Hatahuwe ko hari abasirikare barinda Tshisekedi batawe muri yombi mu Bwongereza

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Hamenyekanye amakuru ko abasirikare babiri bari mu baherekeje Perezida Félix Tshisekedi mu Bwongereza, barimo ufite ipeti rya Lieutenant Colonel, batawe muri yombi i Londres.

Aba basirikare batawe muri yombi ubwo bari baherekeje Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi mu ruzinduko akerutse kugirira mu Bwongereza.

Izindi Nkuru

Aba basirikare babiri bari muri batanu baherekeje Tshisekedi, ni Lieutenant Colonel Josué Kasongo Nteki na Capitaine Tabu Eboma Tema,

bamaze amasaha ane bafunzwe.

Abashinzwe gucunga umutekano ku Kibuga cy’Ingege mu Bwongereza bataye muri yombi aba basirikare nyuma yo kubasangana imbunda batari bamenyekanishije.

Ubusanzwe ngo abarinda abakuru b’Ibihugu bagiriye uruzinduko mu Bwongereza, ntibaba bafite uburenganzira bwo kwitwaza intwaro.

Cplnews.net dukesha aya makuru, ivuga ko Ambasaderi w’u Bwongereza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yababajwe na kiriya gikorwa cyakozwe n’abasirikare barinda Tshisekedi.

Aganira n’Umunyamakuru Pero Luwara, Ambasaderi w’u Bwongereza muri Congo, yagize ati “Pero biteye isoni biteye isoni muvandimwe. Abasirikare babiri barinda Perezida Tshisekedi batawe muri yombi i Londres, byababaje Igihugu cyanjye.”

Aba basirikare batawe muri yombi bakigera ku Kibuga cy’Indege cya Healthrow nyuma yo kwinangira bakanga gukurikiza amabwiriza y’umutekano wo ku kibuga cy’indege kuko banze kunyura aho gusakirwa, ari na bwo bahise babasaka bakabasangana izo mbunda za masotera.

Inzego zishinzwe umutekano ku kibuga cy’Indege, zahise zibata muri yombi, ndetse bategeka ko indege yari itwaye Perezida Tshisekedi iba ihagaze, ku buryo hiyambajwe ibiganiro bya dipolomasi, bakaza kurekurwa nyuma y’amasa ane.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Jp says:

    Bakekako ikinyabupfura gike batunze I wabo bakijyana n’ahandi bikabahira se?
    Genda Congo upfuye rubi🙆🙆

Leave a Reply to Jp Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru