Friday, January 23, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

BREAKING: Hatangajwe igihe indege ya mbere y’abimukira bavuye mu Bwongereza izazira mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
22/04/2024
in AMAHANGA, IMIBEREHO, POLITIKI
0
BREAKING: Hatangajwe igihe indege ya mbere y’abimukira bavuye mu Bwongereza izazira mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak; yatangaje ko Guverinoma y’Igihugu ayoboye yamaze kwitegura ibikorwa byo gutwara abimukira bazava muri iki Gihugu boherezwa mu Rwanda, ndetse atangaza n’igihe bashobora gutangirira koherezwa.

Rishi Sunak yabitangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru, aho yavuze ko Guverinoma yamaze gutegura kwitegura mu bijyanye n’ingendo z’indege zizatwara abimukira ba mbere.

Yavuze ko indege zizatwara abimukira ba mbere bazava mu Bwongereza boherezwa mu Rwanda, zizatangira kugenda mu byumweru 10 cyangwa 12 biri imbere.

Rishi Sunak kandi yabajijwe icyo Guverinoma yizeye, ku buryo iyi gahunda yo kohereza abimukira itazongera gukomwa mu nkokora, agira ati “Ubu noneho nta za ‘byagakwiye kugenda gutya’, cyangwa ngo ‘urabona’, byanga byakunda ingendo z’indege zerecyeza mu Rwanda zigiye gutangira.”

Yavuze kandi ko Guverinoma yamaze “gutanga isoko ry’integuza ku ndege z’ubucuruzi zizatwara aba mbere” nka kimwe mu bikorwa byo kwitegura gushyira mu bikorwa iyi gahunda u Bwongereza bufitanye n’u Rwanda.

Hari amakuru avuga ko Kompanyi ya AirTanker isanzwe ifitanye imikoranire na Kompanyi y’Indege mu bya gisirikare RAF (Royal Air Force) ndetse na Minisiteri y’Ingabo, yagiranye ibiganiro na Guverinoma bigamije kuzatwara abimukira.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × three =

Previous Post

Niger: Biraye mu mihanda n’umujinya mwinsha basaba ko ingabo za America zihambirizwa byihuse

Next Post

Umujenerali ukuriye ubutasi bw’Igisirikare cya Israel yeguye ku mpamvu ishobora gutuma akurikirwa n’abandi

Related Posts

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Umugaba w’ingabo za Uganda, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni uherutse kongera gutorerwa kuyobora igihugu, yatangaje ko abashyigikiye ishyaka ritavuga...

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

by radiotv10
23/01/2026
0

Umunyamabanga Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ibibazo bya Afurika, yagaragaje ko gushyira abarwanyi ba AFC/M23 mu gisirikare...

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

by radiotv10
23/01/2026
0

I Davos mu Busuwisi, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangije Akanama k’Amahoro kagamije gushimangira agahenge kari...

Ofisiye mu gisirikare cya Congo yafatiwe icyemezo kubera gusakaza amashusho

Ofisiye mu gisirikare cya Congo yafatiwe icyemezo kubera gusakaza amashusho

by radiotv10
23/01/2026
0

Urukiko rwa Gisirikare rwa Ituri rwakatiye igifungo cy’imyaka 20 umusirikare wo ku rwego rwa Ofisiye muri FARDC no kwirukanwa burundu...

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

by radiotv10
22/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, akomeje guterana amagambo na Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi Wine) uherutse gutsindwa amatora...

IZIHERUKA

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika
AMAHANGA

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

23/01/2026
Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

23/01/2026
Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

23/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

23/01/2026
Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umujenerali ukuriye ubutasi bw’Igisirikare cya Israel yeguye ku mpamvu ishobora gutuma akurikirwa n’abandi

Umujenerali ukuriye ubutasi bw’Igisirikare cya Israel yeguye ku mpamvu ishobora gutuma akurikirwa n’abandi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.