Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryemeje ko igitego cyanzwe cya APR FC mu mukino wayihuje na El Merrikh SC, cyari cyo, inafata icyemezo cyo guhana umusifuzi wacyanze, imikino ine.
Ni icyemezo cyafashwe kuri uyu wa Mbere tariki 19 Mutarama 2026, nyuma y’umunsi umwe habaye uriya mukino w’ikirarane wa Shampiyona y’u Rwanda wabaye ku Cyumweru tariki 18 Mutarama.
FERWAFA itangaza ko “Komisiyo y’Imisifurire muri FERWAFA yateranye ku wa 19 Mutarama 2026 isuzuma imisifurire ku mukino wahuje APR FC na El Merrikh SC, wabaye ku wa 18/01/2026 mu marushanwa ya Rwanda Premier League.”
Ikomeza igira iti “Yasanze ku munota wa 88 w’umukino harabaye ikosa rikomeye ryakozwe n’umusifuzi wungirije wa kabiri (2nd assistant referee), aho igitego cya APR FC cyanzwe hashingiwe ku cyemezo kitari cyo cy’uko habaye kurarira.”
Kubera iryo kosa, Komisiyo y’Imisifurire yafatiye umusifuzi ibihano bikurikira: Jabo Aristote yahagaritswe gusifura imikino ine (4).
FERWAFA ivuga ko “izakomeza guharanira ubutabera, ubunyamwuga n’izamuka ry’ireme ry’imisifurire mu mupira w’amaguru mu Rwanda.”
Nyuma y’uriya mukino kandi, bamwe mu bafana ba APR FC bakoze imyigaragambyo, aho bagiye imbere y’icyicaro Gikuru cya FERWAFA, ibintu byamaganywe n’iri Shyirahamwe ry’Umupira rifatanyije na Rwanda Premier League.
Mu itangazo ryashyizwe hanze na FERWAFA kuri uyu wa Mbere, iri shyirahamwe ryagize riti “Hari kandi abakoresheje imvugo n’ibikorwa bishobora guteza ubushyamirane no kubangamira ituze bya rubanda. Tuributsa ko kutishimira ibyemezo by’abasifuzi bidakwiye kuba intandaro yo gushyamirana, ahubwo abakunzi b’umupira w’amaguru bose bakwiye gutegereza inzego zibifitiye ububasha zigafata ibyemezo.”


RADIOTV10









