Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hatangajwe ikigiye gukorwa ku ndege imaze imyaka 10 yaraburiwe irengero yarimo abantu 230

radiotv10by radiotv10
21/12/2024
in AMAHANGA
0
Hatangajwe ikigiye gukorwa ku ndege imaze imyaka 10 yaraburiwe irengero yarimo abantu 230
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma ya Malaysia yemeye umugambi wo gusubukura ibikorwa byo gushakisha indege ya kompanyi ya Malaysian Airlines MH370 yaburiwe irengero muri 2014 ubwo yarimo abantu 239.

Iyi ndege yo mu bwoko bwa Boeing 777, yaburiwe irengero ubwo yavaga Kuala Lumpur yerecyeza i Beijing tariki 08 Werurwe 2014, aho yarimo abantu 239 barimo abagenzi 227 n’abakozi b’iyi kompanyi 12.

Kwemera uyu mugambi wo gusubukura ibikorwa byo gushakisha iyi ndege yabuze bikaba kimwe mu bikorwa byabaye amayobera ku Isi, byemejwe na Minisitiri ushinzwe ubwikorezi muri Guverinoma ya Malaysia, Anthony Loke kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ukuboza 2024.

Anthony Loke yatangaje ko icyifuzo cy’umugambi wo kongera gushakisha iyi ndege, cyatanzwe na Kompanyi ya Ocean Infinity y’Abanyamerika yari no muri ibi bikorwa byo kuyishakisha byarangiye muri 2018.

Yagize ati “Igitekerezo cy’ibikorwa byo kongera kuyishakisha cyatanzwe na Ocean Infinity kandi kirafatika kinakwiye guhabwa agaciro.”

Yakomeje agira ati “Inshingano zacu n’intego yacu ni ukureba ibizakurikiraho. Twizeye ko noneho kuri iyi nshuro bizatanga umusaruro, ku buryo ibisigazwa byayo byazaboneka, kugira ngo iki kibazo kirangire imbere y’imiryango y’abari bayirimo.”

Iyi kompanyi ya Ocean Infinity y’Abanyamerika, niramuka ibonye ibisigazwa by’iyi ndege, izishyurwa Miliyoni 70 $, ni ukuvuga arenga miliyari 95 Frw.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × five =

Previous Post

Umugore w’i Huye ukurikiranyweho guha ibihano biremereye umwana we yasobanuye icyabimuteye

Next Post

Menya akayabo k’amamiliyoni yishyuwe album ya Bruce Melodie arimo imwe ya Minisitiri

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya akayabo k’amamiliyoni yishyuwe album ya Bruce Melodie arimo imwe ya Minisitiri

Menya akayabo k’amamiliyoni yishyuwe album ya Bruce Melodie arimo imwe ya Minisitiri

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.