Tuesday, October 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Harimo iya 2.000.000Frw- Amatike yo kwinjira mu mukino wa Rayon utegerejwe yaje yihagazeho

radiotv10by radiotv10
22/07/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Harimo iya 2.000.000Frw- Amatike yo kwinjira mu mukino wa Rayon utegerejwe yaje yihagazeho
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwatangaje ibiciro by’amatike yo kwinjira mu mukino wa gicuti uzayihuza na Younga Africans, harimo iya miliyoni 2 Frw.

Ibi biciro byashyizwe hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Nyakanga 2025 habura ibyumweru bitatu ngo uyu mukino ube, dore ko uteganyijwe ku ya 15 Kanama 2025.

Ni umukino wahujwe n’ibirori by’iyi kipe ya Rayon Sports bizwi nka ‘Rayon Sports Day’ cyangwa ‘Umunsi w’Igikundiro’ byo kumurikira abakunzi bayo abakinnyi bashya.

Ibi biciro by’amatike yo kwinjira muri uyu mukino uzabera muri Stade Amahoro, iya macye ni 3 000 Frw, igakurikirwa n’iya 5 000 Frw, hakaba iya 15 000 Frw.

Mu myanya y’icyubahiro, iya VIP ni 30 000 Frw, mu gihe iya VVIP ari ibihumbi 100 Frw, naho mu myanya izwi nka Executive hakazishyurwa ibihumbi 150 000 Frw.

Itike y’amafaranga menshi mu kwinjira muri uyu mukino utegerejwe na benshi by’umwihariko abakunzi ba Rayon Sports, ni iya Miliyoni 2 Frw mu myanya izwi nka SkyBox.

Rayon Sports igiye gukina umukino wa gicuti na Young Africans yo muri Tanzania yatwaye Igikombe cya Shampiyona iheruka y’umwaka w’imikino wa 2024-2025, mu gihe iyi kipe yo mu Rwanda yo yasoje shampiyona iri ku mwanya wa kabiri.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − 9 =

Previous Post

DRCongo: Umuyobozi wari umaze ibyumweru bibiri yarabuze yabonetse ariko ibye bikomeza kuba urujijo

Next Post

Gen-Z is raising itself- but are parents losing control or learning to adapt?

Related Posts

Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

by radiotv10
28/10/2025
0

Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa yavuze ko ubuyobozi bw’iyi kipe bugifitiye icyizere umutoza mushya wayo, Taleb Abderrahim...

Eng.-VAR technology coming to Rwandan football

Eng.-VAR technology coming to Rwandan football

by radiotv10
28/10/2025
0

The Rwanda Football Federation (FERWAFA) has announced that the Video Assistant Referee (VAR) technology, which helps improve refereeing decisions, will...

Igihe ikoranabuhanga rya VAR rizatangira gukoresherezwa mu Rwanda cyamenyekanye

Igihe ikoranabuhanga rya VAR rizatangira gukoresherezwa mu Rwanda cyamenyekanye

by radiotv10
28/10/2025
0

Ubuyobozi bw’Ishyihamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje ko ikoranabuhanga ryinganira imisifurire rizwi nka VAR (Video Assistant Referee) rizatangira gukoreshwa...

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda ari mu bahawe inshingano muri FERWAFA

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda ari mu bahawe inshingano muri FERWAFA

by radiotv10
25/10/2025
0

Umunyamakurukazi Clarisse Uwimana uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda, ari mu bahawe inshingano mu bagize za Komisiyo z’Ishyirahamwe ry’Umupira...

Umuti uzarandura ikibazo cy’imisifurire kiri mu bizambya ruhago nyarwanda uri mu nzira

Umuti uzarandura ikibazo cy’imisifurire kiri mu bizambya ruhago nyarwanda uri mu nzira

by radiotv10
24/10/2025
0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko riri mu biganiro na FIFA kugira ngo shampiyona yo mu Rwanda itangire...

IZIHERUKA

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana
MU RWANDA

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

by radiotv10
28/10/2025
0

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

28/10/2025
Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

28/10/2025
Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

28/10/2025
Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

28/10/2025
Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

28/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Gen-Z is raising itself- but are parents losing control or learning to adapt?

Gen-Z is raising itself- but are parents losing control or learning to adapt?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.