Friday, January 23, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Harumvikana ibisa nko guterana amagambo hagati y’ababyeyi n’abakobwa babo bashinja ingeso batabifuzaho

radiotv10by radiotv10
21/08/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Harumvikana ibisa nko guterana amagambo hagati y’ababyeyi n’abakobwa babo bashinja ingeso batabifuzaho
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu babyeyi bo mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, banegura imyambarire y’urubyiruko rw’abakobwa, bavuga ko bambara impenure, ariko bo bakavuga ko ababyeyi ari bo bateshutse ku nshingano za kibyeyi, ngo kuko iyo myenda banegura baba batanayibaguriye.

Abo babyeyi bo mu Kagari ka Muhira, Umurenge wa Rugerero bavuga ko imyambarira y’abakobwa babo iteye inkeke ndetse ku iri ku isonga mu byongera uburaya muri aka gace k’icyaro.

Mukarubuga Honorata ati “Urabwira umwana wawe w’umukobwa uti ‘iyo jipo sinyishaka’ ati ‘vuga uvuye aho’ ngo bari kurobesha ngo mbese umuhungu atarebye izo ntege yamukunda gute?”

Aba baturage bavuga ko iyi myambarire iza no ku isonga, mu gutera izindi ngeso mbi zikomeje kuzamuka mu rubyiruko, zirimo ubusambanyi.

Undi ati “Urubyiruko rw’abakobwa rwifashe nabi cyane kuko bari kwambara pasura igeze aha ngaha, utumini ku buryo wamubwira ngo unama utore nk’igiceri kiguye akagutera umwaku. Ni byo biri gukurura uburaya cyane.”

Bamwe mu rubyiruko rw’abakobwa ruvuga ko ibi byitwa ingeso mbi ari iterambere, ahubwo ko ababyeyi batarasobanukirwa ibigezweho.

Uwitwa Aline avuga kandi ko ikindi ari ukuba ababyeyi barateshutse ku nshingano zabo. Ayi “Hari ukuntu abakobwa bamwe bananirana, ariko nyine n’ababyeyi bamwe barabangama ntabwo baba baramenya aho ibintu bigeze, uriyambarira aka bikini ngo wambaye ubusa! None waba uhagararanye n’umuhungu bakabigaya kandi batakuguriye ibyo bashaka ko wambara.”

Umumyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Rugerero, Bizimana Faustin avuga nubwo iki kibazo kitazwi n’ubuyobozi, ariko bugiye gukaza inyigisho zikangurira umuryango imyitwarire myiza.

Ati “Ntituri ahantu hari sivilize cyane, uwabikora yaba ari ingeso yifitiye ku giti cye, naho ubundi ni ugukomeza kuganira mu nama n’ubukangurambaga butandukanye bwo kwirinda ibyo bintu kuko ingaruka ari mbi cyane.”

Ababyeyi kandi bavuga ko iyi myitwarire y’urubyiruko rw’abakobwa iri ku isonga mu bizamura imibare y’abaterwa inda z’imburagihe. Imibare ya Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yo muri 2022, igaragaza ko mu gihugu hose abakobwa ibihumbi 23 batewe inda imburagihe bari munsi y’imyaka 18, naho kuva muri Nyakanga kugera mu kwezi k’Ukuboza 2022, abakobwa ibihumbi 13 bari munsi y’imyaka 19 mu Rwanda hose nabo batewe inda.

Imyambarire ya bamwe mu bakobwa muri aka gace iranengwa
Ababyeyi bavuga ko ibi bidakwiye

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × two =

Previous Post

Hasobanuwe impamvu muri Kigali hagaruwe amabwiriza nk’ay’igihe Isi yari yugarijwe n’icyorezo

Next Post

Rayon Sports WFC bikomeje kwanga mu mikino ihagarariyemo u Rwanda

Related Posts

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

by radiotv10
22/01/2026
0

Umunyamakuru Sylivanus Karemera wamaze igihe akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru akaza guhagarikirwa rimwe n’abandi benshi bagikoragamo, yahawe inshingano mu buyobozi bw’ikindi...

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

by radiotv10
22/01/2026
0

Nkurikiyumukiza Daniel wari uzwi ku izina rya Rujanga  wabonywe yinjira mu kabari kazwi nko kwa Mukubite umwice kabarizwa mu kagari ka...

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

by radiotv10
22/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, baravuga ko ubujura bwa Kashipawa (Cash Power) bwafashe...

Learning English Shouldn’t Mean Losing Our Mother Tongue, ‘Ikinyarwanda’

Learning English Shouldn’t Mean Losing Our Mother Tongue, ‘Ikinyarwanda’

by radiotv10
22/01/2026
0

In many schools in Rwanda, students are told they must speak English. Sometimes, if a child speaks Kinyarwanda, they get...

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

by radiotv10
22/01/2026
0

Umugabo n'umugore bo mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, bafashwe bakekwaho gutanga ruswa y'ibihumbi 50 Frw nyuma yo...

IZIHERUKA

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine
AMAHANGA

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

by radiotv10
22/01/2026
0

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

22/01/2026
Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

22/01/2026
Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

22/01/2026
Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

22/01/2026
Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

22/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rayon Sports WFC bikomeje kwanga mu mikino ihagarariyemo u Rwanda

Rayon Sports WFC bikomeje kwanga mu mikino ihagarariyemo u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.