Wednesday, January 21, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hasohotse Heineken itarangwamo umusemburo yanyobwa na buri wese

radiotv10by radiotv10
03/12/2022
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Hasohotse Heineken itarangwamo umusemburo yanyobwa na buri wese
Share on FacebookShare on Twitter

Uruganda rutunganya rukanacuruza ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, Bralirwa Plc, rwamuritse ikinyobwa gishya cya Heineken kitarimo umusemburo na mucye (Heineken® 0.0), kandi gifite icyanga kitagereranywa, ku buryo yaba umurokore ndetse n’utaruzuza imyaka 18, bazabasha kuyinywa.

Iki kinyobwa cya Heineken® 0.0 cyamuritswe na Bralirwa Plc kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Ukuboza 2022, kinjiye mu binyobwa by’uru ruganda kizatuma buri wese abasha kwisanga mu binyobwa byarwo.

Uru ruganda ruvuga ko intego y’iyi Heineken itarimo umusemburo na mucye, ari ugukomeza guha abakiliya bayo amahirwe yo kwihitiramo ubwoko bw’ibinyobwa bifuza.

Ubuyobozi bwa Bralirwa buvuga ko bushyize imbere amahitamo y’abakiliya, ku buryo n’abatanywa ibisembuye bagomba kugerwaho n’ibinyobwa nk’ibi bifite icyanga kandi bigezweho.

Bwagize buti “Aka gashya kagamije gufasha ab’ibitsina byombi, abagabo n’abagore bakunda icyanga cy’inzoga ariko bakaba batanywa ibirimo umusemburo cyangwa badashaka kubinywa mu bihe runaka.”

Mu Rwanda kandi hasanzwe hariho amategeko atemerera abantu gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha ngo barenze ikigero cy’umusemburo runaka, ku buryo iki kinyobwa cya Heineken itarimo umusemburo, kije ari igisubizo.

Ubuyobozi bwa Bralirwa buvuga kandi iki kinyobwa kizananyobwa na buri wese hatabayeho imbogamizi z’imyaka dore ko mu Rwanda abana bataruzuza imyaka 18 batemerewe kunywa ibinyobwa bisembuye.

Iki kinyobwa cyashyizwe hanze kiri ki giciro cyoroheye buri wese kuko icupa rya 330ml rizajya rigura 1 500 Frw.

Bralirwa Plc ni kompanyi ya 20 yenga ikinyobwa cya Heineken ku Mugabane wa Afurika no mu burasirazuba bwo hagati bw’u Burayi, ikaba ibaye iy’ 108 ku isi ishyize hanze iki kinyobwa cya Heineken itabamo umusemburo.

Umuyobozio bwa Bralirwa yamuritse iyi Heineken
Buri wese yayinywa

Photos © Inyarwanda

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven − 6 =

Previous Post

Amakuru mashya ku wamamaye muri Film yakunzwe ku Isi uri mu mazi abira kubera gukorakora umugore

Next Post

Hatangajwe za Miliyari Leta imaze kwigomwa mu guhangana n’itumbagira ry’ibiciro bya Lisansi

Related Posts

Hadutse ubuhanuzi bwazamuye impaka mu bakristo b’Itorero rimwe mu Rwanda

Hadutse ubuhanuzi bwazamuye impaka mu bakristo b’Itorero rimwe mu Rwanda

by radiotv10
21/01/2026
0

Mu rusengero rw’Itorero rya ADEPR-Karambo rwo mu Murenge wa Kaniga mu Karere ka Gicumbi, haravugwa ubuhanuzi butavugwaho rumwe, burimo ubwereka...

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu bo Murenge wa Save mu karere ka Gisagara, bavuga ko ubujura bumaze gufata intera ku buryo hari n'abajura...

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo Murenge wa Nyamwumva, mu Karere ka Rubavu bavuga ko kubona amazi meza bikiri ingorabahizi, kuko hari...

How Sleep Timing Affects Your Whole Day

How Sleep Timing Affects Your Whole Day

by radiotv10
21/01/2026
0

Many people focus on how many hours they sleep, but they forget something very important: when they sleep. Sleep timing...

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

by radiotv10
20/01/2026
0

Umwarimu muri Kaminuza uri mu maboko y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, akurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya abana b'abakobwa biga mu mashuri yisumbuye,...

IZIHERUKA

Hadutse ubuhanuzi bwazamuye impaka mu bakristo b’Itorero rimwe mu Rwanda
MU RWANDA

Hadutse ubuhanuzi bwazamuye impaka mu bakristo b’Itorero rimwe mu Rwanda

by radiotv10
21/01/2026
0

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

21/01/2026
Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

21/01/2026
Menya ibihembo bitubutse byahawe abakinnyi ba Senegal nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika

Menya ibihembo bitubutse byahawe abakinnyi ba Senegal nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika

21/01/2026
Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

21/01/2026
How Sleep Timing Affects Your Whole Day

How Sleep Timing Affects Your Whole Day

21/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatangajwe za Miliyari Leta imaze kwigomwa mu guhangana n’itumbagira ry’ibiciro bya Lisansi

Hatangajwe za Miliyari Leta imaze kwigomwa mu guhangana n’itumbagira ry’ibiciro bya Lisansi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hadutse ubuhanuzi bwazamuye impaka mu bakristo b’Itorero rimwe mu Rwanda

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.