Monday, July 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hatangajwe igihano cyakatiwe Umusirikare wishe abaturage batanu nyuma yo kujuririra icya burundu

radiotv10by radiotv10
07/02/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Hatangajwe igihano cyakatiwe Umusirikare wishe abaturage batanu nyuma yo kujuririra icya burundu
Share on FacebookShare on Twitter

Sergeant Minani Gervais wari wajuririye igihano cyo gufungwa burundu yakatiwe nyuma yo guhamywa ibyaha bishingiye ku bantu batanu yishe arasiye mu kabari mu Karere ka Nyamasheke, yongeye gukatirwa iki gihano mu rubanza rw’ubujurire.

Ni icyemezo cy’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare cyasomwe kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Gashyantare 2025, nyuma yuko ruburanishije uru rubanza kuri uyu wa Kane tariki 06.

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwagumishijeho igihano cyo gufungwa burundu cyakatiwe Sgt Minani Gervais mu rubanza rw’ibanze, aho rwavuze ko icyemezo cya mbere gifite ishingiro, hagendewe ku bimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha bwa Gisirikare.

Urukiko Rukuru rwari rwajuririwe iki cyemezo, na rwo rwahamije Sgt Minani Gervais ibyaha bitatu; icy’ubwicanyi buturutse ku bushake, icyaha cyo kwica bidategetswe n’umukuru, n’icyaha cyo guhisha no kuzimiza intwaro ku bushake, rwemeza ko igihano cyo gufungwa burundu kigumyeho.

Mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa Kane, Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwari bwongeye kugaragaza ibimenyetso biherwaho busabira Sgt Minani gufungwa burundu, buvuga ko nubwo yajuriye ariko ataragaraza impamvu nyoroshyacyaha, kuko atagaragaje kwicuza.

Ubushinjacyaha bwa Gisirikare kandi, mu iburanisha ryo kuri uyu wa Kane, bwavuze ko uregwa yanarashe amasasu menshi mu kigo cya Gisirikare yabagamo, ariko ntihagira Umusirikare ubigenderamo, ndetse ko bitarangiriye aho, ahubwo ko yanacikanye imbunga n’impuzankano ya gisirikare akabijugunya.

Mu gihe Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwasabaga Urukiko Rukuru kugumishaho igihano cyo gufungwa burundu, uregwa we yasabaga kugabanyirizwa igihano kuko ibyo yakoze, atari yabigambiriye ahubwo ko yari yasagariwe n’abo yarashe.

Ibi byaha byongeye guhamywa Sergeant Minani Gervais, bishingiye ku gikorwa cyabaye tariki 14 Ugushyingo 2024 ubwo uregwa yarasiragara abantu batanu mu kabari gaherereye mu Mudugudu wa Mudugudu wa Rubyiruko mu Kagari ka Rusharara mu Murenge wa Karambi mu Karere ka Nyamasheke.

Nyuma y’iki gikorwa, Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda bwitandukanyije n’igikorwa cyakozwe n’uyu musirikare, buvuga ko icyo gihe hahise hafatwa ingamba zo kugira ngo azahanwe hagendewe ku mategeko.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − fifteen =

Previous Post

AMAKURU MASHYA: Imirambo y’Abasirikare ba Afurika y’Epfo bapfiye muri Congo yanyujijwe mu Rwanda

Next Post

Imbuga Nkoranyambaga: Ikiganiro cya Min.Gen(Rtd) Kabarebe n’umubyeyi wamuhaye ubutumwa azamuhera Perezida

Related Posts

Why many African parents fear talking to their children about sex life?

Why many African parents fear talking to their children about sex life?

by radiotv10
28/07/2025
0

In many African households, the topic of sex remains taboo, a subject shrouded in silence, discomfort, and often shame. For...

Huye: Abahinzi barashinja aborozi gutuma batagira icyo bakura mu mirima yabo

Huye: Abahinzi barashinja aborozi gutuma batagira icyo bakura mu mirima yabo

by radiotv10
28/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye bavuga ko abafite amatungo bayashumura mu mirima yabo akona...

Gisagara: Abakora ibitemewe n’amategeko bitwaje gushaka ubukire baravugwaho karenzaho n’urugomo

Gisagara: Abakora ibitemewe n’amategeko bitwaje gushaka ubukire baravugwaho karenzaho n’urugomo

by radiotv10
28/07/2025
0

Abatuye mu Kagari ka Dahwe mu Murenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara baturiye ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro mu buryo...

Do young Rwandans really understand financial independence?

Do young Rwandans really understand financial independence?

by radiotv10
28/07/2025
0

In Rwanda today, more young people are talking about “financial independence.” You’ll hear it on social media, in schools, and...

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

by radiotv10
26/07/2025
0

Nyuma yuko hasakaye ibaruwa bigaragara ko yanditswe n’Umuyobozi w’Ikio cya C.L Gashonga TSS cyo mu Karere ka Rusizi, agaya umukozi...

IZIHERUKA

Mu mujinya mwinshi AFC/M23 yageneye ubutumwa ubutegetsi bwa Congo inaburira igisirikare cy’u Burundi
AMAHANGA

AFC/M23 yihanangirije kimwe mu bitangazamakuru bikomeye muri Congo

by radiotv10
28/07/2025
0

Why many African parents fear talking to their children about sex life?

Why many African parents fear talking to their children about sex life?

28/07/2025
Huye: Abahinzi barashinja aborozi gutuma batagira icyo bakura mu mirima yabo

Huye: Abahinzi barashinja aborozi gutuma batagira icyo bakura mu mirima yabo

28/07/2025
AFC/M23 yatangaje gahunda yiyemeje nyuma yuko abantu 47 bicanywe ubugome ndengakamere

AFC/M23 yatangaje gahunda yiyemeje nyuma yuko abantu 47 bicanywe ubugome ndengakamere

28/07/2025
Gisagara: Abakora ibitemewe n’amategeko bitwaje gushaka ubukire baravugwaho karenzaho n’urugomo

Gisagara: Abakora ibitemewe n’amategeko bitwaje gushaka ubukire baravugwaho karenzaho n’urugomo

28/07/2025
Do young Rwandans really understand financial independence?

Do young Rwandans really understand financial independence?

28/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Imbuga Nkoranyambaga: Ikiganiro cya Min.Gen(Rtd) Kabarebe n’umubyeyi wamuhaye ubutumwa azamuhera Perezida

Imbuga Nkoranyambaga: Ikiganiro cya Min.Gen(Rtd) Kabarebe n’umubyeyi wamuhaye ubutumwa azamuhera Perezida

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yihanangirije kimwe mu bitangazamakuru bikomeye muri Congo

Why many African parents fear talking to their children about sex life?

Huye: Abahinzi barashinja aborozi gutuma batagira icyo bakura mu mirima yabo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.