- Ababyeyi na bo basigaye batumirwa mu bukwe bw’abana babo
- Marraine na Parrain basigaye ari abo kuryoshya amafoto
- Ntabwo umuryango ukwiye gutangirira mu bukwe ngo urangirire muri RIB
Umuryango utari uwa Leta wita ku miryango, ugaragaza ko ibibazo biri mu ngo bikomeje gufata intera kuko uretse imiryango ihabwa gatanya mu buryo bw’amategeko hari n’abatana mu buryo bita ubwa gisirimu ku buryo umwe afata icyumba cye undi icye, bakabana nk’abaturanyi mu nzu imwe.
Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rugaragaza ko mu mwaka wa 2020-2021 rwakiriye ibirego 7 075 bishingiye ku makimbirane yo mu miryango.
Mukasekuru Donatille uyobora Umuryango Nyinawumuntu ufite intego zo kubaka imiryango no gutanga inyigisho ku buryo yakubakwa igakomera, avuga ko amakimbirane yo mu ngo, ari mu miryango y’ingeri zose.
Ati “Ikibazo kiri mu miryango ijijutse, kiri mu bari mu mijyi, kiri mu giturage, kiri mu bakuze, kiri mu bato…mbese ibice byose kirahari.”
Akomeza avuga ko bishimiye ko mu bushakashatsi bwabo babonye icyo bifuzaga, ati “Ni ikibazo kitagendera k’uko abantu baramutse. Kidaterwa n’uko twashonje, n’uko tutize cyane, n’uko tudatuye mu mijyi. Ni ikibazo kizenguruka Igihugu.”
Avuga ko impamvu nyamukuru y’ibi bibazo, ari ukudategurwa k’umuryango mu buryo buhagije kuko uko imiryango isigaye yubakwa bitandukanye n’uburyo byakorwaga mbere.
Ati “Usanga ahenshi mu miryango, ababyeyi basigaye batumirwa kandi ubundi imiryango ni yo yasabanaga ikubakira abana. Byahinduye isura.”
Akomeza avuga ko ibi bibazo biri no mu bikomeje gutuma ingo zisenyuka, zirimo n’iz’abatandukana batamaranye kabiri.
Gusa ngo muri uku gutandukana, hari n’abatandukana ntibimenyekane, ati “Abasirimu bo batandukana mu gisirimu, kuko inzu iba inahagije, buri wese akagira icye cyumba, umuntu akaza agakora ibye, ni uguturana mbese bakaba baturanye mu nzu imwe, ariko tukanababwira tuti ‘niba munaturanye, muturane neza nibura’.”
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR), igaragaza ko muri 2019, imiryango 8 941 yahawe gatanya mu gihe iyari yemerewe n’inkiko gutandukana muri 2018, yari 1 311. Bivuze ko yikubye hafi karindwi (7).
Mukasekuru akomeza avuga ko ikibazo kiri mu itegurwa ry’imiryango mishya kuko nk’abagahanuye abashakanye nk’abahagarariye ababyeyi bazwi nka ‘Marraine’ na ‘Parrain’ bagaragara mu bukwe, ari abashakwa kugira ngo baze kuryoshya amafoto.
Ati “Ni ingo zitendetse, ntabwo ari ingo zifite umusingi uri hasi. Ari umuryango tuvukamo, ari inshuti zacu, byose biratendetse. Dutererana urugo, umuryango nyarwanda ukwiye kugaruka mu nshingano zawo.”
Avuga ko nk’amadini yakagize uruhare mu gutuma ingo zihamya, na yo ayitererana kuko hari abaheruka bashyingiranya abashakanye ariko ntibakurikirane ko babana nyamara hari abasezerana ariko bakamara umwaka batarara mu buriri bumwe.
Agaruka no ku mpamvu muzi, aho bamwe bakunze kuzinyura hejuru, ati “bakavuga ngo ni ubusinzi ariko se ubwo businzi buterwa niki? Kuki umuntu ahitamo kujya mu kabari aho kujya iwe.”
Avuga ko umuti w’ibi bibazo ufitwe n’abantu bose, kandi ko hakwiye ingamba zifatika zatuma hubakwa imiryango igahamya aho kugira ngo itangirire kuri za “Cheri, chouchou” ikarangirira mu bibazo.
Ati “Ese RIB yo ntikeneye kwakira ibirego bicye, ubundi ntabwo umuryango wakwiye gutangirira ku bukwe n’amafoto ngo usoreze muri RIB.”
RADIOTV10