Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hari inkuru nziza itegereje abifuza gukorera ‘Permis’ ku modoka za ‘Automatique’

radiotv10by radiotv10
29/07/2023
in MU RWANDA
0
Hari inkuru nziza itegereje abifuza gukorera ‘Permis’ ku modoka za ‘Automatique’
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda iri hafi kwemeza itegeko rishya rizaba riteganya ikorwa ry’ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga ku modoka za ‘Automatique’, byakunze kwifuzwa na benshi.

Muri iki cyumweru, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Ernest Nsabimana yitabye Sena y’u Rwanda, agiye gusobanura ibijyanye n’ubwikorezi bw’abantu, aho yanabajijwe ku bijyanye n’ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Bamwe mu Basenateri bavuze ko gutsinda ibi bizamini bikiri ingorabahizi, ndetse banagaruka ku mushinga w’itegeko wagombaga gutuma hatangizwa ikorwa ry’ibizamini ku modoka za Automatique.

Senateri Evode Uwizeyimana wavuze ko kuba iri tegeko ritarashyirwa mu bikorwa, ari bimwe mu ntandaro z’abakomeje kujya “gushugurika impushya” mu Bihugu by’abaturanyi, akibaza icyabuze ngo iryo tegeko rishyirwe mu bikorwa.

Ati “Iryo tegeko rigiye kumara umwaka ribitse ahantu muri ‘Tiroir’ [akabati] ntazi ngo ni iyande, ryashoboraga gukemura ibibazo byinshi aha ngaha. Twavugaga uburyo bwo gukura amanota muri za Perimi z’abantu, twavugaga imodoka za automatique […] iyo ugiye gukoresha umuntu ikizamini cya demarrage a côte […] demarrage ku modoka automatique mumbwire ahantu bayikoresha?”

Senateri Evode avuga ko abantu bifuza impushya zo gutwara imodoka za Automatique bakwiye guhabwa ibizamini byazo, ariko n’abifuza iza manuel na bo bakabikora.

Ati “Rwose nagira ngo ibyo bizamini byo kurushya abantu bidafite n’icyo bimaze […] iyo modoka umuntu yayiguze ni automatique ni yo azatwara azi amategeko y’umuhanda, ntabwo ibizamini bidakorwa ahandi byo hambere bikwiye kuba bikiri aha.”

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Ernest Nsabimana asubiza Senateri Evode kuri iki kibazo, yavuze ko iri tegeko riri gukorwaho kugira ngo ritangire kubahirizwa.

Ati “Ubu iri gukorwaho ndetse ni ibintu twaganiriyeho n’inzego zitandukanye kugira ngo aho riri ryihute.”

Yavuze kandi ko hari kurebwa uburyo hazatangira gushyirwa mu bikorwa impinduka mu gukoresha ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga kandi ko na byo biri bugufi, kuko ibikorwa remezo bizifashishwa byamaze kuboneka.

Ati “Dufite nka santere ya Busanza [Ikigo cya Polisi kizajya gikorerwamo ibizamini] cyamaze kuzura, dufite driving testing center imeze neza cyane ya Busanza, ifite ibikoresho byiza cyane bigezweho, ifite ikoranabuhanga rigezweho.”

Dr Nsabimana Ernest avuga ko inzego zirebwa n’iki kigo ziri kuganira “kugira ngo abantu batangire kuyikoresha mu buryo bwa vuba, kandi urabona ko hari icyizere kuko ibikorwa remezo birahari, ibikoresho byose byamaze kuhagera, ku buryo twizera ko bizatangira gukora mu gihe kitarambiranye, maze abashaka kuba batunga perimi ziri automatique, akaba rwose bitamugora.”

Yavuze ko Polisi y’u Rwanda yamaze gutegura uburyo hazajya hakorwa ibi bizamini by’impushya zo gutwara imodoka za Automatique ku buryo hari icyizere ko bizatangira vuba.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 + twenty =

Previous Post

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe uwaregwaga kwica uwo yari abereye mukase washenguye benshi

Next Post

Ibyo kumenya biteye amatsiko ku mutunganyamuziki wasize amarira mu myidagaduro Nyarwanda

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibyo kumenya biteye amatsiko ku mutunganyamuziki wasize amarira mu myidagaduro Nyarwanda

Ibyo kumenya biteye amatsiko ku mutunganyamuziki wasize amarira mu myidagaduro Nyarwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.