Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Harumvikana kudahuza hagati y’ubuyobozi n’abaturage bavuga ko bamaranye imyaka ibiri ikibazo

radiotv10by radiotv10
16/12/2024
in MU RWANDA
0
Harumvikana kudahuza hagati y’ubuyobozi n’abaturage bavuga ko bamaranye imyaka ibiri ikibazo
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bakoze imirimo itandukanye mu Rwunge rw’Amashuri rwa Bwana mu Murenge wa Manyiginya mu Karere ka Rwamaga, bavuga ko bamaze imyaka ibiri basiragira ku mafaranga bakoreye, mu gihe ubuyobozi buvuga ko iki kibazo ari gishya mu matwi yabwo.

Mudaheranwa Theoneste wakoze imirimo yo kubaka muri iri shuri cya GS Bwana, avuga ko we na bagenzi be bakozemo amakenzeni atatu, ariko bataha nta faranga bahawe.

Yagize ati “Nta faranga na rimwe kuva twamara gukora finisaje bigeze baduha na rimwe. Amezi atatu yose turaburana turakutuza.”

Uwitwa Ingabire Denise uvuga ko umugabo we Niyonteze Jean Damscene yakoraga akazi ko kurara izamu muri iri shuri, avuga ko biyambaje inzego z’ubuyobozi ngo zikemure iki kibazo, ariko kugeza ubu imyaka ibiri irihiritse.

Ati “Yararaga izamu (umugabo we) ariko amafaranga ntabwo bigeze bayamwishyura yararekeye. Yageraga nko mu bihumbi Ijana (100 000 Frw).”

Umunyamabanaga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Manyiginya, Mukantamabara Brigitte yabwiye RADIOTV10 ko iki kibazo ari gishya mu matwi ye.

Ati “Ni bwo ncyumvise, kuko ntawigeze akitubwira nk’Umurenge. Twakurikirana tukamenya niba gihari.”

Cyakora uyu muyobozi avuga ko akiri mushya muri izi nshingano, ariko ko igihe amaze, yakagombye kuba yaramenye iki kibazo kikaba cyaratangiye gushakirwa umuti.

Ati “Urumva ni na mbere ntabwo ari njye wahakoreraga kandi kibaye cyari gihari kizwi bakabaye barakimbwiye nkakimenya. Ngiye gukurikirana.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab yavuze ko abubatse amashuri n’abayubakishije, bose bishyuwe, ariko ko habaye hari abatarishyuwe bagana Umurenge cyangwa Akarere bakabafasha kumenya impamvu.

Yagize ati “Twubatse dufite ingengo y’imari ihagije kuko amashuri ya mbere yari aya Banki y’Isi, andi yari ku ngengo y’imari ya Guverinoma y’u Rwanda, bose twarabishyuye, ariko haramutse hari ugihari ubwo akenshi yaba yarambuwe na rwiyemezamirimo kuko hari ba rwiyemezamirimo twahaga akazi akaba yabwira umuntu ati ‘nkorera ibi n’ibi’ ariko twe nta rwiyemezamirimo twambuye n’umwe.”

Aya mashuri yo ku Rwunge rw’Amashuri RWA Bwana, yubatswe ari aya Guverinoma mu mwaka w’ingengo y’Imari wa 2022-2023 mu rwego rwo kugabanya Ubucucike no koroshya ingendo ndende zakorwaga na bamwe mu banyeshuri.

Barimo abakozi imirimo yo kubaka ibyumba by’amashuri
Ngo imyaka ibaye ibiri

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 + 20 =

Previous Post

Hatanzwe umucyo ku cyatumye hasubikwa ibiganiro byari guhuza Perezida Kagame na Tshisekedi

Next Post

Ibirambuye ku ngingo yafashe amasaha icyenda yahagaritse bitunguranye inama ya Perezida Kagame na Tshisekedi

Related Posts

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

by radiotv10
26/01/2026
0

Journaling is the habit of writing down your thoughts, feelings, and experiences. It may look simple, but it has many...

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

by radiotv10
26/01/2026
0

Ukoresha izina rya Atanya ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok, wavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rukennye bigakurikirwa n'impaka, yavuze ko ariya...

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Nyuma yuko abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy'ibyapa by'imodoka by'ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi,...

Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera

Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera

by radiotv10
26/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi b’icyayi bo muri Pfunda mu Karere ka Rutsiro bashengurwa no kuba bagurirwa umusaruro wabo ku giciro cyo...

Why humans naturally copy each other’s behavior

Why humans naturally copy each other’s behavior

by radiotv10
26/01/2026
0

Humans often copy each other without realizing it. We copy accents, gestures, emotions, and even habits. This behavior is natural...

IZIHERUKA

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it
MU RWANDA

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

by radiotv10
26/01/2026
0

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

26/01/2026
Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

26/01/2026
Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibirambuye ku ngingo yafashe amasaha icyenda yahagaritse bitunguranye inama ya Perezida Kagame na Tshisekedi

Ibirambuye ku ngingo yafashe amasaha icyenda yahagaritse bitunguranye inama ya Perezida Kagame na Tshisekedi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.