Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hashyizwe hanze ibibazo uruhuri bivugwa muri Gereza imwe muri Congo

radiotv10by radiotv10
18/11/2024
in AMAHANGA
0
Hashyizwe hanze ibibazo uruhuri bivugwa muri Gereza imwe muri Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Umudepite uhagarariye Intara ya Maniema mu Nteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatabarije imfungwa zifungiye muri Gereza ya Kasongo muri iyi Ntara, zugarijwe n’ibibazo byinshi birimo inzara izigeze habi kuko nta biryo no kuba zitabona imiti yo kuzivura.

Victor Kikuni yabitangarije intumwa za Guverinoma zari mu rugendo rw’akazi mu gace ka Kasongo muri iyi Ntara ya Maniema.

Yavuze ko ibintu byifashe nabi muri iyi Gereza, igaragaramo ibibazo byinshi, byose bishyira mu kaga ubuzima bw’imfungwa n’abagororwa bafungiyemo.

Yagize ati “Ibirimo birababaje, urebye imibereho y’imfungwa zo muri iyi Gereza ya Kasongo, yangiritse bikabije yari ikenewe gufungwa. Ubuzima bw’imfungwa buteye agahinda. Njye nagezemo imbere. Niboneye ukuntu abantu barara hasi, nta byo kuryamira bihari,…”

Victor Kikuni yatanze icyifuzo ko iyi Gereza ya Kasongo, yafungwa, kuko atari ahantu ho gufungira abantu bitewe n’uburyo yangiritse ndetse n’ubuzima buteye agahinda bwugarije abayifungiyemo.

Amakuru atangwa n’abayobozi banyuranye muri aka gace, avuga ko Gereza nyinshi zo muri iyi Ntara ya Maniema, zifite ibibazo nk’ibi bigaragara muri iyi ya Kasongo.

Ibibazo bya za Gereza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bikomeje gufata intera, ndetse mu ntangiro za Nzeri uyu mwaka, muri Gereza ya Makala iherereye mu Murwa Mukuru i Kinshasa, ikaba yaravuzwemo gushaka gutoroka kw’abayifungiyemo, aho byasize hishwe harashwe imfungwa zirenga 120.

Uku kugerageza gutoroka kw’imfungwa, kandi na byo bifitanye isano n’imibereho ibabaje ivugwa muri iyi Gereza byakunze kuvugwa ko igomba gufungwa ariko ababyiza amaso akaba yaraheze mu kirere.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − 5 =

Previous Post

AMAKURU AGEZWEHO: U Burayi bwemeje Miliyari 29Frw yo gushyigikira RDF muri Mozambique

Next Post

Ibuka yamaganye ubwicanyi bwakorewe Abarokotse barimo umukecuru wishwe urw’agashinyaguro inavuga ikibabaje cyagaragaye

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibuka yamaganye ubwicanyi bwakorewe Abarokotse barimo umukecuru wishwe urw’agashinyaguro inavuga ikibabaje cyagaragaye

Ibuka yamaganye ubwicanyi bwakorewe Abarokotse barimo umukecuru wishwe urw’agashinyaguro inavuga ikibabaje cyagaragaye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.