Uruganda rutunganya rukanacuruza ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, Bralirwa Plc, rwamuritse ikinyobwa gishya cya Heineken kitarimo umusemburo na mucye (Heineken® 0.0), kandi gifite icyanga kitagereranywa, ku buryo yaba umurokore ndetse n’utaruzuza imyaka 18, bazabasha kuyinywa.
Iki kinyobwa cya Heineken® 0.0 cyamuritswe na Bralirwa Plc kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Ukuboza 2022, kinjiye mu binyobwa by’uru ruganda kizatuma buri wese abasha kwisanga mu binyobwa byarwo.
Uru ruganda ruvuga ko intego y’iyi Heineken itarimo umusemburo na mucye, ari ugukomeza guha abakiliya bayo amahirwe yo kwihitiramo ubwoko bw’ibinyobwa bifuza.
Ubuyobozi bwa Bralirwa buvuga ko bushyize imbere amahitamo y’abakiliya, ku buryo n’abatanywa ibisembuye bagomba kugerwaho n’ibinyobwa nk’ibi bifite icyanga kandi bigezweho.
Bwagize buti “Aka gashya kagamije gufasha ab’ibitsina byombi, abagabo n’abagore bakunda icyanga cy’inzoga ariko bakaba batanywa ibirimo umusemburo cyangwa badashaka kubinywa mu bihe runaka.”
Mu Rwanda kandi hasanzwe hariho amategeko atemerera abantu gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha ngo barenze ikigero cy’umusemburo runaka, ku buryo iki kinyobwa cya Heineken itarimo umusemburo, kije ari igisubizo.
Ubuyobozi bwa Bralirwa buvuga kandi iki kinyobwa kizananyobwa na buri wese hatabayeho imbogamizi z’imyaka dore ko mu Rwanda abana bataruzuza imyaka 18 batemerewe kunywa ibinyobwa bisembuye.
Iki kinyobwa cyashyizwe hanze kiri ki giciro cyoroheye buri wese kuko icupa rya 330ml rizajya rigura 1 500 Frw.
Bralirwa Plc ni kompanyi ya 20 yenga ikinyobwa cya Heineken ku Mugabane wa Afurika no mu burasirazuba bwo hagati bw’u Burayi, ikaba ibaye iy’ 108 ku isi ishyize hanze iki kinyobwa cya Heineken itabamo umusemburo.
Photos © Inyarwanda
RADIOTV10