Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hari uwamuhaye 500 000 Frw: Ibishinjwa Umuvugabutumwa uzwi mu Rwanda byagaragajwe

radiotv10by radiotv10
23/10/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Hari uwamuhaye 500 000 Frw: Ibishinjwa Umuvugabutumwa uzwi mu Rwanda byagaragajwe
Share on FacebookShare on Twitter

Umukozi w’Imana Joseph Harerimana uzwi nka Apotre Yongwe, uregwa icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, bwa mbere yagejejwe imbere y’Urukiko ngo aburane ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo, aho Ubushinjacyaha bwasobanuye ko yagiye yizeza abantu ibitangaza akabaka amafaranga ariko bagaheba.

Apotre Yongwe yagejejwe imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ruherereye i Rusororo, kuri uyu wa Mbere tariki 23 Ukwakira 2023.

Uyu mukozi w’Imana uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube, yagejejwe mu Rukiko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere yambaye isuti ya kaki, n’ishati y’umweru ndetse n’inkweto z’ingozi z’umukara.

Apotre Yongwe agejejwe imbere y’Urukiko nyuma y’ibyumweru bitatu atawe muri yombi, dore ko yafashwe tariki 01 Ukwakira 2023, ubwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwavugaga ko “akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, bizwi nka Escroquerie mu rurimi rw’Igifaransa.”

Uyu muvugabutumwa wakunze kugaragara kuri YouTube yivugira ko atunzwe n’amaturo y’Abakristu ndetse ko ibyo yagezeho byose ari yo abikesha, bivugwa ko akurikiranyweho ibifitanye isano no kwizeza abantu ibitangaza abanje kubaka amafaranga.

Amakuru avuga ko yizezaga abantu ko nibamuha amaturo akabasengera, ababuze abagabo bazababona, ababuze Visa bakazazibona, abafite inyatsi ko zizagenda, ndetse n’ibindi bitangaza yabizezaga, aho bamwe bategereje ko ibyo yabizeje biba, amaso agahera mu kirere.

 

Hari uwamuhaye 500 000 Frw

Ubushinjacyaha busabira Apotre Yongwe gukurikiranwa afunzwe by’agateganyo iminsi 30, bwasobanuye impamvu bushingiraho bumusabira gufatirwa iki cyemezo, buvuga ko hari impamvu zikomeye zituma bukeka ko yakoze ibyo ashinjwa.

Ubushinjacyaha bwagarutse ku bitangaza Apotre Yongwe yagiye yizeza abakristu, aho yabizezaga ibyiza mu gihe kiri imbere cyangwa guca ukubiri n’ibibi byabaga bibugarije, akabasaba amafaranga kugira ngo abasengere ubundi babone ayo mahirwe.

Bwagarutse ku batangabuhamya bavuga ko batekewe umutwe na Yongwe, buvuga n’amwe mu mazina yabo, ndetse n’undi warindiwe umutekano utarifuje gutangazwa imyoirondoro, wavuze ko yamuhaye 500 000 Frw.

Ubushinjachayaha kandi buvuga ko telefone y’uregwa [Apotre Yongwe] yagiye yoherezwaho amafaranga menshi mu bihe bitandukanye, kandi ko yayohererezwaga n’abo yizezaga ibitangaza ntibabibone.

Ubushinjacyaha buvuga kandi ko uregwa yiyemereye ko ayo mafaranga yayohererejwe ndetse ko n’ibyo bitangaza yabibabwiraga, bityo ko bigize impamvu zikomeye zituma bikekwa ko yakoze ibyaha ashinjwa.

Bwavuze kandi ko aramutse arekuwe yakomeza gukora ibi byaha cyangwa akaba yatoroka ubutabera, bityo ko kuba yakurikiranwa afunze ari bwo buryo bwizewe.

 

Ndi umukozi w’Imana ntakindi cyantunga atari amaturo

Apotre Yongwe ubwo Umucamanza yari amuhaye ijambo ngo agire icyo avuga ku byatangajwe n’Ubushinjacyaha, yavuze ko mu ibazwa rye koko hari ibyo yemeye nko kuba yarahawe amafaranga, ariko ko atabaga yayabatse mu buriganya, ahubwo ko bayamuhaga nk’amaturo ahabwa abakozi b’Imana.

Ati “Njye ndi Umupasiteri kandi wabisigiwe amavuta, nkaba ndi umushumba wimitswe.”

Nk’uko yakunze kubivuga ataratabwa muri yombi, Apotre yavuze ko kuba ari umukozi w’Imana, ntakindi cyamutunga atari amaturo y’abakristu kandi ko ari yo amutunze kuva muri 2013 kuva yaba umukozi w’Imana.

Naho ku byo kwizeza abantu ibitangaza, Yongwe yavuze ko we yahaga abantu icyizere ko “ababuze urubyaro, Imana yarubaha. Nabwiraga abafite uburwayi bwanze gukira ko Imana ishobora kubasubiza.”

Yongwe yavuze ko muri ayo mafaranga yahabwaga n’abantu, atabaga yashyizeho igiciro, ahubwo ko abantu bibwirizaga, bagatura amafaranga ajyanye n’ubushobozi bwabo.

Apotre Yongwe muri iki gitondo mu cyumba cy’Urukiko (Photo/Inyarwanda)

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 + 5 =

Previous Post

BREAKING: Undi ‘Mayor’ w’Akarere kamwe ko mu Rwanda yegujwe hanavugwa impamvu

Next Post

M23 yagaragaje ko yongeye guha isomo FARDC ryatumye yunguka imbunda zigezweho

Related Posts

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Minister Olivier Nduhungirehe has reacted after the European Parliament once again involved itself in the case of politician Victoire Ingabire,...

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

by radiotv10
29/01/2026
0

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga uherutse gushyiraho ubutumwa bwafashwe na bamwe nk’ubwishongozi, yasabye imbabazi ku bo bwakomerekeje, avuga ko yari...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
M23 yagaragaje ko yongeye guha isomo FARDC ryatumye yunguka imbunda zigezweho

M23 yagaragaje ko yongeye guha isomo FARDC ryatumye yunguka imbunda zigezweho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.