Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje urutonde rw’agateganyo rw’abakandida bazahatana mu Matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite, aho ku mwanya wa Perezida hemejwe 33% y’abari batanze kandidatire, hakaba n’icyiciro cyabonetsemo umuntu umwe wujuje ibisabwa.
Byatangajwe na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Igihugu y’Amatora, Hon. Oda Gasinzigwa ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 06 Kamena 2024.
Abari batanze kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, ni abantu icyenda (9), mu gihe kandidatire zemejwe by’agateganyo ari eshatu (3); iya Paul Kagame watanzwemo Umukandida n’Umuryango RPF-Inkotanyi, Dr Frank Habineza watanzwemo Umukandida n’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije ryo mu Rwanda, ndetse na Mpayimana Philippe wiyamamaza nk’Umukandida wigenga.
Abandi bari batanze Kandidatire ariko zikaba zitemejwe by’agateganyo, barimo Manirareba Herman, utaratanze urutonde rw’abantu 600 bemerewe gutora bashyigikiye kandidatire ye.
Hari kandi Hakizimana Innocent, utarujuje abantu nibura 12 bafatiye indangamuntu mu Turere twa Nyagatare na Gatsibo bari no ku ilisiti y’itora y’utwo Turere.
Uyu Hakizimana kandi, mu Karere ka Nyagatare, Gatsibo, Gisagara, na Kirehe, harimo inomero z’indangamuntu z’abamushyigikiye zimwe zitari zo, izindi zitabaho, n’izidahuye n’amazina y’abari ku ilisiti yatanze.
Naho Barafinda Sekikubo Fred, kuri lisiti yatanze z’abashyigikiye kandidatire ye, ntiyujuje abantu nibura 12 bafatiye indangamuntu mu Turere, kandi bari no ku ilisiti y’itora yatwo, ari two: Nyabihu, Musanze, Nyagatare, Kirehe, Gakenke, Rubavu, Burera, Rutsiro, Bugesera, Ngororero, Gatsibo na Kayonza.
Nanone kuri izo lisiti, hari ahari amazina gusa, nta nomero z’indangamuntu ziriho, hari ahari amazina n’inomero z’indangamuntu ariko nta mikono ya banyirazo iriho.
Mu zindi kandidatire zitemejwe by’agateganyo, hari iya Rwigara Nshimyimana Diane, aho mu mwanya wo gutanga icyemezo kigaragaza ko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe n’inkiko (Criminal Record), we yatanze kopi y’urubanza, naho mu mwanya wo gutanga icyemezo cy’ubwenegihugu Nyarwanda bw’inkomoko gisabwa n’amabwiriza ya Komisiyo, yatanze inyandiko y’ivuka.
Kuri Mbanda Jean, we ntiyasinyishije abantu nibura 12 bafatiye indangamuntu mu Turere 27 no ku ilisiti y’itora yatwo, ahubwo we akaba yaratanze ilisiti y’abamushyigikiye mu Turere 3 twonyine, ari two Gasabo, Bugesera na Kicukiro.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, yamenyesheje ko ibituzuye kuri lisiti y’abashyigikiye kandidatire z’aba bantu, byagombaga kuzuzwa bitarenze tariki 30 z’ukwezi gushize.
Hari icyirio cyabonetsemo umuntu umwe wujuje ibisabwa
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandi yatangaje ko yari yakiriye kandidatire ku myanya y’Abadepite ziturutse mu mitwe ya Politiki itandatu irimo RFP-Inkotanyi wafatanyije n’amashyaka nka PPC, PDC, PSR, PSP na UDPR, ndetse n’indi mitwe ya Politiki yatanze abakandida ku giti cyayo, nka PL, PSD, PDI, DGPR, na PS-Imberakuri.
Umuryango RPF-Inkotanyi ufatanyije n’iyi mitwe ya Politiki, wari watanze abakandida 80, mu gihe abujuje ibisabwa ari 77, naho PL yari yatanze 54, abujuje ibisabwa bakaba ari 39, PSD yo yari yatanze 59, abujuje ibisabwa ni 52.
Naho Umutwe wa Politiki wa DGPR watanze abakandida 64, abujuje ibisabwa ni icyenda (9), PDI yari yatanze 55, abujuje ibisabwa ni 41, mu gihe PS Imberakuri yari yatanze abakandida 80, abujuje ibisabwa bakaba ari 28.
Muri iyi myanya y’Abadepite bahatana baturutse mu mitwe ya Politiki, hari hatanzwe abakandida 392, abujuje ibisabwa ni 246 mu gihe abatabyujuje ari 146.
Muri iyi myanya y’Abadepite kandi hakiriwe kandidatire z’abantu bigenga 27, ariko uwujuje ibisabwa ni umwe ari we Nsengiyumva Jamvier, mu gihe abatabyujuje ari 26.
Abakandida batorwamo abadepite 24 b’abagore
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yakiriye kandidatire 200 z’abakandida b’abagore zemejwe by’agateganyo ku buryo bukurikira:
RADIOTV10