Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwashyize hanze itangazo rimenyesha Abanyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rwa Ofisiye, amatariki yo gutangiriraho kwiyandikisha, n’ibyo bagomba kuba bujuje.
Iri tangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Kamena 2024, rivuga ko ibikorwa byo kwiyandikisha bizatangira tariki 02 Nyakanga 2024.
Ibi bikorwa bizajya bibera mu Mirenge inyuranye mu Turere twose tw’Igihugu, bizarangira tariki 09 Kanama 2024, aho Ubuyobozi bwa RDF bumenyesha ababyifuza bose kwiyandikisha.
Abazaba bujuje ibisabwa, bazamara umwaka umwe bakurikirana amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare cya Gako (Rwanda Military Academy-Gako).
Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Abakozi muri RDF, Col Lambere Sendegeya, rivuga ko abashaka kwiyandikisha, “bagomba kuba bararangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza cyangwa A1 ku bize amashuri y’Imyuga (IPRC) bafite imyaka y’amavuko kuva kuri 18 kugeza kuri 24.”
Rigakomeza rigira riti “Ku bize mu ishami ry’ubuganga (Medecine), ubuhanga (Engineering) ndetse n’amategeko (Law) babyifuza bagomba kuba batarengeje imyaka 27 y’amavuko.”
Iri tangazo rikomeza rigaragaza ibindi bigomba kuba byujujwe n’umuntu wese wifuza kwiyandikisha, birimo kuba “Uri Umunyarwnada, ufite ubushake, ufite ubuzima buzira umuze, utarakatiwe n’inkiko, uri inyangamugayo, ndetse gutsinda ibizamini bizatangwa.”
Muri Mata uyu mwaka, muri iri shuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako, abasirikare 624 bari basoje amasomo n’imyitozo, bibinjiza mu Ngabo z’u Rwanda nk’Abofisiye, aho bari icyiciro cya 11 cyari kirangije muri iri shuri.
RADIOTV10