Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe uwabaye umuyobozi mu nzego nkuru z’u Rwanda uregwaga gusambanya umwana

radiotv10by radiotv10
07/03/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Hatangajwe icyemezo cyafatiwe uwabaye umuyobozi mu nzego nkuru z’u Rwanda uregwaga gusambanya umwana
Share on FacebookShare on Twitter

Uwabaye Umunyamabanga Uhoraho mu yahoze ari Minisiteri Ishinzwe Gucunga ibiza n’Impunzi (MIDIMAR), yahamijwe icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa, ahanishwa gufungwa imyaka 10.

Ni Ruvebana Antoine wahoze kuri uyu mwanya w’Umunyamabanga Uhoraho muri MIDIMARI hagati ya 2012 na 2017 wahamijwe iki cyaha n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo.

Mu iburana, Ubushinjacyaha bwasobanuriye Urukiko ko Ruvebana yakoze ibi byaha hagati ya 2003 na 2013, buvuga ko uretse gusambanya ku gahato umwana utari wujuje imyaka y’ubukure, hari n’abandi bakobwa benshi yasambanyije ku gahato.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko hagendewe ku buhamya bwatanzwe n’umukobwa yasambanyije ndetse n’icyemezo cy’amavuko cyagaragaza ko yamusambanyije ataruzuza imyaka y’ubukure.

Hari n’amakuru yari yarasohotse mbere avuga ko umwe muri abo bakobwa basambanyijwe n’uyu wahoze ari umuyobozi mu nzego nkuru z’Igihugu, byamuviriyemo ikibazo cy’ihungabana rikomeye.

Mu iburanisha, Ubushinjacyaha bwagaragarije Urukiko icyemezo cya muganga w’imitekerereze ya muntu, cyagaragazaga ko uwo mukobwa yagizweho ingaruka n’ibyo yakorewe na Ruvebana.

Ubushinjacyaha bwanashingiye kandi ku buhamya bwatanzwe n’umugore wa Ruvebana, bwasabaga Urukiko kumuhamya ibyaha, rukamukatira gufungwa imyaka 25.

Uregwa we yaburanye ahakana ibyaha, aho yavugaga ko ari ibinyoma byahimbwe n’umugore we washakaga gatanya, bityo agakoresha ibyo binyoma ngo abone igituma batandukana.

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, rushingiye ku bimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha, rwanzuye ko Ruvebana ahamwa n’icyaha cyo gusambanya umwana, rumukatira gufungwa imyaka 10.

Ruvebana yatawe muri yombi mu mpera z’umwaka ushize wa 2022, icyo gihe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwari rwamutaye muri yombi, rwavugaga ko akekwaho icyaha cyo gusambanya abakobwa benshi.

Ubwo Ruvebana yafungwaga, byavugwaga ko abo bakobwa akurikiranyweho gusambanya, yabikoze mu bihe bitandukanye byatambutse kandi ko bamwe yabasambanyaga batarageza imyaka y’ubukure.

Ni ibyaha byavuzwe ko yabikoze hagati y’umwaka wa 2003 ndetse na 2013, aho byavugwaga ko hari n’abavuze ko yabasambanyije ubwo yakoraga muri Ambasade y’u Rwanda mu Busuwisi, ariko batigeze babihingutsa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × five =

Previous Post

Perezida Kagame yaganiriye na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza ingingo zikomeye

Next Post

Inkuru y’incamugongo kuri General ufite amateka akomeye mu Rwanda

Related Posts

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

IZIHERUKA

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi
FOOTBALL

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Inkuru y’incamugongo kuri General ufite amateka akomeye mu Rwanda

Inkuru y’incamugongo kuri General ufite amateka akomeye mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.