Sunday, January 25, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Hashyinzwe hanze ukuri ku byavugishije benshi byagaragaye kuri The Ben n’umukobwa w’ikimero

radiotv10by radiotv10
21/08/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Hashyinzwe hanze ukuri ku byavugishije benshi byagaragaye kuri The Ben n’umukobwa w’ikimero
Share on FacebookShare on Twitter

Umukobwa wagaragaye mu mashusho ari kwifotozanya n’umuhanzi The Ben, bigakurikirwa n’impaka nyinshi kubera ibyagaragaye kuri uyu muhanzi n’umufana we, yatanze umucyo ku byatumye aya mashusho agarukwaho cyane.

Ni amashusho yagiye hanze mu mpera z’icyumweru gishize yafashwe ubwo umuhanzi The Ben yakoreraga igitaramo mu mujyi wa Musanze, ari na ho yahuriye n’uyu mukobwa witwa Emelyne.

Ayo mashusho agaragaza The Ben n’uyu mukobwa bari kwifotozanya, ariko uyu muhanzi asa nk’umukorakora ku myambaro yari yambaye, aho bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bagiye babinenga, ndetse bamwe bakavuga ko uyu muhanzi yari ari gukabakaba umwambaro w’imbere w’uyu mukobwa.

Uyu mukobwa witwa Emelyne na we usanzwe azwi mu ruganda rw’imyidagaduro aho afite ikiganiro atambutsa ku rubuga nkoranyambaga rwa YouTube ndetse akaba ari n’umukinnyi wa filimi, yatanze umucyo kuri ibi byatumye abantu bavuga byinshi kuri aya mashusho.

Mu kiganiro yagiranye na YouTube Channel yitwa Isimbi TV, Emelyne yavuze ko asanzwe ari umufana ukomeye wa The Ben kandi ko akunze kujya ahantu henshi yagiye gukorera ibitaramo.

Ati “Nta nubwo ari i Musanze honyine twagiye, n’i Burundi twari turiyo, Uganda twari turiyo, n’i Musanze twari turiyo, ndamufana, ni we muhanzi wo mu Rwanda nkunda kurusha abandi bose.”

Emelyne asaba abantu kutibaza byinshi ku byo babonye muri ariya mashusho, kuko asanzwe ari inshuti ikomeye ya The Ben ndetse ko ubucuti bwabo bwageze ku rwego rw’ubuvandimwe, ku buryo asigaye amufata nka musaza we.

Avuga ko ubwo hafatwaga ariya mashusho, yari agiye kwifotozanya na The Ben kimwe n’abandi bafana bose, yabisanzuyeho nk’uko bisanzwe.

Ati “Mu gihe twari turi kwitegura tugiye kwifotoza, aramfata ankozeho ahita yumva ikintu kibyimbye, ahita ambwira ati ‘utambwira ko wambaye bya bintu by’abapfumu?’ nyine nari nambaye ishanga [akantu abakobwa bakenyera mu nda] akozeho yumva ikintu kibyimbye, noneho abantu bari kuvuga ngo nahise mureba nabi, ibiki n’ibiki…nahise mubwira nti ‘ba uretse gato babanze badufotore.”

Emelyne avuga ko abantu badakwiye kubyitiranya ngo bavuge ko The Ben yakururaga umwenda w’imbere we, ahubwo ko ari ako kantu yari yambaye mu nda yakoragaho kuko yari kukibazaho, kandi ko yabikoze kuko basanzwe bamenyeranye.

Ifoto ya The Ben na Emelyne yavugishihe benshi
Emelyne yabitanzeho umucyo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 3 =

Previous Post

Congo n’u Rwanda bagarutse ku meza y’ibiganiro ku nshuro ya gatatu mu kwezi kumwe

Next Post

Abijanditse mu butekamutwe bwijujutirwa na benshi mu Rwanda akabo kashobotse

Related Posts

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

by radiotv10
24/01/2026
0

Abanyamakuru bazwi mu Rwanda, Aissa Cyiza, Cyuzuzo Jeanne d’Arc, Michèle Iradukunda uzwi nka Michou, na Mucyo Christella, bazwi mu kiganiro...

Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye

Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye

by radiotv10
23/01/2026
0

Umuhanzi Bruce Melodie ukunze kwiyita ‘Munyakazi’, nyuma y’amasaha macye ahagurutse i Kigali akerecyeza i Nairobi muri Kenya mu bikorwa byo...

Why Hobbies Can Make You Happier (and Which Ones Are Trending)

Why Hobbies Can Make You Happier (and Which Ones Are Trending)

by radiotv10
23/01/2026
0

Life can be stressful. School, work, social life, and responsibilities can make anyone feel tired or overwhelmed. One simple way...

Did you know that hugging can help heal sadness? Here are the benefits of hugging

Did you know that hugging can help heal sadness? Here are the benefits of hugging

by radiotv10
22/01/2026
0

There are moments when someone feels sad, lonely, or stressed, and words are not enough to make them feel better....

Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

by radiotv10
20/01/2026
0

Umuhanzi The Ben wari watangaje ko amakuru yari yatangajwe na mugenzi we Bruce Melodie ko bafite ibitaramo bizazazenguka Igihugu ari...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

25/01/2026
Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

25/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

24/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Abijanditse mu butekamutwe bwijujutirwa na benshi mu Rwanda akabo kashobotse

Abijanditse mu butekamutwe bwijujutirwa na benshi mu Rwanda akabo kashobotse

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.