Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwatangaje ibiciro by’amatike yo kwinjira mu mukino wa gicuti uzayihuza na Younga Africans, harimo iya miliyoni 2 Frw.
Ibi biciro byashyizwe hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Nyakanga 2025 habura ibyumweru bitatu ngo uyu mukino ube, dore ko uteganyijwe ku ya 15 Kanama 2025.
Ni umukino wahujwe n’ibirori by’iyi kipe ya Rayon Sports bizwi nka ‘Rayon Sports Day’ cyangwa ‘Umunsi w’Igikundiro’ byo kumurikira abakunzi bayo abakinnyi bashya.
Ibi biciro by’amatike yo kwinjira muri uyu mukino uzabera muri Stade Amahoro, iya macye ni 3 000 Frw, igakurikirwa n’iya 5 000 Frw, hakaba iya 15 000 Frw.
Mu myanya y’icyubahiro, iya VIP ni 30 000 Frw, mu gihe iya VVIP ari ibihumbi 100 Frw, naho mu myanya izwi nka Executive hakazishyurwa ibihumbi 150 000 Frw.
Itike y’amafaranga menshi mu kwinjira muri uyu mukino utegerejwe na benshi by’umwihariko abakunzi ba Rayon Sports, ni iya Miliyoni 2 Frw mu myanya izwi nka SkyBox.
Rayon Sports igiye gukina umukino wa gicuti na Young Africans yo muri Tanzania yatwaye Igikombe cya Shampiyona iheruka y’umwaka w’imikino wa 2024-2025, mu gihe iyi kipe yo mu Rwanda yo yasoje shampiyona iri ku mwanya wa kabiri.
RADIOTV10