Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko nyuma yuko umukino ubanza wa 1/2 mu Gikombe cy’Amahoro wahuzaga Rayon Sports na Mukura VS uhagaze ugeze ku munota wa 27’, hatanzwe raporo kuri iki kibazo, ndetse umwanzuro ukazatangazwa vuba.
Uyu mukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro waberaga kuri Sitade ya Huye mu Karere ka Huye, wahagaze ugeze ku munota wa 27’ kubera ikibazo cy’amashanyarazi.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWARA) kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Mata 2025, rivuga ko “rimenyesha abakunzi b’umupira w’amaguru ko, dushingiye ku mategeko agenga amarushanwa mu ngingo yayo ya 38 igika cya mbere, raporo kuri iki kibazo yashyikirijwe Komisiyo ishinzwe Amarushanwa kugira ngo ibyigeho.”
Iri Shyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda rikomeza rigira riti “Umwanzuro ku by’uyu mukino ukazatangazwa mu gihe cya vuba bishoboka.”
Ihagarara ry’uyu mukino ryasize impaka nyinshi mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda, aho bamwe bavuze ko Mukura VS igomba guterwa mpaga kuri uyu mukino mu gihe byagaragara ko iki kibazo cyaturutse kuri iyi kipe yari yawakiriye.
Ni mu gihe abandi bavuga ko mu gihe byagaragara ko iki kibazo kitaturutse kuri iyi kipe, uyu mukino wasubirwamo uhereye ku munota wari ugezeho.
Uyu mukino ubanza wa 1/2 w’Igikombe cy’Amahoro hagayi ya Rayon Sports na Mukura VS wahagaze ugeze ku munota wa 27’ ubwo amakipe yombi yari akinganya 0-0 mu gihe undi waberaga kuri Sitade ya Pele Kigali, wahuzaga APR FC na Police FC na wo warangiye amakipe anganya 1-1.
RADIOTV10