Habiyaremye Zacharie uzwi nka ‘Bishop Gafaranga’ mu bikorwa birimo filimi no mu biganiro akunze gutanga, watawe muri yombi, hatangajwe ko akekwaho ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Uyu mugabo ukunze kugaragara mu biganiro bitambuka ku miyoboro ya YouTube, no muri sinema no mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatatu tariki Indwi Gicurasi 2025 nk’uko byemejwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko Habiyaremye Zacharie uzwi nka Bishop Gafaranga, yatawe muri yombi n’uru rwego kubera ibyo akurikiranyweho.
Ati “RIB yafunze Bishop Gafaranga ubusanzwe witwa Habiyaremye Zacharie. Akurikiranyweho ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.”
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko uyu mugabo ubu afungiye kuri sitasiyo y’uru Rwego rw’Ubugenzacyaha ya Nyamata mu Karere ka Bugesera kugira ngo hakomeze hakorwe iperereza kuri ibi byaha akurikiranyweho.
Nta makuru arambuye yatangajwe kuri ibi byaha bikurikiranywe kuri Bishop Gafaranga n’ikorwa ryabyo, kuko hagikomeje iperereza rizafasha uru Rwego rw’Ubugenzacyaha kumukurikirana.
Bishop Gafaranga ukurikirwa na benshi kubera ibiganiro atanga rimwe na rimwe birimo ibitekerezo byIhariye, mu cyo aherutse kugirana na YouTube Channel yitwa Isimbi TV, hari aho yavuze ko nta gihano Imana yaha umuntu kiruta icyo kumushyira ku Isi, ndetse ko igihe azaba yitabye Imana agasanga aho agiye hameze nko mu Isi, ngo azahita yiyahura.
Uyu mugabo ukunze gushyenga cyane mu biganiro atanga, yavugaga ibi akurikije ibibazo biba muri iyi Si, aho yatanze urugero rwo kuba umuntu yabyara umwana amukunze, ariko yakura akishora mu biyobyabwenge, akajya amushingana ijosi akamutuka, akavuga ko nta gahinda karuka ikintu nk’icyo.

RADIOTV10