Saturday, November 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Hasobanuwe intandaro y’ibura ry’amazi ryakajije uburemere mu Mujyi wa Kigali n’umuti riri kuvugutirwa

radiotv10by radiotv10
30/07/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Hasobanuwe intandaro y’ibura ry’amazi ryakajije uburemere mu Mujyi wa Kigali n’umuti riri kuvugutirwa
Share on FacebookShare on Twitter

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, yatangaje ko ikibazo cy’ibura ry’amazi riri kugaragara muri iyi minsi, cyatewe n’igabanuka ry’ayo mu mugezi wa Nyabarongo ugaburira inganda zitunganya amazi akoreshwa n’abatuye Umujyi wa Kigali, inavuga ikiri gukorwa ngo iki kibazo kigabanuke.

Mu bice binyuranye byo mu Mujyi wa Kigali, hamaze iminsi humvikana ibura ry’amazi, aho bamwe bavuga ko hari n’abashobora kumara ibyumweru bibiri batazi uko amazi ya WASAC asa.

Dr Jimmy Gasore wasuye Uruganda rutunganya amazi rwa Nzove ku mugezi wa Nyabarongo, yatangaje ko uru ruzinduko rugamije gusuzuma imiterere y’iki kibazo cyakajije uburemere.

Avuga ko n’ubusanzwe mu bihe by’impeshyi amazi agabanuka bitewe no kuba ingano y’akoreshwa muri ibyo bihe yiyongera kubera ababa bayakeneye mu bikorwa binyuranye.

Ati “Abantu badasanzwe buhira ubusitani, baruhira; abasanzwe bafite amazi y’imvura bifashisha mu masuku ntibakiyafite, ariko iyi mpeshyi byakabije cyane.”

Dr Jimmy Gasore avuga ko uretse kuba ingano y’amazi akenerwa yariyongereye, ariko haniyongeraho n’ikibazo cyo kuba aho aturuka kugira ngo ajye gutunganywa, na ho yagabanutse.

Ati “Twabonye ko mu by’ukuri ikibazo gikomeye ari igabanuka ry’amazi y’uyu mugezi wa Nyabarongo kandi inganda zombi yaba urwa Kanzenze, ndetse n’urwo mu Nzove, ni ho zikomora amazi.”

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo wagaragaje aho Umugezi wa Nyabarongo uba ugera no mu bihe by’izuba, yavuze ko igabanuka ry’amazi yawo muri iyi Mpeshyi ryakabije.

Ati “Amazi yaragabanutse cyane. Ni ikibazo kiduhangayikishije ariko kandi Leta irimo irashaka ibisubizo birambye byo kugira ngo iki kibazo gikemuke mu Mujyi wa Kigali n’ahandi mu Gihugu.”

Dr Jimmy Gasore avuga ko kimwe mu bikorwa bitegerejwemo ibisubizo, ari Uruganda rwa Karenge ruzagaburira amazi mu mujyi wa Rwamagana n’uwa Kigali.

Avuga ko uru ruganda rwa Karenge ruzaboneka mu myaka ibiri iri imbere, ariko ko hagati aho hanategerejwe kongerera ubushobozi urwa Nzove.

Ati “Ubu rushobora kuduha metero kibe ibihumbi mirongo inani (80 000 m³) tuzarwongerera ubushobozi rugero ku bihumbi 120.”

Ahumuriza Abanyakigali bashobora kumva ko iyo myaka ibiri ari myinshi, akavuga ko ikigiye gushyirwamo ingufu cyanatangiye gushyirwa mu bikorwa, ari ugusaranganya amazi ahari.

Ati “Uburyo bikorwa mu Mujyi wa Kigali, ntabwo ubona bisaranganyije neza, hari ababona amazi buri munsi agashobora kuhira ubusitani bwe, hari n’umuntu umara ibyumweru bibiri atabonye amazi. Twashyizeho itsinda rijya mu baturage rikiga neza uko imiyoboro yacu iteye, ku buryo tuvuga ngo amazi ahari asaranganywe byibuze buri wese agire igihe abonera amazi kandi akimenyeshwe.”

Dr Jimmy Gasore avuga ko ubu bugenzuzi buriho bukorwa, buzatuma nibura abaturage bamenya gahunda y’igihe babonera amazi, ndetse babasha no gushyiraho uburyo bubabereye bwatuma bayakoresha neza bitewe n’ayo bavomye igihe yaje.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 + ten =

Previous Post

Abanyaburayi bateye umugongo icyifuzo cya America ku iherezo ry’intambara ya Israel na Palestine

Next Post

Ntitubinginga-Igisubizo u Rwanda ruha abatekereza ko rwemeye gusinyana na Congo amasezerano ngo rukurirweho ibihano

Related Posts

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

by radiotv10
08/11/2025
0

Nteziryimana Alfred w’imyaka 70 wari utuye mu mudugudu wa Rwahi mu kagari ka Gatsiro mu murenge wa Gihundwe yasanzwe mu...

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

by radiotv10
07/11/2025
0

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Felix Namuhoranye, yifashishije ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamuhamagaye kuri telefone saa cyenda z’ijoro, yavuze...

Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

by radiotv10
07/11/2025
0

Abafite ibikorwa by’ubucuruzi mu Murenge wa Kibungo bakorera mu nzu z’Akarere kabo ka Ngoma, bavuga ko zisa nabi, ku buryo...

Harakekwa iki ku mukecuru wasanzwe yapfuye mu musarani w’akabari yari yagiye kunyweramo

Harakekwa iki ku mukecuru wasanzwe yapfuye mu musarani w’akabari yari yagiye kunyweramo

by radiotv10
07/11/2025
0

Umukecuru wasanzwe yapfuye mu musarani w’akabari gaherereye mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, birakekwa ko yaba yajugunywemo n’abamwishe....

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

by radiotv10
07/11/2025
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abayobozi mu nzego nkuru muri Leta Zunze Ubumwe za America,...

IZIHERUKA

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi
MU RWANDA

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

by radiotv10
08/11/2025
0

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

07/11/2025
Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

07/11/2025
Umunyamakuru wa siporo uzwi mu Rwanda wasezeye igitangazamakuru yakoreraga hamenyakenye aho yerecyeje

Umunyamakuru wa siporo uzwi mu Rwanda wasezeye igitangazamakuru yakoreraga hamenyakenye aho yerecyeje

07/11/2025
AFC/M23 yongeye kugaragariza amahanga amarorerwa akorwa n’uruhande bahanganye inayerurira icyo yiyemeje

AFC/M23 yongeye kugaragariza amahanga amarorerwa akorwa n’uruhande bahanganye inayerurira icyo yiyemeje

07/11/2025
Abasirikare barimo Aba-Colonel mu gisirikare cya Congo bakurikiranyweho kunyereza kawunga, umuceri n’amata

Abasirikare barimo Aba-Colonel mu gisirikare cya Congo bakurikiranyweho kunyereza kawunga, umuceri n’amata

07/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ntitubinginga-Igisubizo u Rwanda ruha abatekereza ko rwemeye gusinyana na Congo amasezerano ngo rukurirweho ibihano

Ntitubinginga-Igisubizo u Rwanda ruha abatekereza ko rwemeye gusinyana na Congo amasezerano ngo rukurirweho ibihano

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.