Wednesday, January 14, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe uwakoze mu nzego za Leta wanifuzaga kuba Umudepite uregwa Jenoside

radiotv10by radiotv10
14/11/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Hatangajwe icyemezo cyafatiwe uwakoze mu nzego za Leta wanifuzaga kuba Umudepite uregwa Jenoside
Share on FacebookShare on Twitter

Musonera Germain wakoze mu biro bya Minisitiri w’Intebe, wanifuzaga kuba Umudepite akaza gutabwa muri yombi akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, yakatiwe gufungwa imyaka 20.

Ni icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kiyumba mu Karere ka Muhanga, rwanamutegetse kwishyura indishyi z’akababaro zingana na miliyoni 50 Frw.

Uyu mugabo wari ku rutonde rw’abifuzaga kuba Abadepite bahagarariye Umuryango FPR-Inkotanyi, yatawe muri yombi muri Kamena 2024 akekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umugabo witwa Kayihura Jean Marie Vianney, wishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu maburanisha, Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Muhanga, bwavuze ko mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi, Musonera yari akuriye urubyiruko muri Komini ya Nyabikenke.

Ubushinjacyaha bwavuze kandi uyu mugabo yari afite akabari kacurirwagamo umugambi wa Jenoside, ndetse kazaga no kunyweramo Interahamwe zabaga zivuye gukora Jenoside.

Mu maburanisha, kandi Ubushinjacyaha bwavugaga ko uregwa yanatanze imbunda ebyiri zakoreshejwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bugasaba urukiko kumuhamya ibyaha, rukamukatira gufungwa burundu.

Uregwa we yaburanye ahakana ibyaha ashinjwa, aho yavugaga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, atari i Nyabikenke, kuko icyo gihe yari yarasubiye kwiga.

Mu gusoma icyemezo cy’Urukiko kuri uyu wa Kane tariki 13 Ugushyingo 2025, Urukiko Rwemeje ko ikirego cy’Ubushinjacyaha gifite ishingiro, runemeza ko uregwa ahamwa n’icyaha cy’ubufatanyacyaha ku cyaha cya Jenoside.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kiyumba mu Karere ka Muhanga rwahanishije igifungo cy’imyaka 20 Musonera, ndetse runategeka ko yishyura Ibuka indishyi y’akababaro ingana na miliyoni 50 Frw.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 3 =

Previous Post

Men and fashion: How Rwandan men are redefining style

Next Post

Umunyarwenya ugezweho mu Rwanda yagiye gusetsa abantu aharirira amarira y’ibyishimo ataha amwenyura

Related Posts

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

by radiotv10
13/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yasezeye Eric William Kneedler urangije inshingano ze zo guhagararira Leta Zunze Ubumwe za...

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

by radiotv10
13/01/2026
0

Bamwe mu batuye mu gace umusore wari umufana ukomeye wa Rayon Sports yasanzwemo yapfuye bikekwa ko yiyahuye, mu Murenge wa...

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

by radiotv10
13/01/2026
0

Abaturiye n’abakoresha umuhanda wa kaburimbo Saint Aloys–Nyagasenyi uhinguka munsi ya Gare ya Rwamagana, bavuga ko kuva wakorwa, wacaniwe rimwe gusa...

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

by radiotv10
13/01/2026
0

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikwabo wamaze kwemezwa n’u Rwanda nk’umukandida mu matora ashobora kuzatuma ayobora...

NAME CHANGE REQUEST

NAME CHANGE REQUEST

by radiotv10
13/01/2026
0

IZIHERUKA

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23
AMAHANGA

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

by radiotv10
13/01/2026
0

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

13/01/2026
Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

13/01/2026
Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

13/01/2026
Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

13/01/2026
Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

13/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyarwenya ugezweho mu Rwanda yagiye gusetsa abantu aharirira amarira y’ibyishimo ataha amwenyura

Umunyarwenya ugezweho mu Rwanda yagiye gusetsa abantu aharirira amarira y'ibyishimo ataha amwenyura

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.