Umudepite uhagarariye Intara ya Maniema mu Nteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatabarije imfungwa zifungiye muri Gereza ya Kasongo muri iyi Ntara, zugarijwe n’ibibazo byinshi birimo inzara izigeze habi kuko nta biryo no kuba zitabona imiti yo kuzivura.
Victor Kikuni yabitangarije intumwa za Guverinoma zari mu rugendo rw’akazi mu gace ka Kasongo muri iyi Ntara ya Maniema.
Yavuze ko ibintu byifashe nabi muri iyi Gereza, igaragaramo ibibazo byinshi, byose bishyira mu kaga ubuzima bw’imfungwa n’abagororwa bafungiyemo.
Yagize ati “Ibirimo birababaje, urebye imibereho y’imfungwa zo muri iyi Gereza ya Kasongo, yangiritse bikabije yari ikenewe gufungwa. Ubuzima bw’imfungwa buteye agahinda. Njye nagezemo imbere. Niboneye ukuntu abantu barara hasi, nta byo kuryamira bihari,…”
Victor Kikuni yatanze icyifuzo ko iyi Gereza ya Kasongo, yafungwa, kuko atari ahantu ho gufungira abantu bitewe n’uburyo yangiritse ndetse n’ubuzima buteye agahinda bwugarije abayifungiyemo.
Amakuru atangwa n’abayobozi banyuranye muri aka gace, avuga ko Gereza nyinshi zo muri iyi Ntara ya Maniema, zifite ibibazo nk’ibi bigaragara muri iyi ya Kasongo.
Ibibazo bya za Gereza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bikomeje gufata intera, ndetse mu ntangiro za Nzeri uyu mwaka, muri Gereza ya Makala iherereye mu Murwa Mukuru i Kinshasa, ikaba yaravuzwemo gushaka gutoroka kw’abayifungiyemo, aho byasize hishwe harashwe imfungwa zirenga 120.
Uku kugerageza gutoroka kw’imfungwa, kandi na byo bifitanye isano n’imibereho ibabaje ivugwa muri iyi Gereza byakunze kuvugwa ko igomba gufungwa ariko ababyiza amaso akaba yaraheze mu kirere.
RADIOTV10