Me Moïse Nyarugabo wabaye mu nzego nkuru mu butegetsi bwa DRC, yamaganye ibitero bikomeje kugabwa n’abahuzamugambi bahuriyemo FARDC, FDLR na Wazalendo, mu bice binyuranye byo mu majyepfo ya Minembwe, avuga kandi ko imigambi yabyo ikomeje.
Nyarugabo wabaye Minisitiri w’Ubukungu muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ukunze kuvugira Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bazwi nk’Abanyamulenge bakunze kugirirwa nabi n’Ubutegetsi bw’Igihugu cyabo, yatanze iyi mpuruza mu nyandiko yashyize hanze.
Uyu munyapolitiki w’Umunyekongo, watangiye ubutumwa bwe asaba ko ubutegetsi bwa Congo ko bukwiye kubahiriza amasezerano yo guhagarika imirwano, yavuze ko hirya y’ejo hashize, ubwo ni ku wa Kabiri, tariki 05 Kanama 2025, “abahuzamugambi mubi ba FARDC, Wazalendo, FDLR n’abandi bafatanyije bagize igisirikare ariko kidafite ibendera bagabye ibitero mu gitondo cya kare mu duce twa Rugezi na Irumba mu majyepfo ya Minembwe.”
Akomeza avuga kandi ko ari na ko byagenze “mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Kanama 2025, aho aba barwanyi nubundi bagabye ibitero mu bice byo mu Burengerazuba no mu Majyaruguru ya Minembwe, nka Marunde, Firo muri Luhemba, Bilalo Mbili, Rwitsankuku no muri santere ya Mikenke yibasiwe cyane kuko irimo Abanyamulenge bavanywe mu byabo.”
Yakomeje avuga kandi ko ibitero bigikomeje, aho izi mpunzi zavuye aho zari zicumbitse zikongera zigahungira mu bice by’imisozi.
Ati “Ibindi bitero kandi biritezwe mu bihe no mu minsi izaza uhereye kuri Point zero muri Teritwari ya Fizi, bizanakorerwa rimwe n’ibizibasira ibice by’Abanyamulenge bo muri Teritwari ya Uvira muri Gurupoma za Bijombo, Kigoma na Itara.”
Yakomeje agira ati “Umuntu yakwibaza impamvu cyangwa ibisobanuro by’ibi bitero bigabwa muri Minembwe no mu Misozi miremire. Ni iyihe ntego ya Kinshasa [ubutegetsi bwa DRC] bwatangije ibitero byinshi ahandi hantu henshi? Ese iby’i Doha byo bite byabyo?”
Me Moïse Nyarugabo yakomeje avuga kandi ko Guverinoma ya DRC n’abafatanyabikorwa bayo, bafunze inzira zose ziva mu masoko yo muri biriya bice kugira ngo bakoreshe inkambi yashyirwagamo abavanywe mu byabo muri Minembwe, nk’aho bategurira ibi bitero, ariko abantu bakaba bakomeje kuruca bakarumira.
Ati “Ariko uko byagenda kose abakomeje kuruca bakarumira n’abafunga amaso, ntibazongera kubona urwitwazo rwo kuba hari icyo batakoze, bagomba kuzabiryozwa n’amateka.”
Yaboneyeho kugira inama aba bari muri ibi bikorwa bibi, byumwihariko yibutsa Wazalendo ko uko byagenda kose bagomba kubana mu Gihugu cyabo nk’Abanyekongo, kandi ko imigambi mibisha yabo yo kurandura ubu bwoko itazagerwaho nk’uko FARDC imaze imyaka umunani yose iwufatanyamo na FDLR.
Ibi bitero biravugwa mu gihe mu minsi ishize Ubutegetsi bwa Congo bwagiranye amasezerano na Guverinoma y’u Rwanda agamije kuzanira amahoro uburasirazuba bwa DRC, kimwe n’amahame ubu butegetsi bwasinyanye na AFC/M23.
Nubwo hasinywe aya masezerano n’ariya mahame, ubutegetsi bwa Congo bwavuzweho gukomeza kugaragaza umugambi mubisha, aho ubwo hasinywaga ibi byose, bwo bwari bukomeje kurunda intwaro n’abasirikare muri biriya bice.
RADIOTV10