Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak; yatangaje ko Guverinoma y’Igihugu ayoboye yamaze kwitegura ibikorwa byo gutwara abimukira bazava muri iki Gihugu boherezwa mu Rwanda, ndetse atangaza n’igihe bashobora gutangirira koherezwa.
Rishi Sunak yabitangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru, aho yavuze ko Guverinoma yamaze gutegura kwitegura mu bijyanye n’ingendo z’indege zizatwara abimukira ba mbere.
Yavuze ko indege zizatwara abimukira ba mbere bazava mu Bwongereza boherezwa mu Rwanda, zizatangira kugenda mu byumweru 10 cyangwa 12 biri imbere.
Rishi Sunak kandi yabajijwe icyo Guverinoma yizeye, ku buryo iyi gahunda yo kohereza abimukira itazongera gukomwa mu nkokora, agira ati “Ubu noneho nta za ‘byagakwiye kugenda gutya’, cyangwa ngo ‘urabona’, byanga byakunda ingendo z’indege zerecyeza mu Rwanda zigiye gutangira.”
Yavuze kandi ko Guverinoma yamaze “gutanga isoko ry’integuza ku ndege z’ubucuruzi zizatwara aba mbere” nka kimwe mu bikorwa byo kwitegura gushyira mu bikorwa iyi gahunda u Bwongereza bufitanye n’u Rwanda.
Hari amakuru avuga ko Kompanyi ya AirTanker isanzwe ifitanye imikoranire na Kompanyi y’Indege mu bya gisirikare RAF (Royal Air Force) ndetse na Minisiteri y’Ingabo, yagiranye ibiganiro na Guverinoma bigamije kuzatwara abimukira.
RADIOTV10