Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande rw’Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rukomeje gukaza ubukana bw’intambara bwohereza intwaro za rutura n’abarwanyi barurwanirira barimo n’Imbonerakure zo mu Gihugu cy’u Burundi.
Byatangajwe n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka mu butumwa bw’amashusho bwagiye hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Kanama 2025.
Kanyuka yatangaje ko “Ubutegetsi budashoboye bwa Kinshasa bukomeje umugambi wabwo w’ibikorwa by’ibyaha, kandi bugatesha agaciro imbaraga n’umuhate by’abayobozi bo mu karere n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga mu gushaka umuti w’amakimbirane yo muri DRC binyuze mu nzira z’amahoro.”
Yavuze ko ubu butegetsi bwa Congo Kinshasa bukomeje kohereza intwaro n’abasirikare benshi mu bice binyuranye ari na ko bagaba ibitero kuri AFC/M23 no mu bice bituwe n’abaturage.
Yavuze ko nko “Muri Uvira bwohereje [ubutegetsi bwa Congo Kinshasa] inyeshyamba z’iterabwoba za FDLR, Mai-Mai, Imbonerakure” bari guturuka mu bice binyuranye birimo za Kindu, Kilembe ndetse n’i Bujumbura mu Burundi.
Umuvugizi wa AFC/M23 yavuze kandi ko igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) kiri kohereza abasirikare benshi n’intwaro za rutura muri Walikare, bari guturuka mu Kisangani no muri Beni.
Yakomeje avuga ko iri Huriro rya AFC/M23 ridashobora kwihanganira ibikorwa byose byahungabanya abaturage b’abasivile bityo ko rizakora ibishoboka byose rikabarinda kandi rikaburizamo ibitero byose bizagabwa ku barwanyi baryo no ku baturage bo mu bice rigenzura.
U Burundi bwavuzwe mu ntambara yo muri Congo kuva muri 2022, aho byemejwe n’igisirikare cya DRC cyemeje ko ingabo z’u Burundi zagiye gufasha iki Gihugu guhangana n’umutwe wa M23.
Muri uwo mwaka kandi Umuryango utegamiye kuri Leta uharanira Uburenganzira bwa Muntu mu Burundi uzwi nka IDHB (Organisation Initiative pour les droits humains au Burundi) watangaje ko Ingabo z’u Burundi zagiye muri Congo zifatanyije n’urubyiruko ruzwi nk’Imbonerakure rw’Ishyaka riri ku butegetsi.
RADIOTV10