Polisi yo mu Bubiligi ifatanyije n’iyo muri Maroc, bataye muri yombi umusore wo muri Maroc ukurikiranyweho kohereza ubutumwa avuga ko agiye kugaba ibitero bya bombe ku mashuri amwe yo mu Bubiligi.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Ababiligi cya Wallonie-Bruxelles Enseignement, ku wa mbere bwari bwahagaritse amashuri 27 mu Bubiligi, nyuma y’uko mu ijoro ryo ku Cyumweru habonetse ubutumwa bw’uwavugaga ko agiye kugaba igitero cya bombe kuri mashuri amwe yo mu Bubiligi.
Nyuma y’iki cyemezo cyatumye abanyeshuri bagera mu bihumbi 10 basabwa kuguma mu rugo, Polisi yo mu Bubiligi n’iyo muri Maroc, zashakishije uwohereje ubwo butumwa, iza guta muri yombi uwo musore.
Police yavuze ko bakuruye amakuru bakamenya aho uwo musore yabwanditse ari, anatabwa muri yombi, dore ko yari yananditse asaba indonke kugira ngo atagaba ibyo bitero, ndetse ubu iperereza riracyakomeje ngo bamenye byinshi kuri iki kibazo.
Aya makuru yemejwe n’Ubushinjacyaha bw’i Bruxelles kuri uyu wa Kabiri, ko ikirego cy’uyu musore w’Umunya-Maroc cyatangiye gukorwaho.
Olive YAMBABARIYE
RADIOTV10