Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hashyizwe hanze amayeri yakoreshejwe n’umusaza uregwa gusambanya umwana arusha imyaka 64

radiotv10by radiotv10
13/02/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Share on FacebookShare on Twitter

Ubushinjacyaha bwashyikirije Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata dosiye y’ikirego kiregwamo umusaza w’imyaka 77 ukekwaho gusambanya umwana w’imyaka 13, aho bivugwa ko yabikoze nyuma yo kumusanga akina n’abandi bana akabaha igiceri cya 100Frw ngo bajye kugura ibisuguti, ubundi agahita amwihererana.

Ni dosiye yamaze gutungunywa n’Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Gasabo, ndetse bunayishyikiriza Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata nk’uko amakuru dukesha Ubushinjacyaha bw’u Rwanda abivuga.

Uyu musaza aregwa icyaha cyabaye mu mpera z’ukwezi gushize, tariki 27 Mutarama 2025, kibera mu Kagari ka Gihembe mu Murenge wa Ngeruka mu Karere ka Bugesera.

Ubushinjacyaha bugaragaza imikorere y’iki cyaha, bwagize buti “Kuri uwo munsi, uregwa yasambanyije uwo mwana, nyuma yo kumusanga akina n’abandi bana ku irembo rye, abo bana bandi akabaha amafaranga ijana (100 Frw) ngo bajye kugura biscuit akamusigarana, bamara kugenda akamujyana mu cyumba akamusambanya.”

Ubushinjacyaha bukomeza bugira buti “Umwana wasambanyijwe avuga ko ari inshuro ya kabiri uyu musaza yari amusambanyije, ndetse hari n’umutangabuhamya wemeje ko yabonye uwo mwana asohoka mu cyumba cy’uwo musaza.”

Ni mu gihe uregwa atemera icyaha akurikiranyweho, nyamara mu gihe cyamuhama akaba yahanishwa igifungo cya burundu, hashingiwe ku ngingo ya 14 (3) y’itegeko nº 058/2023 ryo ku wa 04/12/2023 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − four =

Previous Post

Hagati yo guhangana n’ibibangamiye umutekano w’u Rwanda n’ibihano rwakangishwa, Perezida Kagame yavuze icyo yahitamo

Next Post

Menya icyatumye urubanza rwa Musenyeri Mugisha ruburanishwa bundi bushya rwari rugeze igihe cy’isomwa

Related Posts

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza, Bill na Joyce Cummings; ndetse n’abagira uruhare...

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

by radiotv10
27/01/2026
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, bari mu bukangurambaga bwo gukumira indwara zititaweho, zirimo...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya icyatumye urubanza rwa Musenyeri Mugisha ruburanishwa bundi bushya rwari rugeze igihe cy’isomwa

Menya icyatumye urubanza rwa Musenyeri Mugisha ruburanishwa bundi bushya rwari rugeze igihe cy’isomwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.