakibazo twari dufitanye, twaherukaga gushwana cyera. Ubu twari tubanye neza, yansabye amafaraanga yo kunywera ngiye mu kazi mubwira ko nyamuha nkavuyemo, ariko natunguwe bampamagaye bambwira ngo yaje ariyahura.”

Uyu mugore wa nyakwigendera, avuga kandi ko mbere yo kwiyambura ubuzima, yabanje ingurube bari boroye, anatwika imyenda yose yari iri mu nzu.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yamenyesheje RADIOTV10 ko hatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane icyaha cyateye uyu mugabo kwiyambura ubuzima.

Yagize ati “Kubera ko yabikoze wenyine mu rugo rwe, ntabwo icyabimuteye kiramenyekana, haracyakorwa iperereza n’inzego zibishinzwe.”

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kabgayi kugira ngo unakorerwe isuzuma, ubundi uzashyikirizwe umuryango we kugira ngo ashyingurwe.

INKURU MU MASHUSHO

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts