Itorero ‘Umuriro wa Pentekote mu Rwanda’ ryafatiwe icyemezo cyo gufungwa, nyuma y’uko igenzura ry’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, risanze ririmo ibibazo binyuranye, birimo amacakubiri n’amakimbirane y’urudaca mu bakirisitu.
Ifungwa ry’iri Torero, rigaragara mu ibaruwa y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, yashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru warwo, Dr Usta Kaitesi.
Iyi baruwa yandikiwe Umuyobozi w’iri Torero, Pasiteri Ntawuyirushintege Corneille; ivuga ko ifungwa ry’iri Torero, rishingiye ku byagaragaye mu igenzura n’isesengura byakozwe ku myitwarire yaryo, aho iri genzura ryagaragaje ko muri iri torero harimo amacakubiri, amakimbirane y’urudaca ari mu bakristu, bikanabuza umudendezo n’ituze mu bayoboke.
Iri Torero kandi rivugwamo kuba ritanga inyigisho ziyobya abaturage zibabuza kwitabira gahunda za Leta n’izibaganisha ku majyambere, bikagira ingaruka ku baturage.
Iri torero ryafunzwe, mu bihe bya Covid-19, ubwo mu Rwanda hatangiraga ibikorwa byo gukingira, bamwe mu bayoboke baryo bitabiriye iyi gahunda, bafatwaga nk’abaryigometseho ngo kuko barenze ku mahame yaryo.
RGB ivuga ko kandi ifungwa ry’iri Torero, rinashingiye ku kuba ritagira inzego ziteganwa n’amategeko agenga imiryango ishingiye ku myemerere. Aho iyi baruwa igira iti “Kuba ubuyobozi bw’Itorero butujuje ibisabwa biteganywa n’Itegeko rigenga imiryango ishingiye ku myemerere.”
Nanone kandi iri torero rivugwaho kuba rigendera ku mahame adateganywa n’amategejo ngengamikorere y’amadini n’amatorero, aho ritegeka abaturage kugira bimwe mu bikorwa batitabira.
RGB yagize iti “Kubera izo mpamvu zibangamiye ubumwe, ituze n’umudendezo by’abakristo, mbandikiye mbamenyesha ko ibikorwa by’itorero Umuriro wa Pantekote mu Rwanda haba ku cyicaro n’amashami yaryo, yose bihagaritswe uhereye igihe muboneye iyo baruwa.”
Nubwo iyi baruwa bigaragara ko yanditswe tariki 30 Nyakanga 2024, umuyobozi w’iri Torera ‘Umuriro wa Pantekote mu Rwanda’, Pasiteri Ntawuyirushintege Corneille, yavuze ko batarayibona, ku buryo batumva uko bakubahiriza iki cyemezo.
Yagize ati “Ndumva abantu babivuga ariko ntabwo turayibona, ni na yo mpamvu kumenya icyakurikiraho tutarayibona, ntabwo twahita tubimenya kuko n’abantu bo muri RGB ntawigeze aduhamagara ngo aduhe amakuru kuri byo.”
Uyu mukozi w’Imana kandi yahakanye ibi byose bigaragara mu ibarurwa ya RGB, avuga ko iri Torero rye ritabiba amacakubiri, ngo kuko batabitinyuka kandi bazi ingaruka zayo, ndetse anahakana ibyo kuba hari ibyo ribuza abaturage kwitabira, avuba ko abayoboke baryo basanzwe ari abaturage kandi bafite aho batuye banitabira gahunda zose za Leta.
RADIOTV10