Friday, January 23, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hatangajwe ibyavuye mu iperereza ry’ibanze ryatumye abantu 14 barimo abayobozi muri Nyabihu bafungwa

radiotv10by radiotv10
08/10/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Musanze: Urupfu rw’umucyecuru basanze yanatwikishijwe Acide rwatumye hafatwa barindwi barimo n’umuhungu we
Share on FacebookShare on Twitter

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, yatangaje ko ifungwa ry’abantu 14 barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu, ryabayeho nyuma yuko bigaragaye ko imirimo yo gusana inzu z’abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, itakozwe uko byari biteganyijwe, nyamara haratanzwe raporo ko yakozwe.

Itabwa muri yombi ry’aba bantu 14 ryemejwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Ukwakira 2025.

Uru rwego RIB rwatangaje ko rwafuze “abantu 14 barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu Mugiraneza David n’abandi bafatanyacyaha barimo abakozi bashinzwe amasoko, umukozi ushinzwe ubwubatsi, umukozi ushinzwe imibereho myiza, bamwe mu bayobozi b’Imirenge, bamwe mu bakuriye Ibuka mu Mirenge na barwiyemezamirimo.”

RIB yakomeje igira iti “Bose bakurikiranyweho ubufatanyacyaha mu cyaha cyo kunyereza amafaranga yari yaragenewe gusana inzu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ziherereye mu Mirenge 7 igize Akarere ka Nyabihu.”

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Jean Bosco Ntibitura yavuze ko inzu zagombaga gusanwa, ari 17 zari zishaje, ariko mu isanwa ryazo bikaba byaragaragaye ko habayemo kunyereza bitewe n’imirimo yakozwe.

Ati “Ugufatwa kwabo kujyanye no kuba haragaragaye ko hari imirimo itarakozwe kuri ayo mazu ijyanye no gusana kandi yaragombaga gukorwa.”

Avuga ko bariya batawe muri yombi bafite aho bahuriye n’ibyagombaga gukorwa mu gusana ziriya nzu, byagaragaye ko ibitarakozwe bifite impamvu zibyihishe inyuma.

Ati “Amakuru arimo kugaragara ni uko hasanwe cumi n’eshanu, hari ebyiri bigaragara ko zitasanwe ndetse n’icyatumye abafite mu nshingano barafashwe n’Urwego rubifitiye ububasha ni uko byagaragaye ko muri raporo zatanzwe zagaragazaga ko yose yubatswe cyangwa se yose yasanwe kandi mu by’ukuri haragaragaye ko yose atasanwe ndetse ikindi cyiyongeraho ni uko n’ibijyanye n’ibikoni byayo n’ubwiherero, bitasanwe kandi nanone bikagaragara ko byari byanditse ko byasanwe muri raporo yatanzwe.”

RIB na yo yatangaje ko aba batawe muri yombi, mu bihe bitandukanye bagiye basinya inyandiko zemeza ko hakiriwe ibikoresho by’ubwubatsi kandi bitakiriwe ndetse n’ibyakiriwe bikaba bitujuje ubuziranenge.

Aba batawe muri yombi, bafungiye kuri Sitasiyo zitandukanye z’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, mu gihe bakiri gukorerwa dosiye ikubiyemo ibirego baregwamo igashyikirizwa Ubushinjacyaha.

Inzu zagombaga gusanwa byagaragaye ko habayemo kunyereza

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight + 8 =

Previous Post

Abiga amasomo y’imiyoborere y’igisirikare batangiye gusura ahantu h’ingenzi mu mateka y’urugamba rwo Kwibohora

Next Post

Eng.-Tension rises as Congolese refugees face arrests and deportations in Bujumbura

Related Posts

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

by radiotv10
22/01/2026
0

Umunyamakuru Sylivanus Karemera wamaze igihe akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru akaza guhagarikirwa rimwe n’abandi benshi bagikoragamo, yahawe inshingano mu buyobozi bw’ikindi...

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

by radiotv10
22/01/2026
0

Nkurikiyumukiza Daniel wari uzwi ku izina rya Rujanga  wabonywe yinjira mu kabari kazwi nko kwa Mukubite umwice kabarizwa mu kagari ka...

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

by radiotv10
22/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, baravuga ko ubujura bwa Kashipawa (Cash Power) bwafashe...

Learning English Shouldn’t Mean Losing Our Mother Tongue, ‘Ikinyarwanda’

Learning English Shouldn’t Mean Losing Our Mother Tongue, ‘Ikinyarwanda’

by radiotv10
22/01/2026
0

In many schools in Rwanda, students are told they must speak English. Sometimes, if a child speaks Kinyarwanda, they get...

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

by radiotv10
22/01/2026
0

Umugabo n'umugore bo mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, bafashwe bakekwaho gutanga ruswa y'ibihumbi 50 Frw nyuma yo...

IZIHERUKA

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine
AMAHANGA

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

by radiotv10
22/01/2026
0

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

22/01/2026
Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

22/01/2026
Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

22/01/2026
Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

22/01/2026
Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

22/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Eng.-Tension rises as Congolese refugees face arrests and deportations in Bujumbura

Eng.-Tension rises as Congolese refugees face arrests and deportations in Bujumbura

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.