Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hatangajwe amakuru arambuye ku musirikare wa Congo warashwe na RDF n’icyakurikiyeho

radiotv10by radiotv10
04/03/2023
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Undi musirikare wa FARDC warasiwe ku butaka bw’u Rwanda hamenyekanye uko yabugezeho

Ifoto y'umusirikare warashwe muri Kamena 2022

Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwemeje ko umusirikare umwe wo mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) yishwe arasiwe ku butaka bw’u Rwanda ubwo yinjiraga arasa ku basirikare ba RDF, ndetse bunavuga icyakurikiyeho.

Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Werurwe 2023 ubwo uyu musirikare wa FARDC yinjiraga arasa ku basirikare ba RDF bari ku mipaka ihuza u Rwanda na DRC ya Grande Barrière na Petite Barrière.

RDF ivuga ko byabaye ahagana saa kumi n’imwe n’iminota mirongo itatu n’itanu (17:35’) kuri iyi mipaka yombi iri mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba.

Itangazo ry’Ingabo z’u Rwanda rigira riti “Abasirikare ba RDF bahise na bo bamurasa bica umusirikare wa FARDC wari ku butaka bw’u Rwanda.”

Iri tangazo rikomeza rigagaragaza icyahise gikurikiraho nyuma yuko uyu musirikare wa FARDC avogereye ubutaka bw’u Rwanda akaza anarasa abasirikare b’u Rwanda.

Riti “Abandi basirikare ba FARDC bahise batangira kurasa ku birindiro bya RDF, bituma habago gukozanyaho by’igihe gito. Ubu hari ituze.”

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buvuga ko ubu bushotoranyi ari ubundi buje bwiyongera ku bundi bwinshi bw’abasirikare ba DRC bagiye bavogera ubutaka bw’u Rwanda.

RDF itangaza ko yahise imenyesha itsinda rya gisirikare rihuriweho mu karere rishinzwe kugenzura ibikorwa bya gisirikare mu karere EJVM (Extended Joint Verification Mechanism).

Mu gihe kitarenze umwaka, ubushotoranyi nk’ubu bw’abasirikare ba Congo bavogera u Rwanda bakinjira barasa, bubaye inshuro zirenze eshatu kuko.

Mu gitondo cyo ku ya 17 Kamena umwaka ushize wa 2022 hari undi musirikare wa FARDC winjiriye kuri Petite Barrière arasa abaturage bambukaga ndetse n’abashinzwe umutekano, na we agahita araswa akahasiga ubuzima.

Tariki 04 Kanama 2022, na bwo hari umusirikare wa FARDC warasiwe mu Mudugudu wa Cyamabuye mu Kagari ka Rusura Umurenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu, ubwo yirukanka ku bana bari baragiye intama ashaka kuzibaka, akaza gushiduka yarenze umupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu gicukuru cyo ku ya 19 Ugushyingo 2022, ahagana saa saba z’ijoro, na bwo hari undi musirikare wa FARDC warasiwe ku butaka bw’u Rwanda, na bwo ubwo yinjiriraga kuri Petite Barrière arasa abasirikare b’u Rwanda, na bo bahita bamurasa ahasiga ubuzima.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − 9 =

Previous Post

IFOTO: Akazuye umutima…Miss Elsa yateye imitoma nshimangirarukundo umugabo we Prince Kid

Next Post

Perezida Macron yasesekaye muri DRCongo yakirwa bidasanzwe

Related Posts

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Minister Olivier Nduhungirehe has reacted after the European Parliament once again involved itself in the case of politician Victoire Ingabire,...

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

by radiotv10
29/01/2026
0

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga uherutse gushyiraho ubutumwa bwafashwe na bamwe nk’ubwishongozi, yasabye imbabazi ku bo bwakomerekeje, avuga ko yari...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Macron yasesekaye muri DRCongo yakirwa bidasanzwe

Perezida Macron yasesekaye muri DRCongo yakirwa bidasanzwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.