Ubushinjacyaha bwashyikirije Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata dosiye y’ikirego kiregwamo umusaza w’imyaka 77 ukekwaho gusambanya umwana w’imyaka 13, aho bivugwa ko yabikoze nyuma yo kumusanga akina n’abandi bana akabaha igiceri cya 100Frw ngo bajye kugura ibisuguti, ubundi agahita amwihererana.
Ni dosiye yamaze gutungunywa n’Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Gasabo, ndetse bunayishyikiriza Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata nk’uko amakuru dukesha Ubushinjacyaha bw’u Rwanda abivuga.
Uyu musaza aregwa icyaha cyabaye mu mpera z’ukwezi gushize, tariki 27 Mutarama 2025, kibera mu Kagari ka Gihembe mu Murenge wa Ngeruka mu Karere ka Bugesera.
Ubushinjacyaha bugaragaza imikorere y’iki cyaha, bwagize buti “Kuri uwo munsi, uregwa yasambanyije uwo mwana, nyuma yo kumusanga akina n’abandi bana ku irembo rye, abo bana bandi akabaha amafaranga ijana (100 Frw) ngo bajye kugura biscuit akamusigarana, bamara kugenda akamujyana mu cyumba akamusambanya.”
Ubushinjacyaha bukomeza bugira buti “Umwana wasambanyijwe avuga ko ari inshuro ya kabiri uyu musaza yari amusambanyije, ndetse hari n’umutangabuhamya wemeje ko yabonye uwo mwana asohoka mu cyumba cy’uwo musaza.”
Ni mu gihe uregwa atemera icyaha akurikiranyweho, nyamara mu gihe cyamuhama akaba yahanishwa igifungo cya burundu, hashingiwe ku ngingo ya 14 (3) y’itegeko nº 058/2023 ryo ku wa 04/12/2023 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
RADIOTV10