Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Imiryango ya EAC na SADC yigaga ku bibazo byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yafatiwemo imyanzuro inyuranye irimo ishyirwaho ry’abahuza batanu bose bahoze ari Abakuru b’Ibihugu barimo Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya, na Madamu Catherine Samba Panza wayoboye Repubulika ya Centrafrique.
Iyi nama yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 24 Weruwe 2025, yitabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu 11 muri 14 bari batumiwe, bo mu Bihugu bigize iyi Miryango yombi yahuje imbaraga mu gushaka umuti w’ibibazo bimaze igihe mu burasirazuba bwa DRC.
Nk’uko bigaragara mu myanzuro y’iyi nama, hashyizweho abahuza batanu bafite ubunararibonye muri Politiki bemeranyijweho n’Abakuru b’Ibihugu.
Aba bashyizweho, ni Olusegun Obasanjo wigeze kuba Perezida wa Nigeria, Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, Kgalema Motlante wabaye Perezida wa Afurika y’Epfo, Catherine Samba Panza wabaye Perezida wa Repubulika ya Centrafrique na Sahle-Work Zewde wigeze kuba Perezida wa Ethiopia.
Iyi myanzuro igakomeza ivuga ko “iyi nama ihuriweho yasabye Abayobozi b’Imiryango gutegura inama yo kuganira n’abagize Inteko y’abahuza mu gihe cy’iminsi irindwi iri imbere, ikiganiro kigomba kuzakorwa gihuriweho na SADC, EAC n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, ku Cyumweru habura amasaha macye ngo iyi nama ibe, yari yavuze ko ibiganiro byari bimaze iminsi by’i Luanda n’i Nairobi, byahujwe.
Yari yavuze kandi ko abahuza batatu bari baherutse gutangazwa (muri aba bashya hajemo babiri) baziyongeraho undi umwe bakaba bane, ari bo bazakomeza inshingano z’ibi biganiro byamaze guhuzwa.
Iyi nama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC na SADC yemeje kandi raporo y’Inama yo ku rwego rw’Abaminisitiri yabereye i Harare muri Zimbabwe tariki 17 Werurwe 2025 yagaragaje umushinga w’igihe kiringaniye n’igihe kirekire mu gushyira mu bikorwa ingamba zigamije kuzana amahoro arambye n’umutekano mu burasirazuba bwa DRC.
Mu myanzuro y’iyi Nama y’Abakuru b’Ibihugu, ivuga ko “Inama ihuriweho yatanze umurongo wo gutangira gushyira mu bikorwa ibivugwa muri raporo ndetse n’umushinga wagaragajwe.”
Perezida Paul Kagame, umwe mu Bakuru b’Ibihugu bitabiriye iyi Nama, yavuze ko hari intambwe ikomeje guterwa, yibutsa ko kugira ngo intambara irangire, hari ibiba bisabwa gushyirwa ku murongo, birimo kurandura akarengane kaba kari mu Gihugu ndetse n’ibibazo bya politiki biba bibangamiye abaturage bo muri icyo Gihugu ariko n’ibibangamiye abaturanyi.





RADIOTV10