Thursday, October 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hashyizwe hanze amakuru mashya y’ibanga ku iyicwa ry’umuyobozi wa Hamas

radiotv10by radiotv10
02/08/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Hashyizwe hanze amakuru mashya y’ibanga ku iyicwa ry’umuyobozi wa Hamas
Share on FacebookShare on Twitter

Icukumbura ryakozwe ku iyicwa rya Ismail Haniyeh wari Umuyobozi w’umutwe wa Hamas wiciwe muri Iran, ryagaragaje ko igisasu cyamuhitanye we n’umurinzi we, cyari kimaze amezi abiri giteze mu cyumba yacumbitsemo.

Iyi nyubako y’i Tehran muri Iran, yari yacumbitsemo Ismail Haniyeh ubwo yari yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida wa Iran, yari iri ahantu hasanzwe harinzwe.

Icukumbura ryakozwe n’ikinyamakuru The New York Times, ryagaragaje ko icyo gisasu ari ikigenzurwa n’umuntu wibereye ikantarange, agashobora kuba yagituritsa igihe ashakiye.

Iki gitangazamakuru kivuga ko iki gisasu cyatezwe mu cyumba byari bizwi ko kizararamo uyu wari Umuyobozi wa Hamas, Ismail Haniyeh.

The New York Times ivuga ko raporo y’abayobozi barimo uwo muri America umwe, ndetse na barindwi bo mu burasirazuba bwo hagati barimo babiri bo mu itsinda ry’ingabo za Iran, yemeje aya makuru, ndetse ikemeza ko iki gikorwa cyateguwe na Israel.

Kugeza ubu Igihugu cya Israel ntikiremera cyangwa ngo gihakane niba ari cyo kivuganye uyu wari Umuyobozi w’Umutwe wa Hamas.

Icukumbura kuri iki gisasu, rihakana ibyavugwaga ko ari icyarashwe n’indege, kuko iturika ryacyo ryangije icyumba cyari kirimo uyu wari ukuriye Hamas mu bya politiki ndetse ko hangiritse igice gito kuri iyi nyubako.

Kinavuga ko ikindi kibigaragaza ari ukuba iri turika ritarageze ku cyumba cyegeranye n’icyo Ismail Haniyeh yari arimo, cyo cyari kirimo umuyobozi w’umutwe w’Abanya-Palestine wa Islamic Jihad, Ziad Nakhaleh.

Nk’uko iki kinyamakuru kibivuga, nyuma y’iri cukumbura, cyemeza ko “wari umugambi wateguranywe ubuhanga buhanitse” wo kwivugana Haniyeh.

Abayobozi ba Iran bavuga ko batazi uko icyo kibombe cyaba cyageze rwihishwa mu cyumba cya Haniyeh, nubwo bemeza ko cyahashyizwe mu mezi abiri ashize.

Abayobozi batanu bo muri aka gace ka Middle East bavuze ko “Abyobozi b’ubutasi bwa Israel bari bamenyesheje Leta Zunze Ubumwe za America na Guverinoma z’ab’Iburengerazuba bw’Isi, amakuru arambuye kuri uyu mugambi.”

Nanone iyi raporo, ivuga ko bamwe mu bayobozi mu nzego nkuru za Leta Zunze Ubuumwe za America, bamaze kugera ku isesenguramakuru ryemeza ko Israel ari yo yateguye uyu mugambi wo kwivugana Ismail Haniyeh.

Ismail Haniyeh yiciwe muri operasiyo yateguranywe ubuhanga
Icyumba yari yacumbitsemo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven + 7 =

Previous Post

Hasobanuwe ibyagaragaye mu Itorero rimwe ryo mu Rwanda byatumye rifungwa

Next Post

Nigeria: Imyigaragambyo yagaragayemo gutakamba gukabije yatumye hafatwa icyemezo kidasanzwe

Related Posts

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

by radiotv10
16/10/2025
0

Amabandi yitwaje intwaro yagabye igitero cy’ubujura kuri Banki iri mu gace kamwe i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,...

Kabila yungutse amaboko mashya amushyigikiye mu mugambi we hahita hanatangazwa ikigiye gukurikira

Kabila yungutse amaboko mashya amushyigikiye mu mugambi we hahita hanatangazwa ikigiye gukurikira

by radiotv10
16/10/2025
0

Nyuma y’ibiganiro byayobowe na Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byabereye i Nairobi mu minsi ibiri,...

Perezida wa Kenya yatangaje icyunamo mu Gihugu nyuma y’urupfu rwa Odinga

Perezida wa Kenya yatangaje icyunamo mu Gihugu nyuma y’urupfu rwa Odinga

by radiotv10
15/10/2025
1

Perezida wa Kenya, William Ruto yatangaje ko yababajwe n’urupfu rwa Raila Odinga wabaye Minisitiri w’Intebe w’iki Gihugu, anatangaza ko cyinjiye...

Imodoka zo mu kirere zamuritswe mu Rwanda zigiye gutangira gutwara abagenzi mu mujyi ukomeye ku Isi

Imodoka zo mu kirere zamuritswe mu Rwanda zigiye gutangira gutwara abagenzi mu mujyi ukomeye ku Isi

by radiotv10
15/10/2025
0

Umujyi wa Dubai urateganya gutangira gukoresha imodoka zo mu kirere zitwara abagenzi mu mwaka utaha, umushinga umwe n’uherutse kumurikwa mu...

Amakuru avugwa ku mirwano ya M23 na FARDC n’ibice yakomerejemo

Haravugwa gusubiranamo hagati ya FARDC n’umwe mu mitwe iyifasha guhangana na AFC/M23

by radiotv10
15/10/2025
0

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’umutwe wa Wazalendo basanzwe bakorana, bakozanyijeho mu mirwano yabereye muri Teritwari ya...

IZIHERUKA

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo
AMAHANGA

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

by radiotv10
16/10/2025
0

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

16/10/2025
Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

16/10/2025
Uko imodoka ihenze y’umukinnyi wa Filimi Alliah Cool yazamuye impaka rukabura gica

Uko imodoka ihenze y’umukinnyi wa Filimi Alliah Cool yazamuye impaka rukabura gica

16/10/2025
Ubutumwa Perezida Kagame yageneye umuryango wa Raila Odinga witabye Imana

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye umuryango wa Raila Odinga witabye Imana

16/10/2025
Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho

Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho

16/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Nigeria: Imyigaragambyo yagaragayemo gutakamba gukabije yatumye hafatwa icyemezo kidasanzwe

Nigeria: Imyigaragambyo yagaragayemo gutakamba gukabije yatumye hafatwa icyemezo kidasanzwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.