Thursday, January 22, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe abakinnyi 2 ba APR bagaragaje imyitwarire igayitse hanashyirwa hanze ibyo bakoze

radiotv10by radiotv10
10/10/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe abakinnyi 2 ba APR bagaragaje imyitwarire igayitse hanashyirwa hanze ibyo bakoze
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Ikipe ya APR FC, bwatangaje ko bwahagaritse mu gihe cy’iminsi 30 abakinnyi bayo babiri barimo rutahizamu Mamadou Sy, kubera imyitwarire mibi baherutse kugaragaza ubwo iyi kipe yari mu Misiri.

Ibi byatangajwe n’ubuyobozi bwa APR mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Ukwakira 2025, mu itangazo ryashyizweho umukono na Chairman w’iyi Kipe y’Ingabo z’u Rwanda.

Iri tangazo rifite umutwe ugira uti “Ibihano by’imyitwarire mibi”, ubuyobozi bwa APR bwavuze ko ubwo iyi kipe yari mu misiri iri kwitegura umukino wayihuje na Pyramids muri CAF Champions League, “abakinnyi babiri Sy Mamadou na Dauda Yussif basuzuguye nkana amabwiriza n’amategeko yari yatanzwe n’Umutoza Mukuru hamwe n’Ubuyobozi bw’ikipe.”

Ubuyobozi bwa APR bukomeza bugira buti “lyo myitwarire mibi bagaragaje yagize ingaruka mbi ku musaruro w’ikipe no gushyira hamwe bisanzwe bituranga.”

Bugakomeza bugira buti “Nyuma yo kubiganiraho imbere mu ikipe, hakanakurikizwa amategeko agenga imyitwarire y’ikipe ndetse n’amasezerano y’abakinnyi, Ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo guhagarika abo bakinnyi bombi mu gihe cy’iminsi mirongo itatu (30).”

Ubuyobozi bwa APR buvuga ko iki gihano cyahawe aba bakinnyi kizatuma hanaboneka umwanga wo gukora iperereza ryigenga kandi ryimbitse mbere yuko ubuyobozi bufata izindi ngamba.

Buti “APR FC izakomeza guhagarara no gushyira imbere ubunyamwuga, imyitwarire myiza, no kubahana mu ikipe. Nta muntu n’umwe uri hejuru y’indangagaciro zituranga, kandi buri mukinnyi asabwa kubahiriza amahame y’ubudahemuka, gukorera hamwe, n’imyitwarire myiza byaranze APR FC kuva kera.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 + 3 =

Previous Post

Uko utubari twatumye hahindurwa umuvinyo ukoreshwa mu misa za Kiliziya Gatulika

Next Post

Eng.-Evode Uwizeyimana criticizes Tshisekedi’s “contradictory and chaotic” speeches

Related Posts

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

by radiotv10
22/01/2026
0

Minisitiri wa Siporo n'Imyidagaduro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Didier Budimbu, yashyikirije igihembo cy’imodoka nshyashya yo mu bwoko bwa...

Hemejewe amakuru yavugwaga ku itandukana rya Rayon n’umutoza wungirije Haruna Ferouz

Hemejewe amakuru yavugwaga ku itandukana rya Rayon n’umutoza wungirije Haruna Ferouz

by radiotv10
22/01/2026
0

Ubuyobozi bw'Ikipe ya Rayon Sports bwemeje ko bwatandukanye n'Umutoza Wungirije, Haruna Ferouz ku bwumvikane bw’impande zombi, nyuma yuko bivuzwe ko...

Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

by radiotv10
21/01/2026
0

Perezida w’Inzibacyuho wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah yahumurije abakunzi b’iyi kipe bamaze kwiheba ko batakiri mu makipe ahatanira igikombe cya...

Menya ibihembo bitubutse byahawe abakinnyi ba Senegal nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika

Menya ibihembo bitubutse byahawe abakinnyi ba Senegal nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika

by radiotv10
21/01/2026
0

Perezida wa Senegal, Bassirou Diomaye yakiriye ikipe y’iki Gihugu nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika, ayigenera ibihembo binyuranye, birimo agashimwe...

Icyumvikana mu butumwa bw’umukinnyi wa Maroc wahushije penaliti

Icyumvikana mu butumwa bw’umukinnyi wa Maroc wahushije penaliti

by radiotv10
20/01/2026
0

Umukinnyi wa Real Madrid n'Ikipe y'Igihugu ya Maroc, Brahim Diaz wahushije penalitiki ku mukino wa nyuma w'Igikombe cya Afurika, yanditse...

IZIHERUKA

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine
AMAHANGA

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

by radiotv10
22/01/2026
0

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

22/01/2026
Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

22/01/2026
Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

22/01/2026
Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

22/01/2026
Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

22/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Eng.-Evode Uwizeyimana criticizes Tshisekedi’s “contradictory and chaotic” speeches

Eng.-Evode Uwizeyimana criticizes Tshisekedi’s “contradictory and chaotic” speeches

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.