Thursday, November 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hatangajwe amakuru arambuye ku musirikare wa Congo warashwe na RDF n’icyakurikiyeho

radiotv10by radiotv10
04/03/2023
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Undi musirikare wa FARDC warasiwe ku butaka bw’u Rwanda hamenyekanye uko yabugezeho

Ifoto y'umusirikare warashwe muri Kamena 2022

Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwemeje ko umusirikare umwe wo mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) yishwe arasiwe ku butaka bw’u Rwanda ubwo yinjiraga arasa ku basirikare ba RDF, ndetse bunavuga icyakurikiyeho.

Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Werurwe 2023 ubwo uyu musirikare wa FARDC yinjiraga arasa ku basirikare ba RDF bari ku mipaka ihuza u Rwanda na DRC ya Grande Barrière na Petite Barrière.

RDF ivuga ko byabaye ahagana saa kumi n’imwe n’iminota mirongo itatu n’itanu (17:35’) kuri iyi mipaka yombi iri mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba.

Itangazo ry’Ingabo z’u Rwanda rigira riti “Abasirikare ba RDF bahise na bo bamurasa bica umusirikare wa FARDC wari ku butaka bw’u Rwanda.”

Iri tangazo rikomeza rigagaragaza icyahise gikurikiraho nyuma yuko uyu musirikare wa FARDC avogereye ubutaka bw’u Rwanda akaza anarasa abasirikare b’u Rwanda.

Riti “Abandi basirikare ba FARDC bahise batangira kurasa ku birindiro bya RDF, bituma habago gukozanyaho by’igihe gito. Ubu hari ituze.”

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buvuga ko ubu bushotoranyi ari ubundi buje bwiyongera ku bundi bwinshi bw’abasirikare ba DRC bagiye bavogera ubutaka bw’u Rwanda.

RDF itangaza ko yahise imenyesha itsinda rya gisirikare rihuriweho mu karere rishinzwe kugenzura ibikorwa bya gisirikare mu karere EJVM (Extended Joint Verification Mechanism).

Mu gihe kitarenze umwaka, ubushotoranyi nk’ubu bw’abasirikare ba Congo bavogera u Rwanda bakinjira barasa, bubaye inshuro zirenze eshatu kuko.

Mu gitondo cyo ku ya 17 Kamena umwaka ushize wa 2022 hari undi musirikare wa FARDC winjiriye kuri Petite Barrière arasa abaturage bambukaga ndetse n’abashinzwe umutekano, na we agahita araswa akahasiga ubuzima.

Tariki 04 Kanama 2022, na bwo hari umusirikare wa FARDC warasiwe mu Mudugudu wa Cyamabuye mu Kagari ka Rusura Umurenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu, ubwo yirukanka ku bana bari baragiye intama ashaka kuzibaka, akaza gushiduka yarenze umupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu gicukuru cyo ku ya 19 Ugushyingo 2022, ahagana saa saba z’ijoro, na bwo hari undi musirikare wa FARDC warasiwe ku butaka bw’u Rwanda, na bwo ubwo yinjiriraga kuri Petite Barrière arasa abasirikare b’u Rwanda, na bo bahita bamurasa ahasiga ubuzima.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − thirteen =

Previous Post

IFOTO: Akazuye umutima…Miss Elsa yateye imitoma nshimangirarukundo umugabo we Prince Kid

Next Post

Perezida Macron yasesekaye muri DRCongo yakirwa bidasanzwe

Related Posts

Mushikiwabo yageneye ubutumwa Ibihugu byo muri OIF bigicumbagira mu guha ijambo abagore

Mushikiwabo yageneye ubutumwa Ibihugu byo muri OIF bigicumbagira mu guha ijambo abagore

by radiotv10
19/11/2025
0

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yavuze ko hari Ibihugu bikigaragaramo ubusumbane hagati y’abagabo n’abagore, akabisaba kwimakaza...

VIDEO: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’uw’u Bubiligi baramukanyije bamwenyura

VIDEO: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’uw’u Bubiligi baramukanyije bamwenyura

by radiotv10
19/11/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe yahuriye na mugenzi we Maxime Prévot w’u Bubiligi mu nama iri kubera...

BREAKING: Amasezerano atazibagirana hagati y’u Rwanda na Arsenal agiye gushyirwaho akadomo

BREAKING: Amasezerano atazibagirana hagati y’u Rwanda na Arsenal agiye gushyirwaho akadomo

by radiotv10
19/11/2025
0

Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda RDB, rwatangaje ko ku bwumvikane n’ikipe ya Arsenal, bemeranyije gusoza amasezerano y’ubufatanye yari hagati yayo...

Icyo Urukiko rwashingiyeho rurekura nyiri uruganda rw’inzoga rwasanzwemo umuntu wapfuye

Icyo Urukiko rwashingiyeho rurekura nyiri uruganda rw’inzoga rwasanzwemo umuntu wapfuye

by radiotv10
19/11/2025
0

Ingabire Eugenie uyobora Uruganda Ikosora Drinks Ltd uregwa ibyaha birimo gucuruza cyangwa gukwirakwiza mu Gihugu ibintu bitujuje ubuziranenge, watawe muri...

Rwanda and Arsenal to conclude landmark eight-season Visit Rwanda partnership in June 2026

Rwanda and Arsenal to conclude landmark eight-season Visit Rwanda partnership in June 2026

by radiotv10
19/11/2025
0

The Rwanda Development Board (RDB) and Arsenal Football Club have officially announced that they have mutually agreed to conclude their...

IZIHERUKA

Mushikiwabo yageneye ubutumwa Ibihugu byo muri OIF bigicumbagira mu guha ijambo abagore
MU RWANDA

Mushikiwabo yageneye ubutumwa Ibihugu byo muri OIF bigicumbagira mu guha ijambo abagore

by radiotv10
19/11/2025
0

Amakuru agezweho ku muhanzi Bill Ruzima wari watawe muri yombi

Amakuru agezweho ku muhanzi Bill Ruzima wari watawe muri yombi

19/11/2025
VIDEO: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’uw’u Bubiligi baramukanyije bamwenyura

VIDEO: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’uw’u Bubiligi baramukanyije bamwenyura

19/11/2025
Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

19/11/2025
BREAKING: Amasezerano atazibagirana hagati y’u Rwanda na Arsenal agiye gushyirwaho akadomo

BREAKING: Amasezerano atazibagirana hagati y’u Rwanda na Arsenal agiye gushyirwaho akadomo

19/11/2025
Hatangiye gutangwa ubutumwa bukomeza umuririmbyi Vestine nyuma yo kugaragaza ibyateye urujijo

Hatangiye gutangwa ubutumwa bukomeza umuririmbyi Vestine nyuma yo kugaragaza ibyateye urujijo

19/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Macron yasesekaye muri DRCongo yakirwa bidasanzwe

Perezida Macron yasesekaye muri DRCongo yakirwa bidasanzwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Mushikiwabo yageneye ubutumwa Ibihugu byo muri OIF bigicumbagira mu guha ijambo abagore

Amakuru agezweho ku muhanzi Bill Ruzima wari watawe muri yombi

VIDEO: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’uw’u Bubiligi baramukanyije bamwenyura

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.