Muhizi Anatole wigeze kugeza ikibazo kuri Perezida Paul Kagame cyagarukaga ku mutungo we wafatiriwe na Banki Nkuru y’u Rwanda, we na Me Katisiga Rusobanuka Emile baregwa mu rubanza rumwe, bagizwe abere.
Ni icyemezo cyafashwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyanza, rwagize abere aba bombi baregwaga mu rubanza rumwe bari bajuririye uru rubanza nyuma yuko Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwari rwabakatiye igihano cy’imyaka itanu.
Muhizi Anatole yavuzwe cyane muri Kanama 2022 ubwo Perezida Paul Kagame yari mu gikorwa cyo gusura abaturage mu Karere ka Nyamasheke, akamugezaho ikibazo cy’ibyo yitaga akarengane yakorewe na Banki Nkuru y’u Rwanda.
Icyo gihe Muhizi yavugaga BNR yafatiriye umutungo we w’inzu yari yaraguze n’Umukozi wayo witwa Rutagengwa Jean Léon mu 2015, akaza kwiyambaza Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda RDB, rukamubwira ko iyo nzu itari ingwate ya BNR.
Nyuma yaje kuregwa icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, urubanza yaregwaga hamwe na Me Katisiga Rusobanuka Emile.
Amakuru dukesha ikinyamakuru cyitwa Umuseke, avuga ko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyanza rwagize abere aba bombi mu rubanza rw’ubujurire dore ko bari babanje kuburanishwa n’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga.
Muhizi Anatole wari ufungiye mu Igororero rya Muhanga, Urukiko rwategetse ko afungurwa nyuma y’isomwa ry’uru rubanza, mu gihe Me Katisiga Rusobanuka Emile we wari ukurikiranwe ari hanze, na we yagizwe umwere.
Ubushinjacyaha bwamuregaga icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, aho bwavugaga ko yakoresheje nimero za telefoni z’umuntu zimwanditseho, agasaba icyangombwa cy’uko uwo muntu ari ingaragu kandi nyamara yari yarashyingiwe, akagihabwa.
Me Katisiga Rusobanuka Emile we yashinjwaga ko gukoresha icyo cyangombwa, akagikoresha mu rubanza yasabaga ko cyamunara y’inzu yari yaraguzwe na Muhizi ihagarikwa, inzu Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yashakaga guteza cyamunara.
RADIOTV10