Friday, September 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hatangajwe ibyaha bikomeye biregwa Visi Perezida wa Sudani y’Epfo

radiotv10by radiotv10
12/09/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Hatangajwe ibyaha bikomeye biregwa Visi Perezida wa Sudani y’Epfo
Share on FacebookShare on Twitter

Inzego z’ubutabera muri Sudani y’Epfo, zatangaje ko Riek Machar-Visi Perezida w’iki Gihugu akurikiranyweho ibyaha byo kugambirira kugambanira Igihugu, n’ibindi byaha bikomeye.

Ibi byatumye hongera kuzamuka impungenge ko iki Gihugu cyo mu burasirazuba bwa Afurika gishobora kongera gusubira mu ntambara y’abenegihugu.

Kuva mu kwezi kwa Werurwe 2025, Machar afungiye iwe mu rugo, aho akomeje gucungirwa, nyuma yuko Guverinoma arimo y’inzibacyuho, yamushinje ibikorwa byo gushaka guhungabanya ubutegetsi bwa Perezida Salva Kiir.

Usibye icyaha cyo kugambanira Igihugu, Riek Machar n’abandi barindwi, bakurikiranweho ibyaha byo kwica abantu, gucura imigambi mibisha, iterabwoba, gusenya ibikorwa remezo bya Leta n’iby’ingabo, ndetse n’ibyaha byibasira inyokomuntu.

Ibyo byaha aregwa byakomotse ku gikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyabaye mu kwezi kwa Werurwe, ubwo umutwe w’inyeshyamba uzwi nka White Army wigaruriraga ikigo cya gisirikare cya leta, ukica umuyobozi wacyo n’abandi bagikoragamo.

Itangazo ryasohowe kuri uyu wa 11 nzeri 2025 na Minisiteri y’Ubutabera, rivuga ko igitero cyabereye i Nasir, mu Ntara ya Upper Nile, cyatewe inkunga na Riek Machar n’abandi banyapolitiki

Nubwo igihe Machar azagerezwa Imbere y’urukiko kitatangajwe, itangazo rya Minisiteri y’Ubutabera rivuga ko we n’abandi baregwa hamwe bamaze kumenyeshwa ibyaha baregwa kandi ko uburenganzira bwo kuburana buzubahirizwa nkuko biteganywa n’Itegeko Nshinga.

Icyakora umuvugizi wa Machar, Puok Both Baluang, yavuze ko ibirego ashinjwa bishingiye ku mpamvu za politiki, kandi bigamije kugira ngo ashyirwe ku ruhunde. Yavuze ko kandi batizeye ubutabera bwa Sudani y’Epfo kuko butigenga, bushobora kuyoborwa mu nyungu za politiki.

Kurega Riek Machar ibi byaha, bishobora kurushaho guhungabanya umutekano wa Sudani y’Epfo, mu gihe Guverinoma y’iki Gihugu isanzwe iri ku gitutu cy’abayisaba gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro, yashyizweho ubukono ku wa 22 Gashyantare 2020, hagati ya Salva kiir na Riek Machar, yo gukumira ko hakongera kwaduka intambara y’abanyagihugu.

Salva Kiir na Riek Machar bombi ni abayobozi bakoze amateka muri Sudani y’Epfo, kuko bafatanyije kuyobora umutwe w’inyeshyamba wa Sudan People’s Liberation Movement (SPLM) waharaniye ubwigenge bw’iki Gihugu kugeza kibubonye muri 2011.

Ariko aba bombi bakomoka mu moko ahanganye. Kiir akomoka mu ba-Dinka, ari bo benshi mu Gihugu, naho Machar akomoka mu ba-Nuer ba kabiri mu bwinshi.

Intambara y’abo yombi yatangiye mu myaka ya 1990s, ubwo Machar yayoboraga igice cyitandukanyije n’umutwe w’inyeshyamba wa SPLM cyashinjwaga kuwugambanira muri icyo gihe.

Ingabo zari zishyigikiye Machar zateguye ubwicanyi  bwibasiraga Aba-Dinka, bikaza kurakaza Kiir wari umuyobozi w’inyeshyamba za SPLM.

Ayo makimbirane y’abanyasudani yadindije urugamba rwo gushaka ubwigenge, ariko yanateye urwikekwe rutarangiye hagati ya Kiir na Machar.

Abasesenguzi bavuga ko n’iyo bafatanya kuyobora Igihugu, Kiir na Machar badahuza, kandi amakimbirane yabo yakomeje kwiyongera uko imyaka igenda ishira, aho Riek Machar ashaka umwanya wo kuyobora Igihugu, mu gihe Salva Kiir akomeje kwanga kuva ku butegetsi.

Muri 2013, Kiir akoresheje urwitwazo rw’uko hari hategurwa ihirikwa ry’ubutegetsi, yirukanye Machar wari Minisitiri w’Intebe we. Ibintu byatumye mu murwa mukuru I Juba haduka imirwano hagati y’ingabo za leta zishyigikiye Salva Kiir n’izari zishyigikiye Riek Machar, iyo ntambara y’abenegihugu yahitanye abantu bagera ku bihumbi 400 muri Sudani y’Epfo.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − ten =

Previous Post

Rwanda condemns Israel strike in Doha, affirms solidarity with Qatar

Next Post

Ntibanyurwa n’igisubizo bakunze guhabwa ku mbogamizi batahwemye kugaragaza

Related Posts

Ibimaze kumenyekana k’uwishe Charlie Kirk wari inshuti ikomeye ya Perezida Trump

Ibimaze kumenyekana k’uwishe Charlie Kirk wari inshuti ikomeye ya Perezida Trump

by radiotv10
12/09/2025
0

Urwego rushinzwe Iperereza muri Leta Zunze Ubumwe za America FBI, rwashyize hanze amafoto n’amashusho agaragaza ukekwaho kwica arasiye mu ruhame...

Hagaragajwe amashusho yerekana ubugome ndengakamere bwa FARDC

Hagaragajwe amashusho yerekana ubugome ndengakamere bwa FARDC

by radiotv10
11/09/2025
0

Hagaragajwe amashusho ya bimwe mu bikorwa bihonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu by’igisirikare cya DRC, agaragaza bamwe mu basirikare b’iki Gihugu baboshye abo...

Nyuma y’u Rwanda hari ikindi Gihugu cyemeje ko cyakiriye abimukira birukanywe muri America

Nyuma y’u Rwanda hari ikindi Gihugu cyemeje ko cyakiriye abimukira birukanywe muri America

by radiotv10
11/09/2025
0

Perezida wa Ghana, John Dramani Mahama yemeje ko iki Gihugu cyakiriye abantu 14 birukanywe na Leta Zunze Ubumwe za America,...

Ibivugwa nyuma y’iyicwa rya Charlie Kirk inkoramutima ya Trump warasiwe mu ruhame

Ibivugwa nyuma y’iyicwa rya Charlie Kirk inkoramutima ya Trump warasiwe mu ruhame

by radiotv10
11/09/2025
0

Umuryango MAGA (Make America Great Again) wubakiye ku ntego ya Perezida Donald Trump, urasaba ko Charlie Kirk wari umwe baharanira...

Qatar yatangaje icyo ishobora gukora nyuma yuko Israel iyikoze mu jisho ikayigabaho igitero

Qatar yatangaje icyo ishobora gukora nyuma yuko Israel iyikoze mu jisho ikayigabaho igitero

by radiotv10
10/09/2025
0

Leta ya Qatar yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatinze kubamanyesha imyiteguro y’igitero Israel yagabye i Doha, kandi ko...

IZIHERUKA

UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali
MU RWANDA

UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

by radiotv10
12/09/2025
0

Amakuru arambuye ku bukwe bwahindutse agahinda habura amasaha ngo butahe

Amakuru arambuye ku bukwe bwahindutse agahinda habura amasaha ngo butahe

12/09/2025
Dore ibihano bishya bizajya bitangwa ku makosa yagaragaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

Dore ibihano bishya bizajya bitangwa ku makosa yagaragaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

12/09/2025
Ibimaze kumenyekana k’uwishe Charlie Kirk wari inshuti ikomeye ya Perezida Trump

Ibimaze kumenyekana k’uwishe Charlie Kirk wari inshuti ikomeye ya Perezida Trump

12/09/2025
Ntibanyurwa n’igisubizo bakunze guhabwa ku mbogamizi batahwemye kugaragaza

Ntibanyurwa n’igisubizo bakunze guhabwa ku mbogamizi batahwemye kugaragaza

12/09/2025
Hatangajwe ibyaha bikomeye biregwa Visi Perezida wa Sudani y’Epfo

Hatangajwe ibyaha bikomeye biregwa Visi Perezida wa Sudani y’Epfo

12/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ntibanyurwa n’igisubizo bakunze guhabwa ku mbogamizi batahwemye kugaragaza

Ntibanyurwa n’igisubizo bakunze guhabwa ku mbogamizi batahwemye kugaragaza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

Amakuru arambuye ku bukwe bwahindutse agahinda habura amasaha ngo butahe

Dore ibihano bishya bizajya bitangwa ku makosa yagaragaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.