Rurangirwa Wilson uzwi nk’umupfumurabihe Salongo, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, rumukurikiranyeho ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe hashingiwe ku kuba yarizezaga abantu ko afite imbaraga zidasanzwe zanagaruza ibyibwe.
Umupfumu Salongo yatawe muri yombi mu cyumweru gishize tariki 31 Ukwakira 2024, nk’uko byemejwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB.
Uyu wiyita umupfumu, usanzwe atuye mu Mudugudu wa Rugarama II mu Kagari ka Nyamata mu Murenge wa Nyamata, afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamata mu Karere ka Bugesera.
Gusa ibikorwa akurikiranyweho by’ubupfumu, asanzwe abikorera mu Mudugudu wa Mayange mu Mkagari mu Kagari ka Maranyundo, ahanasanzwe ibyo yakoreshaga birimo impu z’ibisimba.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry avuga ko Rurangirwa Wilson uzwi nka Salongo yatawe muri yombi nyuma yo gukorwaho iperereza ku byaha akurikiranyweho birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, yagiye aregwa n’abantu batandukanye.
Ati “Yaregwaga n’abantu batandukanye akabizeza ko ari umuvuzi gakondo ufite imbaraga zidasanzwe zo kugaruza ibyibwe ndetse n’ubushobozi bwo kuvura indwara zitandukanye.”
Salongo akurikiranyweho kandi ibindi byaha birimo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, icyaha cyo kwiyitirira urwego rw’umwuga, impamyabushobozi, impamyabumenyi cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa n’icyaha cy’iyezandonke.
Dr Murangira avuga kandi ko uyu Salongo yizezaga abantu ibitangaza bidashoboka birimo kubizeza ko avura inyatsi, ndetse n’ababuze urubyaro akaba yabasha kurubaha.
Ati “Ikibabaje muri ibi byose, uyu Salongo wasangaga yamamazwa cyane n’imbuga nkoranyambaga nk’umuntu udasanzwe.”
Mu minsi ishize hari haherutse kugaragazwa ikibuga cya Basketball cyubatswe n’uyu Salongo, yubakiye abaturage, ngo bajye babasha kubona aho bidagadurira.
Uyu wiyita umupfumu kandi yasanganwe ibyo yakoreshaga muri ibi bikorwa bye, birimo impu z’ibisimba, n’amagi n’ibindi bikoresho yavugaga ko yakoreshaga mu bupfumu bwe.
RADIOTV10