Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hashyizwe hanze umubare w’abasirikare b’u Burundi bapfiriye muri Congo mu mezi abiri gusa

radiotv10by radiotv10
09/12/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Hashyizwe hanze umubare w’abasirikare b’u Burundi bapfiriye muri Congo mu mezi abiri gusa
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa RED Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi ufite ibirindiro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, watangaje ko mu mezi abiri gusa wivuganye abasirikare b’u Burundi 35, barimo 20 bapfiriye umunsi umwe.

Raporo y’Umuryango w’Abibumbye yashyizwe hanze tariki 29 z’ukwezi gushize k’Ugushyingo 2024, igaragaza ko ibikorwa by’igisirikare cy’u Burundi muri ri Kivuga y’Epfo, bikomeje guteza igihombo iki gisirikare.

Ni ibikorwa byatangijwe n’igisirikare cy’u Burundi, byo guhashya uyu mutwe wa RED Tabara urwanya iki Gihugu ariko ufite ibirindiro mu mashyamba yo muri DRC.

Hagati ya tariki 25 Nzeri na 26 Ukwakira, abasirikare b’u Burundi 35 bari bamaze kuburira ubuzima muri iyi mirwano ibahanganishije n’umutwe wa RED Tabara, mu gihe abayikomerekeyemo bagera kuri 15 barimo umuyobozi wungirije w’ingabo ziri muri ibi bikorwa muri Congo.

Umutwe wa RED Tabara, wemeje ko wivuganye abasirikare b’u burundi 20 mu mirwano yabaye tariki 25 Nzeri 2024. Indi mirwano yabaye tariki 26 Ukwakira, yasize abandi basirikare 15 bahaburiye ubuzima, abandi 15 barakomereka.

Ibi bikorwa bya FDNB muri Kivu y’Epfo, biri gukorwa mu bufatanye busanzwe hagati y’Igisirikare n’icya Congo, nk’uko bikubiye mu masezerano yashyizweho umukono n’ibi Bihugu byombi (u Burundi na DRC) tariki 28 Kanama 2023.

Hari abavuga ko kuba ingabo za MONUSCO zava muri aka gace ka Kivu y’Epfo, byatumye imirwano mu bice bimwe byaho nko mu misozi miremire ya Uvira na Minembwe, ikaza umurego.

Nanone kandi muri ibi bice byo muri Kivu y’Epfo, imitwe yitwaje intwaro, yakajije ibikorwa bihungabanya umutekano, aho imwe muri yo inarwana hagati yayo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 1 =

Previous Post

Hatangajwe amakuru kuri dosiye ya ‘Animateur’ ukekwaho gusambanyiriza umwana ku ishuri

Next Post

Uko byifashe muri Syria nyuma y’ihirikwa rya Perezida akanahunga n’icyihutiwe gukorwa

Related Posts

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi ya Nigeria yarashe ibyuka biryana mu maso mu gutatanya abaturage bigaragambyaga mu mujyi wa Lagos, bamagana ibikorwa byo gusenya...

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

IZIHERUKA

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda
MU RWANDA

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Uko byifashe muri Syria nyuma y’ihirikwa rya Perezida akanahunga n’icyihutiwe gukorwa

Uko byifashe muri Syria nyuma y’ihirikwa rya Perezida akanahunga n'icyihutiwe gukorwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.