Monday, December 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hashyizwe hanze amahirwe ku bifuza kwinjira muri RDF nk’Abofisiye n’ibyo bagomba kuba bujuje

radiotv10by radiotv10
25/06/2024
in MU RWANDA, UMUTEKANO
1
Hashyizwe hanze amahirwe ku bifuza kwinjira muri RDF nk’Abofisiye n’ibyo bagomba kuba bujuje
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwashyize hanze itangazo rimenyesha Abanyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rwa Ofisiye, amatariki yo gutangiriraho kwiyandikisha, n’ibyo bagomba kuba bujuje.

Iri tangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Kamena 2024, rivuga ko ibikorwa byo kwiyandikisha bizatangira tariki 02 Nyakanga 2024.

Ibi bikorwa bizajya bibera mu Mirenge inyuranye mu Turere twose tw’Igihugu, bizarangira tariki 09 Kanama 2024, aho Ubuyobozi bwa RDF bumenyesha ababyifuza bose kwiyandikisha.

Abazaba bujuje ibisabwa, bazamara umwaka umwe bakurikirana amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare cya Gako (Rwanda Military Academy-Gako).

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Abakozi muri RDF, Col Lambere Sendegeya, rivuga ko abashaka kwiyandikisha, “bagomba kuba bararangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza cyangwa A1 ku bize amashuri y’Imyuga (IPRC) bafite imyaka y’amavuko kuva kuri 18 kugeza kuri 24.”

Rigakomeza rigira riti “Ku bize mu ishami ry’ubuganga (Medecine), ubuhanga (Engineering) ndetse n’amategeko (Law) babyifuza bagomba kuba batarengeje imyaka 27 y’amavuko.”

Iri tangazo rikomeza rigaragaza ibindi bigomba kuba byujujwe n’umuntu wese wifuza kwiyandikisha, birimo kuba “Uri Umunyarwnada, ufite ubushake, ufite ubuzima buzira umuze, utarakatiwe n’inkiko, uri inyangamugayo, ndetse gutsinda ibizamini bizatangwa.”

Muri Mata uyu mwaka, muri iri shuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako, abasirikare 624 bari basoje amasomo n’imyitozo, bibinjiza mu Ngabo z’u Rwanda nk’Abofisiye, aho bari icyiciro cya 11 cyari kirangije muri iri shuri.

RADIOTV10

Comments 1

  1. NIYIGENA Saidi says:
    10 months ago

    I’m student in SOFTWARE ENGENEERING I need to apply in RDF

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 4 =

Previous Post

I Nyarugenge ni udushya gusa gusa: Ahakirirwa Umukandida wa RPF-Inkotanyi birashyushye

Next Post

Kenya: Inzego z’umutekano zafashe icyemezo nyuma yo kubona ko imyigaragambyo yakamejeje

Related Posts

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

by radiotv10
08/12/2025
0

Impinduka mu buyobozi bw’umujyi wa Kigali hari abo zahiriye abandi ntizabahira , Hashize imyaka itanu manda ya mbere irangiye kuva...

Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yakoze amateka mu mikino ya EAC ibera Uganda yongera kwitwara neza

Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yakoze amateka mu mikino ya EAC ibera Uganda yongera kwitwara neza

by radiotv10
08/12/2025
0

Mu marushanwa y’imikino y’abagize Inteko Zishinga Ametegeko z’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Depite Mukabalisa Germaine, yegukanye umudali wa Zahabu...

Eng.-Rwandan MP Hon. Germaine wins gold medal at the EAC Inter-Parliamentary Games

Eng.-Rwandan MP Hon. Germaine wins gold medal at the EAC Inter-Parliamentary Games

by radiotv10
08/12/2025
0

A member of the Rwandan Parliament, Hon. Germaine Mukabalisa has made history at the East African Community (EAC) Games, held...

Rwamagana: Nyuma yo kwiyambaza itangazamakuru barira ayo kwarika ubu bari kumwenyura

Rwamagana: Nyuma yo kwiyambaza itangazamakuru barira ayo kwarika ubu bari kumwenyura

by radiotv10
08/12/2025
0

Abahinzi b'umuceri mu gishanga cya Cyaruhogo, bo mu Murenge wa Rubona, bari baherutse kugaragaza ikibazo cy'ubwanikiro bwabo bwari bwangijwe n'ibiza...

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Ibikekwa ku Muyobozi wo mu Karere ka Nyabihu uri mu maboko ya RIB

by radiotv10
08/12/2025
0

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, akurikiranyweho kwigwizaho imitungo, aho bivugwa...

IZIHERUKA

Andi makuru kuri kajugujugu yakoreye impanuka muri Tanganyika n’ukuri ku byavugwaga ko yarashwe na M23
AMAHANGA

Andi makuru kuri kajugujugu yakoreye impanuka muri Tanganyika n’ukuri ku byavugwaga ko yarashwe na M23

by radiotv10
08/12/2025
0

Igisirikare cya Congo-FARDC cyavuze ku mirwano ya Kamanyola cyongera kwegeka ku cy’u Rwanda-RDF ibinyoma

Igisirikare cya Congo-FARDC cyavuze ku mirwano ya Kamanyola cyongera kwegeka ku cy’u Rwanda-RDF ibinyoma

08/12/2025
Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

08/12/2025
Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yakoze amateka mu mikino ya EAC ibera Uganda yongera kwitwara neza

Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yakoze amateka mu mikino ya EAC ibera Uganda yongera kwitwara neza

08/12/2025
Ubutumwa bwa mbere bwa Perezida wa Benin nyuma yuko abasirikare bagerageje kumukorere ‘Coup d’État’

Ubutumwa bwa mbere bwa Perezida wa Benin nyuma yuko abasirikare bagerageje kumukorere ‘Coup d’État’

08/12/2025
Eng.-Rwandan MP Hon. Germaine wins gold medal at the EAC Inter-Parliamentary Games

Eng.-Rwandan MP Hon. Germaine wins gold medal at the EAC Inter-Parliamentary Games

08/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kenya: Inzego z’umutekano zafashe icyemezo nyuma yo kubona ko imyigaragambyo yakamejeje

Kenya: Inzego z’umutekano zafashe icyemezo nyuma yo kubona ko imyigaragambyo yakamejeje

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Andi makuru kuri kajugujugu yakoreye impanuka muri Tanganyika n’ukuri ku byavugwaga ko yarashwe na M23

Igisirikare cya Congo-FARDC cyavuze ku mirwano ya Kamanyola cyongera kwegeka ku cy’u Rwanda-RDF ibinyoma

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.