Monday, January 12, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hatangajwe amakuru arambuye ku mugambi mubisha FARDC na FDLR bafitiye Abanyamulenge

radiotv10by radiotv10
07/08/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Hatangajwe amakuru arambuye ku mugambi mubisha FARDC na FDLR bafitiye Abanyamulenge
Share on FacebookShare on Twitter

Me Moïse Nyarugabo wabaye mu nzego nkuru mu butegetsi bwa DRC, yamaganye ibitero bikomeje kugabwa n’abahuzamugambi bahuriyemo FARDC, FDLR na Wazalendo, mu bice binyuranye byo mu majyepfo ya Minembwe, avuga kandi ko imigambi yabyo ikomeje.

Nyarugabo wabaye Minisitiri w’Ubukungu muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ukunze kuvugira Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bazwi nk’Abanyamulenge bakunze kugirirwa nabi n’Ubutegetsi bw’Igihugu cyabo, yatanze iyi mpuruza mu nyandiko yashyize hanze.

Uyu munyapolitiki w’Umunyekongo, watangiye ubutumwa bwe asaba ko ubutegetsi bwa Congo ko bukwiye kubahiriza amasezerano yo guhagarika imirwano, yavuze ko hirya y’ejo hashize, ubwo ni ku wa Kabiri, tariki 05 Kanama 2025, “abahuzamugambi mubi ba FARDC, Wazalendo, FDLR n’abandi bafatanyije bagize igisirikare ariko kidafite ibendera bagabye ibitero mu gitondo cya kare mu duce twa Rugezi na Irumba mu majyepfo ya Minembwe.”

Akomeza avuga kandi ko ari na ko byagenze “mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Kanama 2025, aho aba barwanyi nubundi bagabye ibitero mu bice byo mu Burengerazuba no mu Majyaruguru ya Minembwe, nka Marunde, Firo muri Luhemba, Bilalo Mbili, Rwitsankuku no muri santere ya Mikenke yibasiwe cyane kuko irimo Abanyamulenge bavanywe mu byabo.”

Yakomeje avuga kandi ko ibitero bigikomeje, aho izi mpunzi zavuye aho zari zicumbitse zikongera zigahungira mu bice by’imisozi.

Ati “Ibindi bitero kandi biritezwe mu bihe no mu minsi izaza uhereye kuri Point zero muri Teritwari ya Fizi, bizanakorerwa rimwe n’ibizibasira ibice by’Abanyamulenge bo muri Teritwari ya Uvira muri Gurupoma za Bijombo, Kigoma na Itara.”

Yakomeje agira ati “Umuntu yakwibaza impamvu cyangwa ibisobanuro by’ibi bitero bigabwa muri Minembwe no mu Misozi miremire. Ni iyihe ntego ya Kinshasa [ubutegetsi bwa DRC] bwatangije ibitero byinshi ahandi hantu henshi? Ese iby’i Doha byo bite byabyo?”

Me Moïse Nyarugabo yakomeje avuga kandi ko Guverinoma ya DRC n’abafatanyabikorwa bayo, bafunze inzira zose ziva mu masoko yo muri biriya bice kugira ngo bakoreshe inkambi yashyirwagamo abavanywe mu byabo muri Minembwe, nk’aho bategurira ibi bitero, ariko abantu bakaba bakomeje kuruca bakarumira.

Ati “Ariko uko byagenda kose abakomeje kuruca bakarumira n’abafunga amaso, ntibazongera kubona urwitwazo rwo kuba hari icyo batakoze, bagomba kuzabiryozwa n’amateka.”

Yaboneyeho kugira inama aba bari muri ibi bikorwa bibi, byumwihariko yibutsa Wazalendo ko uko byagenda kose bagomba kubana mu Gihugu cyabo nk’Abanyekongo, kandi ko imigambi mibisha yabo yo kurandura ubu bwoko itazagerwaho nk’uko FARDC imaze imyaka umunani yose iwufatanyamo na FDLR.

Ibi bitero biravugwa mu gihe mu minsi ishize Ubutegetsi bwa Congo bwagiranye amasezerano na Guverinoma y’u Rwanda agamije kuzanira amahoro uburasirazuba bwa DRC, kimwe n’amahame ubu butegetsi bwasinyanye na AFC/M23.

Nubwo hasinywe aya masezerano n’ariya mahame, ubutegetsi bwa Congo bwavuzweho gukomeza kugaragaza umugambi mubisha, aho ubwo hasinywaga ibi byose, bwo bwari bukomeje kurunda intwaro n’abasirikare muri biriya bice.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 + five =

Previous Post

Ibivugwa ku ijyanwa mu bitaro ry’umuhanzi w’Umunya-Uganda Weasel umugabo w’Umunyarwandakazi Teta bavuzweho gupfubirana

Next Post

Eng.-More details announced about the conspiracy by FARDC and FDLR against Banyamulenge

Related Posts

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

by radiotv10
09/01/2026
0

The AFC/M23 coalition, which opposes the government of the Democratic Republic of Congo, is reportedly strengthening its presence in the...

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

by radiotv10
09/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravugwaho kuba ryongereye imbaraga mu gace ka Mpety, muri...

Umugore w’uwahoze ari Perezida wa Congo yagize icyo asaba Abanyekongo mu gusabira Abajenerali bafunzwe

Umugore w’uwahoze ari Perezida wa Congo yagize icyo asaba Abanyekongo mu gusabira Abajenerali bafunzwe

by radiotv10
09/01/2026
0

Olive Lembe Kabila, Madamu wa Joseph Kabila wari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye Abanyekongo, gukora amasengesho yo...

Igisirikare cya Congo cyabonye Umuvugizi mushya w’Agateganyo nyuma y’ihagarikrwa rya Ekenge

Igisirikare cya Congo cyabonye Umuvugizi mushya w’Agateganyo nyuma y’ihagarikrwa rya Ekenge

by radiotv10
09/01/2026
0

Lieutenant-Colonel Mak Hazukay Mongba yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Itumanaho n’Amakuru mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akaba n’Umuvugizi...

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

by radiotv10
08/01/2026
0

Abayobozi mu nzego bwite no mu z’umutekano mu Ntara ya Kivu ya Rugurumu bice bigenzurwa n’Ihuriro AFC/M23 bitabiriye umuhango wo...

IZIHERUKA

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life
IMIBEREHO MYIZA

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

by radiotv10
10/01/2026
0

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

10/01/2026
Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

10/01/2026
Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

09/01/2026
Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

09/01/2026
Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

09/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Eng.-More details announced about the conspiracy by FARDC and FDLR against Banyamulenge

Eng.-More details announced about the conspiracy by FARDC and FDLR against Banyamulenge

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.