Icukumbura ryakozwe ku iyicwa rya Ismail Haniyeh wari Umuyobozi w’umutwe wa Hamas wiciwe muri Iran, ryagaragaje ko igisasu cyamuhitanye we n’umurinzi we, cyari kimaze amezi abiri giteze mu cyumba yacumbitsemo.
Iyi nyubako y’i Tehran muri Iran, yari yacumbitsemo Ismail Haniyeh ubwo yari yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida wa Iran, yari iri ahantu hasanzwe harinzwe.
Icukumbura ryakozwe n’ikinyamakuru The New York Times, ryagaragaje ko icyo gisasu ari ikigenzurwa n’umuntu wibereye ikantarange, agashobora kuba yagituritsa igihe ashakiye.
Iki gitangazamakuru kivuga ko iki gisasu cyatezwe mu cyumba byari bizwi ko kizararamo uyu wari Umuyobozi wa Hamas, Ismail Haniyeh.
The New York Times ivuga ko raporo y’abayobozi barimo uwo muri America umwe, ndetse na barindwi bo mu burasirazuba bwo hagati barimo babiri bo mu itsinda ry’ingabo za Iran, yemeje aya makuru, ndetse ikemeza ko iki gikorwa cyateguwe na Israel.
Kugeza ubu Igihugu cya Israel ntikiremera cyangwa ngo gihakane niba ari cyo kivuganye uyu wari Umuyobozi w’Umutwe wa Hamas.
Icukumbura kuri iki gisasu, rihakana ibyavugwaga ko ari icyarashwe n’indege, kuko iturika ryacyo ryangije icyumba cyari kirimo uyu wari ukuriye Hamas mu bya politiki ndetse ko hangiritse igice gito kuri iyi nyubako.
Kinavuga ko ikindi kibigaragaza ari ukuba iri turika ritarageze ku cyumba cyegeranye n’icyo Ismail Haniyeh yari arimo, cyo cyari kirimo umuyobozi w’umutwe w’Abanya-Palestine wa Islamic Jihad, Ziad Nakhaleh.
Nk’uko iki kinyamakuru kibivuga, nyuma y’iri cukumbura, cyemeza ko “wari umugambi wateguranywe ubuhanga buhanitse” wo kwivugana Haniyeh.
Abayobozi ba Iran bavuga ko batazi uko icyo kibombe cyaba cyageze rwihishwa mu cyumba cya Haniyeh, nubwo bemeza ko cyahashyizwe mu mezi abiri ashize.
Abayobozi batanu bo muri aka gace ka Middle East bavuze ko “Abyobozi b’ubutasi bwa Israel bari bamenyesheje Leta Zunze Ubumwe za America na Guverinoma z’ab’Iburengerazuba bw’Isi, amakuru arambuye kuri uyu mugambi.”
Nanone iyi raporo, ivuga ko bamwe mu bayobozi mu nzego nkuru za Leta Zunze Ubuumwe za America, bamaze kugera ku isesenguramakuru ryemeza ko Israel ari yo yateguye uyu mugambi wo kwivugana Ismail Haniyeh.
RADIOTV10