Sergeant Minani Gervais wari wajuririye igihano cyo gufungwa burundu yakatiwe nyuma yo guhamywa ibyaha bishingiye ku bantu batanu yishe arasiye mu kabari mu Karere ka Nyamasheke, yongeye gukatirwa iki gihano mu rubanza rw’ubujurire.
Ni icyemezo cy’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare cyasomwe kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Gashyantare 2025, nyuma yuko ruburanishije uru rubanza kuri uyu wa Kane tariki 06.
Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwagumishijeho igihano cyo gufungwa burundu cyakatiwe Sgt Minani Gervais mu rubanza rw’ibanze, aho rwavuze ko icyemezo cya mbere gifite ishingiro, hagendewe ku bimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha bwa Gisirikare.
Urukiko Rukuru rwari rwajuririwe iki cyemezo, na rwo rwahamije Sgt Minani Gervais ibyaha bitatu; icy’ubwicanyi buturutse ku bushake, icyaha cyo kwica bidategetswe n’umukuru, n’icyaha cyo guhisha no kuzimiza intwaro ku bushake, rwemeza ko igihano cyo gufungwa burundu kigumyeho.
Mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa Kane, Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwari bwongeye kugaragaza ibimenyetso biherwaho busabira Sgt Minani gufungwa burundu, buvuga ko nubwo yajuriye ariko ataragaraza impamvu nyoroshyacyaha, kuko atagaragaje kwicuza.
Ubushinjacyaha bwa Gisirikare kandi, mu iburanisha ryo kuri uyu wa Kane, bwavuze ko uregwa yanarashe amasasu menshi mu kigo cya Gisirikare yabagamo, ariko ntihagira Umusirikare ubigenderamo, ndetse ko bitarangiriye aho, ahubwo ko yanacikanye imbunga n’impuzankano ya gisirikare akabijugunya.
Mu gihe Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwasabaga Urukiko Rukuru kugumishaho igihano cyo gufungwa burundu, uregwa we yasabaga kugabanyirizwa igihano kuko ibyo yakoze, atari yabigambiriye ahubwo ko yari yasagariwe n’abo yarashe.
Ibi byaha byongeye guhamywa Sergeant Minani Gervais, bishingiye ku gikorwa cyabaye tariki 14 Ugushyingo 2024 ubwo uregwa yarasiragara abantu batanu mu kabari gaherereye mu Mudugudu wa Mudugudu wa Rubyiruko mu Kagari ka Rusharara mu Murenge wa Karambi mu Karere ka Nyamasheke.
Nyuma y’iki gikorwa, Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda bwitandukanyije n’igikorwa cyakozwe n’uyu musirikare, buvuga ko icyo gihe hahise hafatwa ingamba zo kugira ngo azahanwe hagendewe ku mategeko.
RADIOTV10