Tuesday, November 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hari inkuru nziza itegereje abifuza gukorera ‘Permis’ ku modoka za ‘Automatique’

radiotv10by radiotv10
29/07/2023
in MU RWANDA
0
Hari inkuru nziza itegereje abifuza gukorera ‘Permis’ ku modoka za ‘Automatique’
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda iri hafi kwemeza itegeko rishya rizaba riteganya ikorwa ry’ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga ku modoka za ‘Automatique’, byakunze kwifuzwa na benshi.

Muri iki cyumweru, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Ernest Nsabimana yitabye Sena y’u Rwanda, agiye gusobanura ibijyanye n’ubwikorezi bw’abantu, aho yanabajijwe ku bijyanye n’ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Bamwe mu Basenateri bavuze ko gutsinda ibi bizamini bikiri ingorabahizi, ndetse banagaruka ku mushinga w’itegeko wagombaga gutuma hatangizwa ikorwa ry’ibizamini ku modoka za Automatique.

Senateri Evode Uwizeyimana wavuze ko kuba iri tegeko ritarashyirwa mu bikorwa, ari bimwe mu ntandaro z’abakomeje kujya “gushugurika impushya” mu Bihugu by’abaturanyi, akibaza icyabuze ngo iryo tegeko rishyirwe mu bikorwa.

Ati “Iryo tegeko rigiye kumara umwaka ribitse ahantu muri ‘Tiroir’ [akabati] ntazi ngo ni iyande, ryashoboraga gukemura ibibazo byinshi aha ngaha. Twavugaga uburyo bwo gukura amanota muri za Perimi z’abantu, twavugaga imodoka za automatique […] iyo ugiye gukoresha umuntu ikizamini cya demarrage a côte […] demarrage ku modoka automatique mumbwire ahantu bayikoresha?”

Senateri Evode avuga ko abantu bifuza impushya zo gutwara imodoka za Automatique bakwiye guhabwa ibizamini byazo, ariko n’abifuza iza manuel na bo bakabikora.

Ati “Rwose nagira ngo ibyo bizamini byo kurushya abantu bidafite n’icyo bimaze […] iyo modoka umuntu yayiguze ni automatique ni yo azatwara azi amategeko y’umuhanda, ntabwo ibizamini bidakorwa ahandi byo hambere bikwiye kuba bikiri aha.”

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Ernest Nsabimana asubiza Senateri Evode kuri iki kibazo, yavuze ko iri tegeko riri gukorwaho kugira ngo ritangire kubahirizwa.

Ati “Ubu iri gukorwaho ndetse ni ibintu twaganiriyeho n’inzego zitandukanye kugira ngo aho riri ryihute.”

Yavuze kandi ko hari kurebwa uburyo hazatangira gushyirwa mu bikorwa impinduka mu gukoresha ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga kandi ko na byo biri bugufi, kuko ibikorwa remezo bizifashishwa byamaze kuboneka.

Ati “Dufite nka santere ya Busanza [Ikigo cya Polisi kizajya gikorerwamo ibizamini] cyamaze kuzura, dufite driving testing center imeze neza cyane ya Busanza, ifite ibikoresho byiza cyane bigezweho, ifite ikoranabuhanga rigezweho.”

Dr Nsabimana Ernest avuga ko inzego zirebwa n’iki kigo ziri kuganira “kugira ngo abantu batangire kuyikoresha mu buryo bwa vuba, kandi urabona ko hari icyizere kuko ibikorwa remezo birahari, ibikoresho byose byamaze kuhagera, ku buryo twizera ko bizatangira gukora mu gihe kitarambiranye, maze abashaka kuba batunga perimi ziri automatique, akaba rwose bitamugora.”

Yavuze ko Polisi y’u Rwanda yamaze gutegura uburyo hazajya hakorwa ibi bizamini by’impushya zo gutwara imodoka za Automatique ku buryo hari icyizere ko bizatangira vuba.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × two =

Previous Post

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe uwaregwaga kwica uwo yari abereye mukase washenguye benshi

Next Post

Ibyo kumenya biteye amatsiko ku mutunganyamuziki wasize amarira mu myidagaduro Nyarwanda

Related Posts

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

by radiotv10
10/11/2025
0

Umusaza w’imyaka 72 wo mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, wakoraga akazi ko gucukura imva, bamusanze ku nzira...

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

by radiotv10
10/11/2025
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, bavuga ko bahawe amatara akoresha imirasire y’izuba, nyuma...

Amakuru agezweho ku gusuzumisha ibinyabiziga bya moto bigiye kubaho bwa mbere mu Rwanda

Amakuru agezweho ku gusuzumisha ibinyabiziga bya moto bigiye kubaho bwa mbere mu Rwanda

by radiotv10
10/11/2025
0

Ikigo gisuzuma ubuziranenge bw'Ibinyabiziga by’umwihariko ibirimo moto zidakoresha amashanyarazi zizajya zipimwa imyuka zisohora, kigiye gutangira gukora, kikaba giherereye mu Murenge...

Top 3 market-ready skills for young women in Rwanda

Top 3 market-ready skills for young women in Rwanda

by radiotv10
10/11/2025
0

In today’s fast-changing world, having a degree alone isn’t enough. Many opportunities require practical skills that schools don’t always teach....

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

by radiotv10
08/11/2025
0

Umwarimukazi wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kibare I rwo mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma, wafashwe yahishe akadishi...

IZIHERUKA

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?
SIPORO

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

by radiotv10
10/11/2025
0

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

10/11/2025
Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

10/11/2025
Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

10/11/2025
Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

10/11/2025
Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

10/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibyo kumenya biteye amatsiko ku mutunganyamuziki wasize amarira mu myidagaduro Nyarwanda

Ibyo kumenya biteye amatsiko ku mutunganyamuziki wasize amarira mu myidagaduro Nyarwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.