Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hatangajwe igifungo kisumbuyeho cyakatiwe Idamange wahamijwe ibyaha birimo ibyo yakoreye kuri YouTube

radiotv10by radiotv10
30/03/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Hatangajwe igifungo kisumbuyeho cyakatiwe Idamange wahamijwe ibyaha birimo ibyo yakoreye kuri YouTube
Share on FacebookShare on Twitter

Idamange Iryamugwiza Yvonnne wari wakatiwe gufungwa imyaka 15 ahamijwe ibyaha birimo guteza imvururu muri rubanda, yongerewe igihano nyuma yuko Ubushinjacyaha bujuririye iki yari yahanishijwe mbere.

Urukiko rw’Ubujurire rwari rwajuririwe n’Ubushinjacyaha, rwemeje ishingiro bw’ubu bujurire, ndetse rwemeza ko hari ibyaha bititaweho ubwo Urukiko Rukuru rwakatiraga Idamange igifungo cy’imyaka 15.

Uru rukiko rwari rwajuririwe, mu cyemezo rwasomye kuri uyu wa Kane tariki 30 Werurwe 2023, rwanzuye ko Idamange ahamwa n’ibyaha yahamijwe n’Urukiko rwaburanishije urubanza rwa mbere, hakiyongeraho n’icyaha cyo kwigomeka ku buyobozi ndetse no gutanga sheki itazigamiye.

Umucamanza w’Urukiko rw’Ubujurire yemeje ko Idamange ahanishwa gufungwa imyaka 17 n’amezi atandatu (6) no gutanga ihazabu ya Miliyoni 4 Frw.

Mu gihe Urukiko Rukuru rwari rwakatiye Idamange Iramugwiza Yvonne igihano cyo gufungwa imyaka 15 no gutanga ihazabu ya miliyoni 2 Frw, ubwo rwamuhamyaga ibyaha birimo guteza imvururu muri rubanda no gutangaza amakuru y’ibihuha.

Ubushinjacyaha bwajuririye Urukiko rw’Ubujurire, bwari bwarugaragarije ko hari ibyaha bitigeze bihabwa agaciro mu kumuhanisha kiriya gihano, ari byo; kwigomeka ku buyobozi n’icyaha cyo gutanga sheki itazigamiye.

Bwasabaga Urukiko rw’Ubujurire kongera igihano cyari cyahawe Idamange, kikagera ku gifungo cy’imyaka 21 ndetse rukanamuca ihazabu ya miliyoni 8 Frw.

Idamange Iryamugwiza Yvonne yatawe muri yombi muri Gashyantare 2021, nyuma y’ibiganiro yatambutsaga kuri YouTube, byumvikanagamo ubutumwa bugize ibyaha birimo gupfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi nk’aho yavugaga imibiri y’inzirakarengane zayizize, yagizwe ibicuruzwa kuko abazisura basiga amafaranga.

Nanone kandi hari ikiganiro yatangiyemo ubutumwa asaba abantu bose kwitabira imyigaragambyo ku Biro by’Umukuru w’Igihugu ngo bakagenda bitwaje bibiliya.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − four =

Previous Post

Igikomangoma cy’u Bwongereza cyanze kuba Ibwami yakoze ibyatunguye benshi

Next Post

Umuhanzi Nyarwanda ukunzwe kurusha abandi muri Kenya yamenyekanye

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzi Nyarwanda ukunzwe kurusha abandi muri Kenya yamenyekanye

Umuhanzi Nyarwanda ukunzwe kurusha abandi muri Kenya yamenyekanye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.