Umujenerali uyoboye umutwe witwara gisirikare muri Bolivia, yatawe muri yombi, nyuma yo kuyobora igikorwa cyo guhirika ubutegetsi, ariko ntibimuhire.
Gen Juan Jose Zuninga uyobora umutwe wa gisirikare muri Bolivia, ni we wari uyoboye abarwanyi bigabije Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, bavuga ko bashaka guhirika ubutegetsi buriho.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu, ubwo Ingoro ya Perezida w’iki Gihugu iri mu Murwa Mukuru i La Paz yari igoswe n’abasirikare ndetse agace gakoreramo ibiro bya Leta kari kagoswe n’ibimodoka bya gisirikare mu gikorwa cyari kiyobowe na Gen Juan Jose wavugaga ko ashaka kugarura Demokarasi muri iki Gihugu cya Bolivia, asaba ko ibikorwa bihagarara ndetse Perezida Luis Arce uyobora icyo Gihugu avuyeho.
Nyuma y’akanya gato inzego za gisirikare zahagotse ziburizamo icyo gikorwa dore ko abaturage bari batangiye kujya kwigaragambya mu mihanda bavuga ko bashyigikiye Leta isanzwe iriho.
Mu ijambo yagejeje ku baturage rinyuze kuri Televiziyo y’Igihugu, Perezida Luis yashimiye abaturage ku rukundo bamugaragarije, avuga ko ibintu nk’ibi bitazigera byihanganirwa.
Ubu polisi yataye muri yombi Umujenerali wari uyoboye igikorwa cyo guhirika ubutegetsi. Hakaba hahise hatangira iperereza ku byaha akurikiranyweho n’abandi baba babiri inyuma.
Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10